Ku mabwiriza y’urwego rw’ubutasi bwa gisilikare muri Ugana [ CMI ] Ikigo kigenzura ibijyanye n’Itumanaho muri Uganda bita Uganda Communications Commission [ UCC ], cyandikiye ibigo bitanga serivisi za internet, kibitegeka gufunga isomwa ry’imbuga z’amakuru zo mu Rwanda zirimo IGIHE, The New Times, Rushyashya na Virungapost yo muri Uganda ku bantu bari muri Uganda ubu ntibashobora kubifungura.
Ku wa 21 Kanama 2019 ninjoro, urwo rwego nibwo rwatangaje ko rwafunze imbuga zo mu Rwanda, ruvuga ko zihembera urwango muri Uganda.
Nkuko The ChimpReports cyibitangaza, ngo umuvugizi w’urwego rushinzwe itumanaho muri Uganda Ibrahim Bbosa urwo rwego rwandikiye abashinzwe imbuga nkoranyambaga abasaba gufunga imbuga zo mu Rwanda.
Amakuru aturuka muri Uganda avuga ko ibi bibaye nyuma y’ibyumweru bike imbuga zo mu Rwanda zanditse inkuru kuri Perezida Museveni, zikemanga ubwenegihugu bwe na nyina nyakwigendera Esiteeri Kokundeka, na murumuna we Salim Saleh. Iyi nkuru ngo yababaje Museveni, asaba inzego ze gufunga ibyo binyamakuru.
Uru rwego kandi rukaba rutangaza ko ngo ibinyamakuru biza ku isonga mu kubiba urwango muri Uganda ari Rushyashya, The New Times, Virunga n’Igihe.com.
Uyu mwanzuro Uganda yawufashe mu gihe Perezida w’u Rwanda na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Museveni bari bamaze umwanya muto basinye amasezerano 10 kuri buri kibazo u Rwanda rwashinjaga Uganda ndetse n’ubushake bwo kugikemura, bugaragazwa n’imikono ya Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni mu muhango wabereye i Luanda muri Angola kuri uyu wa Gatatu.
Ni amasezerano yasinywe hagati ya Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni, hari na Perezida João Lourenço wa Angola, Félix Tshisekedi wa RDC na Denis Sasso Nguesso wa Repubulika ya Congo.
Mu kiganiro kuri telefoni, Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru muri UCC, Ibrahim Bbosa, yabwiye The New Times ko habayeho iryo hagarikwa.
Ati “Twandikiye ibigo bitanga serivisi za intenet tubasaba guhagarika izo mbuga.”
Yavuze ko izo mbuga ngo zifite amakuru abangamiye umutekano w’igihugu.
Ni igikorwa cyafashwe nk’igishyira akabazo ku bushake icyo gihugu gifite mu kubahiriza ubwisanzure bw’itangazamakuru no kubahiriza amasezerano yashyizweho umukono n’ibihugu byombi hagamijwe kuzahura umubano. Aya masezerano abasesenguzi bakomeje kugaragaza ko ashobora kuzamera nk’amwe y’Arusha.
Amasaha macye nyuma y’isinywa ry’amasazerano, Uganda yatangije igisa n’intambara ku bitangazamakuru byo mu Rwanda bikorera kuri internet, itegeka amasosiyete y’itumanaho yose akorera muri icyo gihugu kuniga imbuga zo mu Rwanda. Mugihe kandi mu itangazamakuru rya Uganda mbere gato y’isinywa ry’ariya masezerano ndetse na nyuma yaho hakomeje gucicikana inkuru zuzuye ibinyoma ku Rwanda, harimo nk’imwe yavugaga ko Gen James Kabarebe afunze ngo kandi ko umuhungu we yambuwe passport, byose bihabanye n’ukuri. Ibi bisa n’ibyo iri tangazamakuru rimaze igihe rikora, aho kenshi na kenshi usangamo ibihuha biteye isoni byibasira abayobozi bakuru mu ngabo no mu nzego zisanzwe.