Perezida Kagame yabwiye urubyiruko rurangije Itorero Indangamirwa ko rukwiye kwiga Ikinyarwanda kandi rukagikoresha neza, kuko ari ururimi rubumbatiye umuco Nyarwanda.
Iri torero ryatangiye ku wa 24 Kamena mu Kigo cy’Imyitozo ya Gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo, ryitabirwa n’urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu mahanga n’ababa imbere mu gihugu biganjemo abanyeshuri babaye indashyikirwa.
Abitabiriye ni Abanyarwanda bafite imyaka iri hagati ya 18 na 35 kandi bafite ubuzima buzira umuze.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko kumenya ururimi rwawe ari intambwe imwe mu muco iba ikwiye gusigasirwa na buri wese kandi agaterwa ishema narwo.
Aha niho yahereye ahwitura urubyiruko kimwe n’abandi bose bakoresha Ikinyarwanda nabi kuko mu gihe badahindutse kizahinduka urundi rurimi.
Ati “Kenshi nkunze kubivuga, njya numva Ikinyarwanda tuvuga twese, nitutareba neza tuzagihindura kibe urundi rurimi rutari Ikinyarwanda.”
Yasabye ko mu bumenyi urubyiruko ruba rwahawe mu itorero, hakwiye no kongerwamo no kumenya neza Ikinyarwanda. Ati “Bamporiki hari abasaza wavuze, abantu bakuru baje gutanga amasomo, bigisha aba bana, ntabwo ari ukwigisha amateka gusa bajye bigisha n’Ikinyarwanda.”
Yatanze ingero z’amagambo amwe n’amwe akoreshwa nabi, mu mivugire cyane y’urubyiruko. Ati “Iyo umuntu avuga ngo yampaye, yampaye mu Kinyarwanda yampaye inka, yampaye iki, mwabihinduye ngo ni uguhereza, guhereza ni ibyo mu kiliziya, guhereza ni ugufata ikintu ukagihereza … ariko guha, yampaye, namuhaye, mwabihinduye guhereza byose.”
Urundi rugero yatanze ni ku bantu usanga bavuga nabi nk’ijambo ‘umuntu’ bakarivuga nabi rikaba ‘umunu’.
Ati “Icya kabiri mu Kinyarwanda, mu ndimi za Afurika tuzi birashoboka kuba ari Ikinyarwanda cyonyine uvuga ntu’ , ‘umuntu’, ntabwo ari ‘umunu’, bavuga ‘umuntu’, ntabwo ari ‘umunu’. Abanyarwanda bafite umwihariko wo kuvuga ‘ntu’, ntabwo ari ‘umunu’.”
Yakomeje agira ati “Hakaba gushya, ikintu gishya, shya. Ikintu gishya, ntabwo ari ikintu gisha. Iyo ushaka kuvuga ikinyuranyo cya Oya, ni Yego. Ntabwo ari ‘Ego’. Oya, Yego, ugakomeza. Mujye mwumva ko ari inshingano yanyu gukosora ibyo, mukavuga uko ibintu bikwiye kuvugwa.”
Yasabye abashinzwe umuco gufata iya mbere bagasigasira ururimi rw’Ikinyarwanda birinda ko gikomeza gukoreshwa nabi mu buryo busa n’ubugezweho.
Ati “Ndabirekera abantu b’itorero n’abandi bashinzwe umuco, urabyumva no ku maradiyo. Ikibi cyabyo ni uko babihinduye ikintu gihanze. Ni ibigezweho, ni imvugo y’abahanzi, ibyo nimubishaka mujye mubikorera aho bikwiye ariko tuvuge Ikinyarwanda.”
Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko rukwiye kurangwa n’umuco wa Kinyarwanda kuko n’ibindi bihugu nabyo bifite uwabyo ubiranga kandi bakarangwa n’indangagaciro yo kumvira.
Ati “Iyo umuntu arerwa, mu burere, habamo kumva. Urumva, barakubwira ukumva. Uburere, iyo wigishwa, iyo ubwirwa, urumva, wumva icyo bakubwiye, ukagitekereza, ugashakisha icyo kivuze, cyangwa akamaro gifite.”
“Uko kumva kujyana no kumvira, urumvira. Ariko muri uko kumva no kumvira, ntabwo ibintu byose upfa kubifata uko ubyumvise ngo ubitware uko kuko uri umuntu, ufite ubwenge, uratekereza. Urabyumva, ugasesengura, ukumva niba aribyo ndetse ukaba wagira n’igitekerezo gitandukanye ukakivuga. Ntabwo umuntu wese ibyo akubwiye, muri ubwo burere, bitewe n’ubikubwiye ibyo akubwira, ibyinshi biba ari bizima, haba hari n’ibitari byo.”
Ikinyarwanda gikoreshwa n’abantu bari hagati ya miliyoni 35-40 babarizwa mu Rwanda, Tanzania, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ahandi hirya no hino ku Isi.
Giherutse gushyirwa mu ndimi zirenga ibihumbi bitandatu zivugwa ku Isi zishobora gukendera mu gihe haba nta gikozwe. Gusa ku rundi ruhande, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ingamba zitandukanye zigamije kugikundisha Abanyarwanda no gutuma gikoreshwa uko bikwiye.
UNESCO ivuga ko ururimi rufatwa nk’ururi mu marembera igihe rukoreshwa n’abana ariko hakagira aho babuzwa kurukoresha, iyo rutigishwamo, iyo rukoreshwa n’abakuze gusa cyangwa nta baruvuga bakiriho.
Inama y’Umushyikirano ya 13 yari yasabye ko mu mashuri yose yaba amato n’amakuru na za kaminuza hashyirwaho ingamba zo guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda no kwimakaza indangagaciro z’umuco Nyarwanda.
Src: IGIHE