Guverinoma y’u Rwanda yahawe na Banki y’Isi inguzanyo ya miliyoni 200$ (hafi miliyari 180 FRW), azifashishwa mu mushinga wo guteza imbere ireme ry’uburezi bw’ibanze, kongera ibikorwa remezo n’ubushobozi bw’abarimu.
Amasezerano y’ibikubiye muri iyi nguzanyo yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana n’umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Yasser El-Gammal kuri uyu wa 1 Kanama 2019.
Minisitiri Ndagijimana yavuze ko aya mafaranga azifashishwa mu guteza imbere ireme ry’uburezi bw’ibanze, kubaka amashuri, kuzamura ubumenyi bwa mwarimu no kugabanya ubucucike mu mashuri.
Ati “Azifashishwa mu guteza imbere urwego rw’uburezi yibanda cyane cyane ku kuzamura ireme ry’uburezi bw’ibanze kuva ku mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye. Harimo ibikorwa bitandukanye birimo kubaka ibikorwa remezo nk’amashuri, ubwiherero, ibikoresho, kubaka ubushobozi bwa mwarimu.”
Biteganyijwe ko hazubakwa ibyumba by’amashuri ibihumbi 11 n’ubwiherero 14 680, bingana na 50% by’ibikorwa remezo urwego rw’uburezi mu Rwanda rukeneye.
Minisitiri Ndagijimana ati “Byose bigamije kongera ireme ry’uburezi, kugabanya ubucucike mu mashuri n’urugendo umwana akora avuye mu rugo ajya ku ishuri. Ni inkunga ikomeye idufasha gushyira mu bikorwa zimwe mu ntego twiyemeje muri gahunda y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere mu rwego rw’uburezi.”
Yasser yavuze ko Banki y’Isi yishimira iterambere ry’urwego rw’uburezi mu Rwanda by’umwihariko intambwe rwateye mu kugeza uburezi bw’ibanze kuri bose.
Ati “Hari impamvu nyinshi zituma nishimira gushyira umukono kuri uyu mushinga ugamije iterambere ry’u Rwanda. Iya mbere ni uko ugamije kubaka ahazaza h’u Rwanda, hashingiye ku baturage barwo, cyane cyane urubyiruko ruzagira uruhare ku iterambere ry’imiryango n’ubukungu bw’igihugu n’akarere.”
Yavuze ko by’umwihariko azifashishwa mu kugabanya umubare w’abana bata ishuri kubera impamvu zitandukanye zirimo gukora urugendo rurerure bajya ku ishuri.
Yasser yavuze ko buri gihugu kugira ngo giteze imbere ireme ry’uburezi bigisaba kwita ku banyeshuri, abarimu, aho bigira n’ibyo bakenera byose.
Ati “Iyo mu cyumba cy’ishuri harimo abanyeshuri bake byorohereza mwarimu kubakurikirana no kubongerera ubumenyi. Iyo ufite abarimu bafite ubushobozi bwo kwigisha nk’imibare, siyansi cyangwa icyongereza biguha icyizere ko uzagira uburezi bwiza kandi uyu mushinga ufite inshingano zo kubirebaho byose.”
Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène, yavuze ko uyu mushinga uzafasha abarimu kumenya neza ururimi rw’Icyongereza, siyansi n’imibare mu buryo butandukanye burimo ubwo kwifashisha ikoranabuhanga.
Ati “Ikindi gikomeye, uyu mushinga uzafasha abarimu mu buryo bwo kwimenyereza umwuga wabo mu mashuri nderabarezi, aho bazajya bahabwa umwanya uhagije, bakigishwa hagamijwe kongera ubushobozi bwabo.”
Iyi nguzanyo y’igihe giciriritse u Rwanda ruzayishyura mu gihe cy’imyaka 38 irimo itandatu isonewe, ku nyungu ya 0.75%.
Src : IGIHE