Rayon Sports yanganyije na AS Kigali igitego 1-1 mu mukino wa gicuti waberaga kuri sitade Amahoro ku gica munsi cy’uyu wa Kane tariki 15 Kanama 2019. Iranzi Jean Claude (Rayon Sports) na Kitegetse Bogarde (AS Kigali) buri umwe yahawe ikarita itukura.
Muri uyu mukino, AS Kigali yafunguye amazamu ku munota wa 25′ w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Farouk Ruhinda Saifi mbere gato ko Bizimana Yannick yishyurira Rayon Sports ku munota wa 26′ w’umukino.
Sekamna Maxime (Iburyo) na Bizimana Yannick (Ibumoso) bishimira igitego
AS Kigali yari mu mukino ibizi neza ko mu mukino wa gicuti baheruka gukina batsinzwe na Rayon Sports kuri sitade ya Kigali bityo bakaba basabwaga kwishyura. Hakiri kare nibwo Farouk Ruhinda Saifi yahise ashyiramo igitego.
AS Kigali bamaze gutsinda igitego cya mbere mu mukino
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cyo kwishyura
Muri uyu mukino, Alain Kirasa umutoza wasigaranye Rayon Sports nyuma y’igenda rya Robertinho, yari yatanze amahirwe kuri bamwe mu bakinnyi batakinnye n’abatarabanje mu kibiga bahura na Al-Hilal FC ari nabwo abakinnyi nka Runanira Hamza, Mazimpaka Andre, Nizeyimana Mirafa, Iragire Saidi, Bizimana Yannick na Sekamana Maxime babanzaga mu kibuga.
Kuba Rayon Sports yari ifite Iragire Saidi na Runanira Hamza mu mutima w’ubwugarizi, byatumye Habimana Hussein Eto’o usanzwe muri uyu mwanya ajya hagati mu kibuga gufatanya na Nizeyimana Mirafa mu gihe imbere y’abo hari Cyiza Hussein wakinaga inyuma gato ya Bizimana Yannick.
Habimana Hussein yakinaga hagati mu kibuga
Mazimpaka Andre yabanje mu izamu
Sekamana Maxime yakinaga aca ku ruhande rumwe, Mugisha Gilbert agaca ku rundi rw’ibumoso. Runanira Hamza, Iragire Saidi, Irambona Eric Gisa (C) na Iradukunda Etri Radou bari mu bwugarizi.
AS Kigali yari yagumye kuri gahunda yayo yo gukoresha abakinnyi n’ubundi bazitabaza mu mukino bazasuramo KMC FC muri Tanzania kuko Bate Shamiru yari mu izamu, Nshimiyimana Marc Govin aca iburyo, Ishimwe Christian agaca ibumoso.
Bishira Latif na Songayingabo Shaffy bari mu mutima w’ubwugarizi, Kalisa Rachid, Ntamuhanga Thumaine Titty na Nsabimana Eric Zidane bari hagati mu kibuga, Benedata Janvier aca ku ruhande rumwe bityo Farouk Ruhinda Saifi na Nshimiyimana Ibrahim bagataha izamu.
Ntamuhanga Thumaine (12) aganganye na Sekamana Maxime
Bitewe n’uko abatoza bombi bari muri gahnda yo gushakira abakinnyi imikino ihagije, nyuma y’igihe cya mbere bose bakoze impinduka ari nabwo nka rayon Sports bahinduye ikipe yabanjemo bahereye mu izamu. Gusa, Bizimana Yannick na Iragire Saidi nibo baje kugumamo abandi bazamo ari bashya.
Abandi bajemo ni nka; Mazimpaka Andre, Nyandi Saddam, Eric Rutanga Alba (C), Ndizeye Samuel wanaje kugira imvune akava mu kibuga, Nshimiyimana Amran, Sarpong Michael, Omar Sidibe n’abandi.
Ku ruhande rwa AS Kigali bazanye Ndayishimiye Eric Bakame, Ahoyikuye Jean Paul Mukonya, Haruna Niyonzima n’abandi bakinnyi bose bava hanze y’u Rwanda bari muri iyi kipe y’umujyi wa Kigali.
Haruna Niyonzima agora Nshimiyimana Amran
Sarpong Michael ashaka inzira yoroshye
Habimana Hussein (20) inyuma ya Kalisa Rachid
Gusa n’ubwo wari umukino wa gicuti, buri kipe yabonye ikarita itukura kuko Kitegetse Bogarde wa AS Kigali niwe wayibonye mbere ku munota wa 68′ azira gukubita umugeri Amran Nshimiyimana wa Rayon Sports mu gihe Iranzi Jean Claude yayihawe nyuma yo kugusha Haruna Niyonzima ku munota wa 89′ w’umukino baje kongeraho iminota ine y’inyongera.
Songayingabo Shaffy imbere ya Bizimana Yannick
Bishira Latif (5) mu kirere ashaka umupira
Cyiza Hussien agenzura umupira
Abakinnyi babanje mu kibuga:
AS Kigali XI: Bate Shamiru (GK,21), Nshimiyimana Marc Govinho 16, Bishira Latif 5, Songayingabo Shaffy 22, Christian Ishimwe 6, Farouk Ruhinda Saifi 23, Nsabimana Eric Zidane 30, Ntamuhanga Thumaine Tity (C,22), Kalisa Rachid 3, Benedata Janvier 10 na Nshimiyimana Ibrahim 20
11 ba AS Kigali babanjemu kibuga
Rayon Sports XI: Mazimpaka Andre (GK,30), Iradukunda Eric Radou 14, Irambona Eric Gisa (C,17), Habimana Hussein Eto’o 20, Runanira Hamza 6, Nizeyimana Mirafa 8, Iragire Said 2, Mugisha Gilbert 12, Cyiza Hussein 10, Sekamana Maxime 24, Bizimana Yannick 23
11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Songayingabo Shaffy yari yazonze Bizimana Yannick (23)
Abafana muri sitade Amahoro
Nyandwi Saddam (16) ahanganye na Jean Paul Ahoyikuye
Komezusenge Daniel umunyabanga mukuru wa AS Kigali
Eric Nshimiyimana umutoza mukuru wa AS Kigali
Nshimiyimana Marc Govin myugariro wa AS Kigali
Nsabimaan Eric Zidane yica inyota
Abasifuzi n’akapiteni
Abakinnyi basuhuzanya
Iragire Saidi (2) na Runanira Hamza (6) batangiye bakinana mu mutima w’ubwugarizi bwa Rayon Sports
Abasimbura ba Rayon Sports
Abanyamakur: Uva ibumoso: Bugingo Fidele (Imvaho Nshya), Niyosenga Gakwandi Felix (Authentic), Kalisa Bruno Taifa (City Radio), Amon B Nuwamanaya (Authentic) na Jules Craig (BTN TV)
Olokwei Commodore ku mupira imbere ya Haruna Niyonzima
Munyakazi Sadate (Iburyo) perezida wa Rayon Sports
Umukino wari urimo ishyaka riri hejuru
Kitegetse Bogarde asohoka nyuma yo kubona ikarita itukura
Ahoyikuye Jean Paul bita Mukonya azamura umupira
Haruna Niyonzima agenzura umupira hagati mu kibuga
Cyiza Hussein ku mupira ashaka kwuzamura imbere y’izamu
Source : Inyarwanda