Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda akaza guhunga igihugu, akanashinga umutwe urwanya Leta y’u Rwanda ‘Rwanda National Congress (RNC)’, ni umuhemu wirengagije sisiteme (system) yamugize uwo ari we, agahinduka uyirwanya.
Ibi Gen. Kabarebe yabivuze kuwa mbere w’iki cyumweru 02 Nzeri 2019, ubwo yaganiraga n’abasirikare bavuye ku rugerero basaga 1000, ubu bari mu myitozo y’ibyumweru bitandatu mu kigo cya gisirikare cya Mukamira mu karere ka Nyabihu.
Asubiza ikibazo cya Col (Rtd) Martin Nzitonda wahoze mu ngabo za Ex-FAR, ndetse no muri FDLR, wari ubajije icyo u Rwanda rwakora mu guhangana n’imitwe irurwanya, Gen. Kabarebe yavuze kuri Kayumba Nyamwasa, mu rwego rwo kubaha amateka ye.
Yagize ati “Mbere y’uko mvuga kuri RNC, reka mbanze mvuge kuri Kayumba Nyamwasa. Niba hari umuntu w’umuhemu ubaho watangaho urugero rw’ubuhemu, ni Kayumba Nyamwasa. Kubera ko icyo yabaye cyo mu ngabo za RPA, ntabwo yacyigize. Nta n’igitangaza yakoze mu ngabo za RPA (Rwanda Patriotic Army), yavuga na kimwe ati nakoze aka kantu aha n’aha, ku buryo nagahemberwa.Nta na kimwe afite yavuga.
Mu gihe Museveni yamaraga gufata ubutegetsi mu 1986, Gen. Kabarebe avuga ko Kayumba yahise akomerezaho ahabwa umwanya mu buyobozi mu Majyaruguru ya Uganda.
Akomeza avuga ko akimara kubona uwo mwanya, Kayumba yamaze igihe kirekire ashaka uko yakwigwizaho amafaranga n’ubuyobozi, ndetse ngo yanakoresheje amayeri n’amafaranga mu kugura ipeti ryisumbuyeho, mu gihe abo bari barafatanyije urugamba rwo kubohora Uganda bari mu myitozo, banatekereza uko batangiza urugamba rwo kubohora igihugu cy’u Rwanda.
Ubundi Buhemu bukomeye
Ubwo Kayumba yacuraga umugambi wo gutera u Rwanda aturutse muri Congo, abari abayobozi b’ingabo bakuru muri RNC biciwe mu bitero muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), muri rusange iki gitero cyashegeshe ubufatanye bwa Museveni-Kayumba na FDLR, bwari bugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Kayumba w’umuhemu “RUHARWA “ agomba kuryozwa ubuzima bwabo yashoye mu kaga mu misozi ya Minembwe bakahashirira atitaye k’ubunyarwanda cyangwa abo bafitanye isano. Izo ndangare z’Abanyarwanda zagiye gushora ubuzima bwabo mu byago nka biriya?
Uko ibikorwa bya RNC muri Uganda byatangiye mu 2017, amazina atanu akomeye n’amapeti yabo yakunze kugarukwaho, abo ni Captain (rtd) Sibomana “Sibo” Charles, Major (rtd) Habib Madhatiru, Kayumba Rugema, Sande Charles na Felix Mwizerwa.Nyamara muri abo hasigaye Rugema Kayumba ubundabunda muri Norvege, Sande Charles ntawe uzi irengero rye na Felix Mwizerwa umuhungu wa Pasiteri Deo Nyirigira, umukangurambaga ukomeye wa RNC i Mbarara, ufite itorero rya AGAPE Church, rikoreshwa nk’ihuriro ry’ibikorwa by’iterabwoba bya RNC.
Ingabo za Kayumba zahuye n’uruva gusenya
Captain (rtd) “Sibo”
Captain (rtd) “Sibo” yiciwe mu Burasirazuba bwa RDC mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro harimo na RNC iri ku butaka bw’iki gihugu, aho yica, igatoteza, ikiba ndetse igafata ku ngufu abaturage ba RDC. Uretse we, hari abandi amagana bo muri RNC bishwe n’ababarirwa muri mirongo bafatiwe muri ibyo bikorwa nka Major Habib wafashwe ari muzima afite ibikomere by’amasasu. Ibi byose ni ubuhemu bwa Kayumba Nyamwasa.
Major (rtd) Habib Madhatiru
Ku bw’ubufasha bw’Urwego rw’Ubutasi muri Uganda (CMI), iri tsinda ryari mu mutima w’ibikorwa bya RNC muri iki gihugu cya Uganda. Bakoze ibikorwa birimo gutera ubwoba Abanyarwanda bari muri iki gihugu ngo bajye muri RNC ari nako bata muri yombi abanze kujya muri uwo mutwe.
Gatsinzi Fidèle
Gatsinzi Fidèle wari wagiye i Kampala gusura umuhungu we muri Kaminuza, yafashwe na Kayumba Rugema (wari uherekejwe Caporal wo muri CMI, Mulindwa Mukombozi), ku manywa y’ihangu. RNC yahawe ububasha n’icyizere ku buryo byageze aho bigora kubatandukanya n’inzego z’umutekano za Uganda.
Mugihe ikibatsi cy’umuriro n’imvura y’amasasu byituraga kubashowe mubikorwa by’iterabwoba bya RNC muri Congo . Icyo gihe muri ba batanu bakomeye mu bikorwa bya RNC, Sande Charles na Mwizerwa Félix, Kayumba yari yarabakuyeyo , atinya ko bagwa mu bitero.
Ubwo ibintu byari bitangiye gushyuha, Pasiteri Nyirigira yahamagaye umuhungu we amukura mu mashyamba ya Congo amujyana mu Mujyi wa Mbarara, akomeza kohereza abandi aho yahungishije umuhungu we kubera ubuzima bwe.
Nyamwasa yongeye kohereza mubyara we kure y’ayo mashyamba. Rugema Kayumba yavuye i Kampala, akomereza ibikorwa by’uwo mutwe kuri Facebook yibereye mu mudendezo muri Norvège.
Rugema Kayumba
Ese ni ubugabo ki kuba mubyara wa Kayumba n’umuhungu wa Pasiteri Nyirigira, batagaragaye ahagabwe ibitero ku bo bajyanye mu mutwe wabo n’abemeye buhumyi kurwanira inda nini y’abayobozi ba RNC.
Kuki Kayumba yahisemo kuyobora ingabo ze yibereye mu mutuzo muri Afurika y’Epfo? Niba koko yemera impamvu y’ibyo arimo, ndetse bigomba gutwara ubuzima rw’abasore n’inkumi yarimo gushyira mu kaga.
Ntiyakabaye nibura yari kuba arikumwe na bo mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa RDC cyangwa aho bari kwirukanka mu bihuru muri Tanzania? Ngubwo ubuhemu bwa Kayumba Ge. Kabarebe yavugaga.
Gusa aya mahitamo yarukurura mu gihe Kayumba Nyamwasa yaba yiteguye kurusanga mu mashyamba kuruta ukwikunda n’ubugwari bwo kuyoborera urugamba kuri telecommande yibereye muri Afurika y’Epfo.
Uko bigaraga uyu mushinga wa RNC na Museveni bizaba ngombwa ko urangira. Niba Museveni koko agitsimbaraye ku ntego ze nk’ubushake bwo gusenya umubano w’u Rwanda na Uganda kugira ngo atere inkunga iyi mitwe y’iterabwoba, nta yandi mahitamo asigaye uretse kwikorera urusyo rushyushye.
Amasezerano ya nyirarureshwa
Nyuma yaho Perezida wa Angola atumirije inama y’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, igamije kwiga ku mutekano ndetse n’ibindi bibazo byugarije akarere ibi bihugu birebana ayingwe byasinyanye amasezerano yo kugarura amahoro n’ubuhahirane. Ariko abantu batangiye kwibaza niba Museveni yaranze kuva kw’izima ikizakurikiraho ni ikihe ? Amakuru ava muri Uganda avuga ko hari gushakwa inkunga yo kongera kwisuganya izatangwa na Rujugiro Tribert, iturutse kubikorwa by’ubucuruzi afite muri Uganda, gusa ikibazo gisigaye ni aho kwisuganyiriza ngo kuko Uburundi bwabaye nka mukeba wa Uganda nyuma yo kwima inzira RNC, igatikirira muri Congo, naho muri Congo ubuyobozi bushya bwiminjiriyemo agafu abafatanyabikorwa ba RNC ariyo FDLR barimo kuhashiria, ejo bundi amakuru yarimo gucicikana muri Congo ni ay’urupfu rwa Gen. Dani Ceplice wayoboraga inyeshyamba za FDLR/FPP-Abajyarugamba, waguye mu mirwano ikomeye yahuje uyu mutwe w’iterabwoba n’ingabo za Congo FARDC, mu birometero 120, uvuye mu mujyi wa Goma.
Aya makuru avuga ko Gen. Dani Ceplice yahatakarije abasilikare 23 naho abagera kuri 40 bashyikirizwa ingabo za FARDC. Uyu akaba yari umufatanyabikorwa ukomeye wa Kayumba Nyamwasa undi ni umukuru w’umutwe wa RUD Urunana, nabo bigumuye kuri FDLR yahitanwe n’ibitero by’ingabo za Kongo FARDC ndetse n’abamurinda batandatu, muri gahunda ya leta ya Kongo yo kurandura imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu burasirazuba bwa Kongo. Uyu niwe wari warahaye icumbi ingabo za Kayumba zacitse ku icumu ubwo bagenzi babo batikiriraga mu burasirazuba bwa Kongo bahunga.