• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola

Ubwanditsi 14 Aug 2019 POLITIKI

Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Manuel Domingos Augusto bagirana ibiganiro, anamushyikiriza ubutumwa bwa mugenzi we João Lourenço.

Manuel Domingo uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola mu 2017, yigeze no kuba Ambasaderi wa Angola mu Rwanda mu 2005–2010, aho yari afite icyicaro muri Ethiopia.

Domingo yakiriwe na Perezida Kagame ku wa 13 Kanama 2019, bagirana ibiganiro bigamije kunoza umubano ku mpande zombi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje kuri Twitter ko “Uyu mugoroba Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Manuel Domingos Augusto n’itsinda bazanye amugezaho ubutumwa bwa Perezida João Lourenço.”

Minisitiri Manuel Domingo yageze mu Rwanda ku wa Kabiri tariki 13 Kanama 2019, aho ku gicamunsi yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, Olivier Nduhungirehe.

Yasuye u Rwanda nyuma y’urugendo Perezida Kagame aheruka kugirira muri Angola aho yitabiriye Inama yabereye mu Mujyi wa Luanda ku wa 12 Nyakanga 2019 yiga ku Mutekano n’ibibazo byo mu Karere. Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço yari yayitumiyemo Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda.

U Rwanda na Angola bisanganywe umubano by’umwihariko mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere, umutekano, ubutabera, imigenderanire hagati y’abaturage b’ibihugu byombi, ikoranabuhanga n’imiyoborere.

Muri Gashyantare uyu mwaka, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu gucunga umutekano no gukumira ibyaha bibangamira ituze ry’abaturage babyo.

Ni mu gihe kandi muri Kamena 2018 Angola yatangaje ko bitewe n’umubano w’indashyikirwa ifitanye n’u Rwanda, abaturage barwo batazongera gusabwa viza y’umukerarugendo kugira ngo binjire ku butaka bwayo.

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Manuel Domingo n’itsinda ryamuherekeje i Kigali

Perezida Kagame na Minisitiri Manuel Domingo bahana umukono nyuma y’ibiganiro bagiranye

Minisitiri Manuel Domingo yashyikirije Perezida Kagame ubutumwa bwa mugenzi we wa Angola, João Lourenço

Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga z’ibihugu bya Angola n’u Rwanda zagiranye ibiganiro bigamije kwagura umubano n’ubufatanye

Minisitiri Manuel Domingo ahana umukono na Minisitiri Nduhungirehe nyuma y’ibiganiro by’impande zombi

Abayobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda bafata ifoto y’urwibutso na Minisitiri Manuel Domingo n’abamuherekeje

2019-08-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda: Minisitiri W’umutekano, Gen. Tumwiine Aravugwaho Kwigarurira Ku Ngufu Ubutaka Bw’abaturage

Uganda: Minisitiri W’umutekano, Gen. Tumwiine Aravugwaho Kwigarurira Ku Ngufu Ubutaka Bw’abaturage

Ubwanditsi 04 Jul 2018
Trump agiye guhura na Kim Jong-UN wa Koreya ya ruguru

Trump agiye guhura na Kim Jong-UN wa Koreya ya ruguru

Ubwanditsi 09 Mar 2018
Intumwa ya Perezida Kagame Gen ( Rtd) James Kabarebe Yakiriwe na Dr Samoei Ruto

Intumwa ya Perezida Kagame Gen ( Rtd) James Kabarebe Yakiriwe na Dr Samoei Ruto

Ubwanditsi 17 Jul 2025
Hayatou wayoboye CAF yarezwe uburiganya mu isoko ryo kwerekana umupira nyafurika

Hayatou wayoboye CAF yarezwe uburiganya mu isoko ryo kwerekana umupira nyafurika

Ubwanditsi 17 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi yeguye
ITOHOZA

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi yeguye

Ubwanditsi 13 May 2018
Amikoro make yatumye komite nyobozi ya As Muhanga yegura
Amakuru

Amikoro make yatumye komite nyobozi ya As Muhanga yegura

Ubwanditsi 11 Aug 2021
Ishyaka DGPR rirasaba Leta y’u Rwanda  guhagarika abakora ibikorwa bigira ingaruka mbi kubidukikije
POLITIKI

Ishyaka DGPR rirasaba Leta y’u Rwanda guhagarika abakora ibikorwa bigira ingaruka mbi kubidukikije

Ubwanditsi 05 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru