• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Afrobasket: Mali na Misiri zageze ku mukino wa nyuma, u Rwanda rutsinda umukino wa mbere

Afrobasket: Mali na Misiri zageze ku mukino wa nyuma, u Rwanda rutsinda umukino wa mbere

Editorial 03 Aug 2019 IMIKINO

Misiri na Mali zongeye guhurira ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cya Basketball gihuza abangavu batarengeje imyaka 16, nyuma y’uko zitwaye neza mu mikino ya kimwe cya kabiri yabaye kuri uyu wa Gatanu muri Petit Stade i Remera.

Amakipe yombi yaherukaga guhurira ku mukino wa nyuma mu irushanwa rya mbere ryabaye mu 2009, aho Mali yatsinze imikino itatu iheruka kuyahuza.

Misiri yageze ku mukino wa nyuma itsinze Angola amanota 71-50 mu mukino wa mbere wa ½ wabaye kuri uyu wa Gatanu, aho iyi kipe yo mu Barabu yagaragaje urwego ruri hejuru n’ubwo yakinnye umukino wa ¼ mu gihe Angola yari yaruhutse.

Angola yagombaga guhura n’ikipe yari kuba iya kane mu itsinda B kandi iri tsinda rikaba ryarimo amakipe atatu kuko Afurika y’Epfo ititabiriye.

Gutsinda kwa Misiri byari ukwihimura kwiza ku ikipe ya Angola na yo yigeze kuyitsinda muri ½ mu myaka ibiri ishize, ku manota 59-42 ubwo iri rushanwa ryari ryabereye muri Madagascar.

Mu wundi mukino wa ½ wabaye, Mali yageze ku mukino wa nyuma ku nshuro ya gatandatu yikurikiranya ndetse ishobora no kwegukana iri rushanwa mu nshuro zose rimaze gukinwa, niramuka yitwaye neza ubwo haba hasozwa iki Gikombe cya Afurika kuri uyu wa Gatandatu.

Mali yanyagiye Mozambique amanota 102-25, igeza bwa gatatu ku manota 100 kuzamura nyuma yo kuyatsinda Uganda n’u Rwanda.

Kugeza ubu, iyi kipe ni yo itaratakaza umukino n’umwe muri iri rushanwa ryahuje ibihugu birindwi riri kubera mu Mujyi wa Kigali.

Mali irisobanura na Misiri ku mukino wa nyuma utangira saa 18:30, aho Misiri iraba ishaka kwihimura nyuma y’uko itsinzwe amanota 88-57 mu mukino wahuje amakipe yombi mu itsinda B.

Aya makipe yombi ni yo azahagararira umugabane wa Afurika mu Gikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 kizaba mu mwaka utaha.

Maliam Coulibaly wa Mali yatsinze amanota 26 muri uyu mukino, mu gihe Lojain Elfatairy wa Misiri yatsinze amanota 13.

Undi mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu, ari na wo wabimburiye iyindi, warangiye u Rwanda rutsinze Tanzania amanota amanota 38-32, rutsindira gutahanira umwanya wa gatanu n’uwa gatandatu, aho ruhura na Uganda guhera saa 13:30.

Iyi ntsinzi yabaye iya mbere u Rwanda rubonye muri iri rushanwa nyuma yo gutsindwa imikino ine yikurikiranye, irimo itatu yo mu itsinda A n’umwe wa ¼,

Catherine Mollel wa Tanzania yatsinze amanota 17 muri uyu mukino mu gihe Nyiramugisha Hope w’u Rwnada yatsinzemo amanota 11.

Abakinnyi ba Misiri bishimira kugera ku mukino wa nyuma

Misiri yihimuye kuri Angola yari yaratsinze mu 2017 ubwo iki Gikombe cya Afurika cyari cyabereye muri Madagascar

Angola iba ishyigikiwe n’abanyarwanda benshi banambaye imyambaro yayo

Mali yageze ku mukino wa nyuma ku nshuoro ya gatandatu yikurikiranya

U Rwanda rwatsinze Tanzania bahataniye umwanya hagati y’uwa gatanu n’uwa karindwi

Irakoze Ange Nelly na Usanase Stacy Charlene bacungira hafi ngo umupira n’uva ku nkangara bawusubirane

Hahirwa Raissa ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza mu kugarira ku ruhande rw’u Rwanda

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda Mushumba Charles
Inkuru ya IGIHE

2019-08-03
Editorial

IZINDI NKURU

Bombori bombori hagati y’ abafana ba Kiyovu sport n’ ubuyobozi bwayo

Bombori bombori hagati y’ abafana ba Kiyovu sport n’ ubuyobozi bwayo

Editorial 01 Nov 2016
Mu irushanwa ryateguwe na FERWABA, UR, Ecole Secondaire St Bernadette Kamonyi ndetse zatwaye imidali muri 3×3 Challenge

Mu irushanwa ryateguwe na FERWABA, UR, Ecole Secondaire St Bernadette Kamonyi ndetse zatwaye imidali muri 3×3 Challenge

Editorial 26 Oct 2021
Amavubi asezerewe na Congo

Amavubi asezerewe na Congo

Editorial 30 Jan 2016
U Rwanda rwatsinzwe na Uganda 1-0 mu mukino w’umunsi wa kane wo mu matsinda yo guhatanira gukina igikombe cy’Isi 2022

U Rwanda rwatsinzwe na Uganda 1-0 mu mukino w’umunsi wa kane wo mu matsinda yo guhatanira gukina igikombe cy’Isi 2022

Editorial 10 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu gitaramo cy’amateka, Charly na Nina basingije ‘Indoro’ yabazamuye
SHOWBIZ

Mu gitaramo cy’amateka, Charly na Nina basingije ‘Indoro’ yabazamuye

Editorial 02 Dec 2017
Burundi: Nkurunziza yagororeye Jean de Dieu Mutabazi uzwiho gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Nkurunziza yagororeye Jean de Dieu Mutabazi uzwiho gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Editorial 04 Jan 2018
Abanyarwanda 2 bamaze kwitaba imana bazize iyicarubozo bakorewe muri gereza ya CMI – Uganda
INKURU NYAMUKURU

Abanyarwanda 2 bamaze kwitaba imana bazize iyicarubozo bakorewe muri gereza ya CMI – Uganda

Editorial 05 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru