Umwana w’imyaka umunani waketsweho Ebola wari wajyanywe mu bitaro bya Kitovu biherereye mu karere ka Masaka, yapfuye.
Kuri uyu wa Gatatu, nibwo umunyeshuri wiga mu Ishuri ribanza rya Good Hope Primary School mu gace ka Kyotera kari rwagati muri Uganda yajyanywe mu bitaro igitaraganya nyuma yo kugaragaza ibimenyetso nk’ibya Ebola.
Urupfu rwe kuri uyu wa Kane rwateje impungenge haba mu bavuzi ndetse n’abaturage.
Umukozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Kyotera, Dr Edward Muwanga yagize ati “Nibyo koko umurwayi wari wajyanywe ku bitaro bya Kyotera yaketsweho Ebola yapfuye. Ibizamini by’amaraso byari byamaze gufatwa, dutegereje ibisubizo biraturuka mu kigo gishinzwe ubushakashatsi kuri virusi.”
Ikinyamakuru Daily Monitor cyatangaje ko abashinzwe ubuzima mu karere bamaze kugera aho uwo mwana yari atuye ngo hafatwe ingamba zigamije gukumira ko hari abandi bakwandura.
Dr Muwanga yavuze ko ubusanzwe uwo mwana wapfuye yari yaramugaye ukuboko. Ngo yajyaga akunda kurwaragurika.
Byatangiye ahinda umuriro ubwo yari ari ku ishuri, bamujyana ku kigo nderabuzima bamusangamo malariya. Bamuhaye imiti ntibyagira icyo bitanga hafatwa umwanzuro wo kumujyana ku bitaro byisumbuye.
Muwanga avuga ko naho ntacyo byatanze ahubwo yatangiye kuva amaraso mu kanwa no mu mazuru biba ngombwa ko ajyanwa ku bitaro by’akarere bya Kitovu ari naho yaguye.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda, Emmanuel Ainebyona yatangarije Daily Monitor ko ibisubizo by’ibizamini byafashwe kuri uwo murwayi biraboneka kuri uyu wa Kane mu masaha akuze.
Tariki ya 10 Kamena, Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS) watangaje ko icyorezo cya Ebola cyageze muri Uganda nyuma y’iminsi kiyogoza mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abantu batatu nibo bamaze gupfa bishwe na Ebola mu karere ka Kasese.
OMS yatanze miliyoni zisaga icumi z’amadolari zo guhangana na Ebola muri Uganda.