Imyaka mirongwitatu y’amage ishize nakundaga kumva imbwirwaruhame z’inyeshyamba y’intarumikwa yaje kuba Perezida. Kandi ntabwo arinjye njyenyine. N’abandi benshi bashimishwaga nawe. Ntabwo yari Inyeshyamba isanzwe ivuga nabi cyangwa se ngo itere ubwoba.
Yego yari yageze ku butegetsi hakoreshejwe intwaro, ariko yari yiteguye kugirana ibiganiro n’abandi ku bibazo byarebaga igihugu, akemeza abantu binyuze mu biganiro no kujya impaka.
Uwo mugabo yari Yoweri Museveni wari ukimara kwimikwa nka Perezida wa Uganda, nyuma y’urugamba rwari rumaze imyaka itanu Museveni, ibyo yajyaga avuga byabaga bifite gukurura abaturage binaryoheye amatwi. Kuva nyuma y’imyaka myinshi numva imbwirwaruhame za Daniel Arap Moi zabaga zitaryoheye amatwi, ari nako zirimo gutegeka abaturage gushyira mu bikorwa gahunda zinyuranye za Guverinoma, muri Kenya n’ibigambo bya Amini byabaga birimo gutera ubwoba, ariko binashimishije.
Yajyaga avuga ibintu by’ukuri birebana n’impinduramatwara byajyaga bikurura urubyiruko. Harimo kutihangana, ku muntu wihutiraga gusubiza ibintu mu buryo, byari byarangiritse igihe cyirekire. Yari afite uburyo bw’igitugu, ubunyamusozi utibagiwe n’ubwirasi ari nabwo bwatumaga ibyo yavugaga bikundwa.
Yasebyaga abo yari yarasimbuye ku ntebe abita amazina akabije urugero, hari aho yabitaga “ingurube.”
Benshi bajyaga batekereza ko yabiterwaga n’ubwana no kuba ataragira ubunararibonye muri Guverinoma n’ibyishimo by’instinzi. Bityo bagatekereza ko inzego z’ubutegetsi zizabicubya. Baribeshye. Ukwirata no kwishongora bigaragara ko byagiye byiyongera, uko yiyongezaga igihe ku ntebe y’ubutegetsi, ndetse binakomereza no mu byegera bye, bigera naho bihiduka ubukombe. Ugira utya ukumva Abajenerali bakoze ibintu ubusanzwe byakabaye ari icyaha, ntihagire igikorwa, kuko batekereza ko bafite ubudahangarwa bwo kwitwara uko bashaka.
Perezida Museveni n’ibyegera bye byo muri NRM ntibihanganiraga uwo batavugaga rumwe, bityo bakarega ibyaha binyuranye uwabaga atavuga rumwe nabo. Urugero, barangwaga no guhisha ukuri, n’imyitwarire yashyigikiraga gutanga imyanya hakurikijwe uturere umuntu akomokamo, cyangwa se amoko.
Mu gihe yabaga arimo guhembera ibi birego, yabanzaga kubisasira, mu rwego rwo kwigisha, agasobanura ayo magambo kuri rubanda, mu rwego rwo kuyacengeza mu bo yibwiraga ko batapfa guhita bayumva. Ako nako, kari akandi gakoryo akenshi katajyaga kamenyekana. Ubu bikaba bimaze kugaragara ko ibyasaga nkaho ari ugusobanuro byabaga ari ubwirasi n’ubwibone.
Bimwe mu byamururiga abantu bwari uburyo bwe bwihariye bwo kubara inkuru , no guca imigani. Imbwirwaruhame ye yabaga yateguwe mu buryo bw’akataraboneka, kandi inarunzwe mu migani y’ururimi rw’Ikinyankore. Hari kera. Ubungubu, byasubiwemo inshuro nyinshi ku buryo ubu byatakaje injyana ku buryo abantu baba bazi ibyo ari buvuge, bityo bikaba bitakiryohera amatwi.
Mu gihe gisaga imyaka mirongwitatu, amwe mu magambo yakundaga gukoresha ntakigezweho bityo akaba atakiyakoresha. Ntushobora kumva abantu bakitwa ko basigaye inyuma, cyangwa se ko bashiriwe. Ntabindi birego byo kugereka ku bantu ko bafite ubwiko. Ariko kuba hari impinduka, si uko ibyo ayo magambo yabaga asobanura bitakiriho.
Ahubwo byarushijeho gushinga imizi kuburyo bigaragarira buri wese. Ibyo bikaba bisobanura impamvu atari ngombwa kwita izina ikintu ubona buri gihe izina ridasanzwe. Byaramenyerewe ku buryo byabaye ibisanzwe.
Urugero, ufashe ijambo ubwiko. Ni ijambo rikoreshwa rimwe na rimwe, nabwo rigakoreshwa mu biganiro bisanzwe biterekeranye na filosofiya ndetse no mu rwego rw’intiti. Tudakabije tugomba guha Museveni n’abasangirangendo be mu gihe bari mu ishyamba amanota, kubera ko barahagaritse ikoreshwa rya bene iriya mvugo, bagatangira kwifashisha imvugo isanzwe imenyerewe ya buri munsi.
Ibiri amambo nyamara, nuko baje kugotwa na bene iriya mvugo ubu bakaba barabaye imbata, cyane cyane iyo barimo kuvuga ku bindi bihugu.
Mu byukuri ubwiko bivuga iki? Ukurikije inkoranyamagambo zitandukanye, ni politike yo gutuma rubanda itamenya ibirimo gukorwa, guhisha ku bushake, guheza rubanda mu gihirahiro, kugirango batamenya ibirimo gukorwa.
Biriya bisobanuro byagaragajwe haruguru nibwo buryo Guverinoma ya Uganda yigaragaza imbere y’abaturage, ari nayo nyirabayazana y’umubano udahwitse hagati ya Uganda n’uRwanda, bahishe ku bushake abaturage babo ukuri ku birebana n’iyi mibanire hagati y’ibihugu byombi. Bakaba barahisemo kugaraza ikibazo kiri hagati y’ibihugu byombi nk’ikibazo cy’umupaka, mu byukuri Uganda irega uRwanda kuba rwarafunze umupaka.
Ubwo yari Kabale mu Majyepfo y’Iburengerazuba hahana imbibe n’uRwanda, nibwo Perezida Museveni yijeje abaturage ko ikibazo cy’umupaka kigiye gukemuka vuba. Akaba ariwo murongo guverinoma ye kimwe n’itangazamakuru bafashe.
Nyamara kandi nkuko bizwi na bose, na Perezida Museveni na Guverinoma ye irimo ikibazo cy’imibanire ntaho gihuriye n’umupaka. Mbere na mbere, ntiwigeze ufungwa. Igice kimwe cyambukirwaho Gatuna nicyo cyafunzweho igice ku modoka nini. Iyindi mipaka ibiri, Cyanika na Kagitumba, ntiyigeze ifungwa.
Ibibazo nyakuri byagaragarijwe Perezida Museveni no kuri rubanda ni ibi: Kuba guverinoma ya Uganda itera inkunga abakoze Jenoside n’imitwe y’iterabwoba, FDLR, RNC n’indi bigamije guhungabanya uRwanda, ishimutwa ry’abanyarwanda batagira ingano, kubakorera iyicarubozo, kubafunga batagezwa imbere y’inkiko, ari nako babafungira ahantu hatazwi, no kwanga ko ibicuruzwa byo mu Rwanda binyuzwa muri Uganda.
Museveni, guverinoma ye n’itangazamakuru ryo muri Uganda barumye gihwa ntibagira icyo bavuga kuri izi ngingo, nkaho ntacyo babiziho, cyangwa se nkaho bitabaho. Ahubwo bagahitamo kwibanda ku kinyoma cy’umupaka. kuvuga ku mupaka.
Biteye ubwoba kubona n’itangazamakuru naryo ryarijanditse mu guhisha ukuri mu gihe inshingano z’itangazamakuru ari ugushyira ukuri ahagaragara. Ibi ntibiterwa no kutamenya amakuru. Biterwa nuko bashobora kuba barashyizwe mu kwaha cyangwa se no guterwa ubwoba.
Iki ni igitekerezo bwite cy’umusomyi
Src: The New Times