Telefoni za mbere ku isoko zatangiye gukoresha ubuhanga bwa Android 10, butuma telefoni iha nyirayo umutekano usesuye mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ikoroha gukoreshwa kandi ikaramya umuriro.
Ubu buhanga butuma smartphone ikora imirimo uyihaye cyangwa ikagusubiza icyo uyisabye (Android mobile operating system), bwatangiye gukoreshwa ku mugaragaro ku wa 3 Nzeri 2019.
Ku ikubitiro, Android 10 ikoreshwa muri telefoni zo mu bwoko bwa Google Pixel, Essential na Xiaomi K20 Pro, mu gihe izindi zigifite ibyumweru bike byo gutegereza kugira ngo zemererwe gutangira kuyikoresha.
Iyi Android ifite uburyo, iyo umuntu abihisemo, akoresha kuyikoraho uganisha mu merekezo anyuranye mu kuyiyobora igihe abihisemo, aho hamwe hasi kuri telefoni umuntu akanda akeneye kujya aho atangirira (home) cyangwa kureba ku yindi paji ya telefoni, hasimbuzwa umurongo w’umweru utambitse, agenderaho nk’uko iPhone ikora.
Gusa ubwo buryo ntabwo bufite ikintu gikomeye, gusubira inyuma. Hano ho ku ruhande rw’iburyo n’ibumoso bwa telefoni hariho ibimenyetso ukandaho bitewe n’aho wifuza kugana, harimo no gusubira inyuma.
Kuri Androïde 10, telefoni zahawe uburyo bwo gukoresha umuriro muke, aho bitandukanye n’uburyo busanzwe butuma telefoni yawe yijima hakagaragara inyuguti gusa nk’iyo ari nijoro (Dark Mode), kuri iyi nshuro bwanogejwe kurushaho.
Harimo kandi uburyo applications zinyuranye zidakomeza gukora ngo zitware umuriro nk’igihe ukeneye kwita ku kintu runaka (Focus Mode), nka Facebook, WhatsApp cyangwa Twitter zikaba zifunze mu gihe umuntu atazikeneye, ntizibe zitwara umuriro n’amafaranga, ibyo byose umuntu akabikora anyuze aho agenera imikorere ya telefoni ye (settings).
Applications nyinshi kandi zisaba ko umuntu yemeza ko zigaragaza amerekezo arimo, ariko aha harimo uburyo application ishobora kwerekana aho umuntu ari ari uko arimo kuyikoresha gusa, aho kuba igihe cyose. Ushobora no kwemeza ko bikorwa cyangwa ukabihagarika.
Hari kandi ikintu cyongewemo kijyanye n’umutkano wa telefoni yawe (privacy) aho ushobora kwemeza niba igihe wandika imibare y’ibanga ishobora kugaragara, kugena kwerekana ubutumwa bushobora gusomwa igihe telefoni irimo urufunguzo n’ibindi.
Hiyongereyeho icyiswe ‘Live Caption’ gitanga amahirwe yakwandika ku ndirimbo cyangwa amashusho birimuri telefoni, n’uburyo umubyeyi ashobora kumenya umwanya abana bamara bakoresha telefoni na applications bakoresha cyangwa se aho baherereye igihe bafite izo telefoni.
Kugira ngo telefoni za Android zose zitangire gukoresha iyi igezweho hashyizwemo igihe, bitandukanye no kuri telefoni za Apple zikoresha ubuhanga bwa iOS, kuko ho iyo hari ikintu gishya gisohotse zose zihita zikibona.
Gusa kuri Android , iyo hari ibishya bigeze ku isoko, buri kigo gikora telefoni zikoresha Androïde gifite uburenganzira bwo kuyishira muri telefoni bitewe n’uburyo yakozwe. Birashoboka ko hari telefoni zisanzwe ku isoko zizayikoresha cyangwa se bikazagenda bisaba ko zisohokana na telefoni nshya zizava mu ruganda nyuma y’ikorwa ry’iyi Android 10.
Bibarwa ko icyiciro cya mbere cya Android cyari 1.0 cyasohotse ku wa 23 Nzeri 2008, hagenda hakorwaho impinduka kugeza habonetse Android 10.