• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kayumba Nyamwasa yagarutse kuri Radio rutwitsi ya RNC nyuma y’amezi atandatu yemeza ko yavuganaga na Adolphe Nshimirimana, araruca ararumira ku ngabo ze zatikiriye muri Kongo

Kayumba Nyamwasa yagarutse kuri Radio rutwitsi ya RNC nyuma y’amezi atandatu yemeza ko yavuganaga na Adolphe Nshimirimana, araruca ararumira ku ngabo ze zatikiriye muri Kongo

Ubwanditsi 11 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA, Mu Mahanga

Mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka,  Ingabo za Kayumba Nyamwasa zavaga mu Kivu y’amajyepfo zizamuka muri Kivu y’amajyaruguru biturutse ku makimbirane yabaye hagati yazo, zahuye n’ikibatsi cy’umuriro wa FARDC mu bikorwa byayo byo kurandura imitwe y’itwaje intwaro iri muri icyo gihugu. Abenshi barapfuye abandi barafatwa harimo na Major (Rtd) Habib Madhatiru wafashwe ari muzima naho uwari umwungirije Capt Eddy Sibo ahasiga ubuzima. Ubwo umuriro wari ucanye kuri P5, umwe mu bashinzwe ubukangurambaga bwa RNC muri Uganda Pastor Deo Nyirigira yatumyeho umuhungu we Mwizerwa Felix ariko akomeza kohereza abandi bana.

Hari hashize amezi atandatu Kayumba Nyamwasa atavugira kuri ya radiyo yabo rutwitsi bise Itahuka ikorera kuri Internet. Ariko muri ayo mezi yakomeje kuvugana n’ibinyamakuru  byo muri Uganda. Mu minsi mike ishize yumvikanye mu kiganiro yakoranye na Serge Ndayizeye hafi amasaba abiri, yizeza abantu ko urugamba rukomeje kandi ko rutwara igihe. Asaba abantu gukomeza urugamba.

Ibi kayumba Nyamwasa arabivuga mu gihe abana bashutswe nawe n’inzego z’umutekano za Uganda bashiriye muri Kongo, bashorwa mu ntamabara batabazi kandi idafite impamvu. Mu gihe abarokotse ibyo bitero bicuza ibyo bakoze, banagira inama urubyiruko, Kayumba n’abandi ba RNC hirya no hino ku isi bakomeje ubukangurambaga nyamara batakohereza abana babo cyangwa abo mu miryango yabo kuko baziko nta bushobozi bafite.

Muri icyo kiganiro, Kayumba Nyamwasa wifashisha akarimi gatyaye mu gukangurira abantu kugana P5, yemeje rwose ko bafite ibirindiro mu karere. Yavuzeko imyaka yashize bashyize imbaraga mu mahanga ariko ko ubu bari mu karere. Ibi ariko abivuze mu gihe bitakiri ibanga. U Rwanda rwabigaragaje kenshi biza gushimangirwa na raporo y’Itsinda ry’Abahanga ba LONI kuri Kongo (UN Group of Experts on DRC) mu kwezi k’Ukuboza 2018 aho ryemeje ko Kayumba Nyamwasa agenda mu karere ndetse ibikoresho by’ingabo ze bikanyura mu Burundi aho umugabo uzwi nka Rashidi yafashaga kubigeza muri Kongo.

Nyuma yibi rero Kayumba Nyamwasa yavuzeko yavuganaga na Lt Gen Adolphe Nshimirimana wavugaga rikijyana mu Burundi no muri CNDD-FDD mbere yuko yicwa tariki ya 2 Kanama 2015, bigaragara ko umugambi we watangiye kera nyuma yo kubura uburyo bashyira ingabo muri Rutshuru mu mwaka wa 2012. Muri Nzeli 2012, ubwo uwari umugaba mukuru w’ingabo Lt Gen Charles Kayonga yakiraga ingabo za RDF zari zivuye kurwanya FDLR yabibukije ko Kayumba Nyawasa yashakaga gushyira ingabo muri Rutsuru ariko izo ngabo zibiburizamo.

Muri Icyo kiganiro kandi, Nyamwasa avuga Uganda nk’uvugira igihugu cye na Perezida Museveni nk’umubyeyi w’igitangaza. Nta mugayo kuko Uganda ariyo ibafasha muri byose. Kayumba agaruka akemezako nanubu ari igitangaza mu ngabo z’u Rwanda amaze imyaka 17 atabarizwamo. Yakomeje avuga uburyo RDF yagakwiye kuvugururwa, nonese ko ingabo ze za P5 zakubiswe inshuro, agatererana abasirikari be, uyu niwe ukwiye kuvugira RDF adaheruka? Yahunze intambara y’abacengezi ngo agiye ku masomo none RDF yubatse izina ku isi niyo ashaka kuvugurura? Ari uwuhe se? Nakomeze P5 ye abifashijwemo na CMI

Gen. Adolphe Nshimirimana wari Chef w’Imbonerakure

2019-09-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urukiko Ruzemeza Aho Umugogo w’Umwami Kigeli V Uzatabarizwa

Urukiko Ruzemeza Aho Umugogo w’Umwami Kigeli V Uzatabarizwa

Ubwanditsi 28 Nov 2016
Umuyobozi muri Polisi ya Uganda yagonzwe ahita apfa

Umuyobozi muri Polisi ya Uganda yagonzwe ahita apfa

Ubwanditsi 17 May 2018
Abajenosideri bo muri FDLR bari mu basahuye bakanatwika ibikoresho bya MONUSCO i Goma muri Kongo

Abajenosideri bo muri FDLR bari mu basahuye bakanatwika ibikoresho bya MONUSCO i Goma muri Kongo

Ubwanditsi 26 Jul 2022
Nyakibi Ntirara Bushyitsi, Rusesabagina na Twagiramungu Bafatanywe Impapuro Mpimbano:

Nyakibi Ntirara Bushyitsi, Rusesabagina na Twagiramungu Bafatanywe Impapuro Mpimbano:

Ubwanditsi 24 Aug 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

AMAFOTO- Mu rwego rwo kwitegura isubukurwa rya shampiyona Rayon Sports yasinyishije Muhire Kevin na Héritier Nzinga Luvumbu.
Amakuru

AMAFOTO- Mu rwego rwo kwitegura isubukurwa rya shampiyona Rayon Sports yasinyishije Muhire Kevin na Héritier Nzinga Luvumbu.

Ubwanditsi 24 Apr 2021
Pansiyo yatangwaga yiyongereyeho asaga miliyoni 400Frw mu kwezi kumwe
UBUKUNGU

Pansiyo yatangwaga yiyongereyeho asaga miliyoni 400Frw mu kwezi kumwe

Ubwanditsi 18 May 2018
Canada: Perezida Kagame yitabiriye Inama y’ibihugu bikize ku isi
INKURU NYAMUKURU

Canada: Perezida Kagame yitabiriye Inama y’ibihugu bikize ku isi

Ubwanditsi 08 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru