Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Manuel Domingos Augusto bagirana ibiganiro, anamushyikiriza ubutumwa bwa mugenzi we João Lourenço.
Manuel Domingo uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola mu 2017, yigeze no kuba Ambasaderi wa Angola mu Rwanda mu 2005–2010, aho yari afite icyicaro muri Ethiopia.
Domingo yakiriwe na Perezida Kagame ku wa 13 Kanama 2019, bagirana ibiganiro bigamije kunoza umubano ku mpande zombi.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje kuri Twitter ko “Uyu mugoroba Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Manuel Domingos Augusto n’itsinda bazanye amugezaho ubutumwa bwa Perezida João Lourenço.”
Minisitiri Manuel Domingo yageze mu Rwanda ku wa Kabiri tariki 13 Kanama 2019, aho ku gicamunsi yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, Olivier Nduhungirehe.
Yasuye u Rwanda nyuma y’urugendo Perezida Kagame aheruka kugirira muri Angola aho yitabiriye Inama yabereye mu Mujyi wa Luanda ku wa 12 Nyakanga 2019 yiga ku Mutekano n’ibibazo byo mu Karere. Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço yari yayitumiyemo Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda.
U Rwanda na Angola bisanganywe umubano by’umwihariko mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere, umutekano, ubutabera, imigenderanire hagati y’abaturage b’ibihugu byombi, ikoranabuhanga n’imiyoborere.
Muri Gashyantare uyu mwaka, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu gucunga umutekano no gukumira ibyaha bibangamira ituze ry’abaturage babyo.
Ni mu gihe kandi muri Kamena 2018 Angola yatangaje ko bitewe n’umubano w’indashyikirwa ifitanye n’u Rwanda, abaturage barwo batazongera gusabwa viza y’umukerarugendo kugira ngo binjire ku butaka bwayo.