• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Tribert Rujugiro: Umunyamabi n’umunyaburiganya ruharwa wahindutse umuherwe

Tribert Rujugiro: Umunyamabi n’umunyaburiganya ruharwa wahindutse umuherwe

Ubwanditsi 09 Aug 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Tribert Rujugiro Ayabatwa, wiyemerera ko arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda akaba umuterankunga mukuru w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, Rwanda National Congress (RNC)  ashimangira ko yiyemeje gutera inkunga iyo mitwe, Perezida Kagame yava ku butegetsi mugihe kitarenze amezi atandatu.

Ku batazi Rujugiro, batekereza ko uyu musaza ari intungane, nyamara igitangazamakuru Great Lakes Eye cyahishuye ibimenyetso ndakuka bigaragaza ko Rujugiro ifitanye isano n’ibikorwa bibisha byari bigamije guhirika ubuyobozi bwatowe n’abaturage mu Rwanda.

Nubwo atigeze atangaza ku mugaragaro ko afatanya na RNC ku bw’impamvu zatekerejweho neza, bizwi ko ari we muterankunga mukuru w’iri shyaka.

Taliki ya 20 Gicurasi 2015, David Himbara na Robert Higiro bahuye n’abagize agashami ka leta zunze ubumwe z’Amerika ka Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, kibanda kuri Afurika, Ubuzima, uburenganzira bwa muntu n’imiryango mpuzamahanga, bashinja leta y’u Rwanda iyobowe na perezida Kagame kutubahiriza uburenganzira bwa muntu, umugambi bacuriwe n’ikigo Podesta Group gikorera i Washington, D.C bakacyishyura $190 000 bahawe na Rujugiro.

Hatitawe k’uruhare rwe mu bikorwa bibisha bitandukanye, Leta ya Uganda yo ivuga ko Rujugiro ari umushoramari w’intangarugero, nubwo iyo mari ye ikoreshwa mu gufasha imitwe yiyemeje guhungabanya u Rwanda. Mu bikorwa bye by’ubucuruzi bifuditse, Rujugiro aritwararika cyane kugirango hatazagira ikimenyetso na kimwe kizagaragaraza mu nyuma ko yagize uruhare rwe mu bikorwa bibisha.

Uretse kuba umuterankunga w’imitwe y’inyashyamba, Rujugiro abeshejweho na ruswa, kunyunyuza no gusahura ubukungu bw’ibihugu bikennye, urugero rufatika ni Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse n’u Burundi.  Muri Mata 2011, Itsinda rya Loni ry’inararibonye ryakoze ubushakashatsi ku isahurwa ry’umutungo kamere wa Kongo, ryashyize Rujugiro ku rutonde rw’abijanditse muri ibyo bikorwa. Uyu muherwe ari mubesheje agahigo mu gucuruza magendu ndetse no kunyereza imisoro mu bihugu bitandukanye nka South Africa, Ghana, Nigeria n’umujyi wa London.

Mu gihugu cya Uganda, Rujugiro yagiye akorana bya hafi n’abayobozi bo munzego nkuru mu kunyereza imisoro yagombaga kujya mu bigega bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage, ahubwo ayo mafaranga agafatwa nk’inyungu ikagabanywa hagati y’ uyu munyamabi ruharwa n’abo bayobozi.

Mu rwego rwo gucunga neza ibikorwa bye binini by’ubucuruzi biri muri Uganda, nka Meridian Tobacco Company Ltd iherereye mu majyaruguru ya Uganda ikagira icyicaro mu gace kitwa Kireka gaherereye ku muhanda wa Kampala-Jinja, Rujugiro yahaye ruswa abayobozi bo mu nzego zo hejuru nka Gen(rtd) Caleb Akandwanaho alias Salim Saleh-murumuna wa perezida Museveni- amuha imigabane ingana na 15% mu rundi ruganda rwe rw’itabi rwitwa Leaf Tobacco and Commodities Company Ltd.

Mu masezerano y’ubufatanye, Great Lakes Eye ifitiye kopi, yasinywe ku italiki ya 12 Kamena 2017, hagati ya Leaf Tobacco and Commodities Ltd,  Gen(rtd) Caleb Akandwanaho na Tribert Rujugiro Ayabatwa, Akandwanaho yahawe 15% by’imigabane y’urwo ruganda nk’umunyamuryango udafite ububasha bwo gutora mugufata ibyemezo bijyanye n’uruganda. Amasezerano agaragaza kandi ko ku ruhande rwa Akandwanaho we, azatanga serivisi z’umutekano ku bikorwa by’uruganda imbere no hanze y’igihugu. Nk’igisubizo cy’ubwo bufatanye, Gen. Salim Saleh yijeje Rujugiro umutekano wose ku bikorwa bye muri Uganda. Nta gatangaza rero kuba ubuyobozi bwa Uganda bwakingira ikibaba Rujugiro kuko afitanye imikorere ya hafi cyane na bamwe mubayobozi b’iki gihugu.

Hari amakuru avuga ko Rujugiro yakoreshejwe cyane mu kuvugururwa kw’itegeko nshinga muri Uganda mu mwaka wa 2017, impinduka zatumye imyaka ya perezida izamurwa kugeza kuri 75. Rujugiro yatanze amafaranga menshi mu izina rya Gen (rtd) Caleb Akandwanaho alias Salim Saleh, kugirango amavugururwa agendanye n’imyaka agende neza. Aya mafaranga yanyanyagijwe mu badepite kugirango babashe gutora ayo mavugurura.

Bigaragara ko uburyo Rujugiro afatwa nk’amata y’abashyitsi na leta ya Uganda inamuha umwanya uhagije mu itangazamakuru kugirango yangize isura y’u Rwanda, bigamije kugirango nawe azatere inkunga amatora y’umukuru w’igihugu ateganijwe mu mwaka wa 2021. Hashingiwe ku masezerano yasinywe na Rujugiro na Gen Salim Salem, umuherwe Rujugiro azaha ishyaka riri kubutegetsi NRM amafaranga menshi azifashishwa mu kwiyamamaza, ibi bigafatwa nk’igihembo ku buryo bamucungiye umutekano.

2019-08-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza ngo arambiwe uruzurungutane mu nkiko rubangamiye gahunda z’icyo gihugu.

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza ngo arambiwe uruzurungutane mu nkiko rubangamiye gahunda z’icyo gihugu.

Ubwanditsi 21 Nov 2023
Burera: Abayobozi mu Karere na Sembagare wahoze akayobora batawe muri yombi

Burera: Abayobozi mu Karere na Sembagare wahoze akayobora batawe muri yombi

Ubwanditsi 06 Jun 2018
Uganda: Igipolisi cyafunze  ibiro  by’ ikinyamakuru Red Pepper nyuma yo gutangaza amabanga ya leta

Uganda: Igipolisi cyafunze ibiro by’ ikinyamakuru Red Pepper nyuma yo gutangaza amabanga ya leta

Ubwanditsi 21 Nov 2017
CMI na RNC bibasiye abayoboke b’Itorero ADEPR muri Uganda, banze kuyoboka umugambi wa Kayumba Nyamwasa

CMI na RNC bibasiye abayoboke b’Itorero ADEPR muri Uganda, banze kuyoboka umugambi wa Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 14 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 01 May 2025
Impamvu Genocide mu Rwanda itari kuba u Bufaransa butabigizemo uruhare
ITOHOZA

Impamvu Genocide mu Rwanda itari kuba u Bufaransa butabigizemo uruhare

Ubwanditsi 07 Nov 2017
Diane Rwigara n’umubyeyi we barekuwe
Mu Rwanda

Diane Rwigara n’umubyeyi we barekuwe

Ubwanditsi 05 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru