Amakuru agera ku rubuga Virungapost aravuga ko Augustin Rutayisire, umwe mu Banyarwanda benshi bafungiwe muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ngo yaba ari hafi kubura ubuzima bwe.
Abamubonye baratangaza ko Rutayisire, kuri ubu ufungiye muri Gereza ya Luzira, yahuye n’iyicarubozo no gufatwa nabi bikabije birimo gukubitwa, kwicishwa inzara no guhatirwa kuryama ku isima ikonje.
Umwe muri aba ati: “Kuva Augustin yafatwa, muri Gicurasi 2018 na Mukama Moses Kandiho, umuvandimwe w’Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda, Brig. Gen. Abel Kandiho, yabayeho mu buzima bubi nyuma yo gukorerwa iyicarubozo.”
Uyu yakomeje agira ati: “Mu cyumweru gishize muri Luzira, bwana Augustin ntiyemerewe matora ubu ari kurara ku ibaraza rikonje. Yarakubiswe aterwa imigeri na bamwe mu bacungagereza ndetse agira ibikomere mu gatuza, mu mayasha no mu mugongo, none ubu arimo gukorora amaraso,”
Rutayisire kandi ngo afunze mu buryo nta muntu uvugana nawe ndetse akaba atemerewe no kuvugana n’umuryango we.
Muri Gicurasi uyu mwaka, nibwo urubuga dukesha iyi nkuru rwasohoye inkuru yavugaga ko Rutayisire yari agiye kwicirwa muri gereza ubwo umuntu yashyiraga ibimene by’amacupa mu byo kurya bye. Icyo gihe yagize amahirwe kuko ngo yihutanywe akajyanwa kwa muganga akarokoka.
Akaga Rutayisire arimo ndetse n’Abandi Banyarwanda batari bacye bafungiye muri Uganda ko gukorerwa iyicarubozo no gufungirwa ahantu hatandukanye hatemewe n’amategeko bakunda kwita mu Cyongereza ‘Safe House’ ngo katangiye ubwo Uganda yafataga icyemezo cyo gushyigikira imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, cyane cyane uwa Kayumba Nyamwasa.
Kuva ubwo Abanyarwanda benshi bajya cyangwa batuye muri Uganda bagiye batabwa muri yombi bagafungwa binyuranyije n’ammategeko, mu buryo ngo nk’ubwakoreshwaga na Idi Amin, bagakorerwa iyicarubozo ndetse bagafungwa mu buryo butesha agaciro ikiremwamuntu.
Inzego z’umutekano za Uganda. Izizwi cyane nka CMI na ISO, bivugwa ko zikorana bya hafi n’abayoboke ba RNC, zakunze kwibasira Abanyarwanda ku mpamvu eshatu z’ingenzi.
Iya mbere, kwari ukubashakamo abafite ubushake bwo kuba abarwanyi ba RNC. Amakuru akavuga ko gushimuta no gukora iyicarubozo ari bumwe mu buryo bukoreshwa mu kumvisha abafatwa ko bagomba kwiyunga ku nyeshyamba za kayumba nubwo ngo ubu buryo butakunze kubahira.
Ngo byagaragaye ko Abanyarwanda benshi bahitamo kubabara aho kugambanira igihugu cyabo.
Iya kabiri, ngo CMI, ISO na RNC, usanga bazenguruka mu bantu bavuga Ikinyarwanda muri Uganda, bashaka urubyiruko binjiza mu barwanyi. Ngo banashakisha ariko Abanyarwanda b’abahinzi bakomeye, abanyemari n’abandi nkabo, bakabinjiza muri gahunda yabo ngo bajye batera inkunga z’ibyo bakeneye nk’ibikoresho.
Abanze kumva ibyo basabwa rero ngo bakunze kwisanga batotezwa, bakangishwa kwicwa ndetse bagateguzwa ko bazitabwaho.
Iya gatatu, ngo Umunyarwanda w’umunyabyago agera mu maboko y’inzego z’umutekano za Uganda ni nk’iyo bamubonyemo igipimo kiza cyo kwiba. Abasesenguzi bakaba bemeza ko umubano wifashe nabi hagati y’u Rwanda na Uganda wabaye icyuho gikomeye cy’ubujura bukorwa n’abashinzwe umutekano.
Tugarutse kuri Rutayisire, ngo ibibazo bye byihariye byatangiye ubwo yavaga iwe I Kigali, muri Gicurasi 2018 agiye muri Uganda mu rugendo rwa business. Ubwo yageraga I Mbarara nk’uko byatangajwe n’umugore we, yahuye na Rwamucyo, wari inshuti ye kandi bakoranaga business. Rwamucyo yari afite amafaranga menshi mu modoka ye agera kuri miliyoni 140 z’Amashilingi yashakaga kubitsa muri banki ifite ishami muri Mbarara.
Akimara guparika imodoka, bahise bagotwa n’umuvandimwe wa Brig. Gen. Abel Kandiho witwa Moses Kandiho ukorera urwego rushinzwe umutekano ruzwi nka GISO (Government Internal Security Officer) muri Mbarara.
Kandiho yabwiye Rwamucyo na Rutayisire ko bakekwaho uruhare mu mugambi w’ubujura abategeka kwicara hasi batabwa muri yombi.
Ubwo rero ngo GISO yari kuri telephone ivugana n’undi muntu nk’uko abo mu muryango wa Rwamucyo bavuga, hashize akanya gato haba hageze imodoka hasohokamo Major Mushambo, wo mu ishami rya UPDF rishinzwe kurwanya ubutasi ndetse n’abandi basirikare.
Nk’abari bazi icyo bariho, ngo bahise baka Rwamucyo urufunguzo rw’imodoka ye barayifungura. Muri kanya gato, amafaranga Rwamucyo yari afite yahise anyerezwa ahubwo berekana ko imodoka ye bayisanzemo imbunda maze ibirego babaregaga (Rwamucyo na Rutayisire), bihindukamo gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko.
Nguko uko Rutayisire yafashwe kuva icyo gihe none ubuzima bwe bukaba buri mu marembera aho afungiwe muri Gereza ya Luzira ihereye Kampala.