Abanyarwanda batuye muri Australia, bamaganye inkuru y’ikinyamakuru cyo muri icyo gihugu, ABC News, yavugaga ko ari ba maneko bakorera Guverinoma y’u Rwanda, bagamije kuburizamo ibitekerezo by’impunzi zitavuga rumwe na yo.
Mu ibaruwa y’amapaji atatu abayobozi ba Diaspora Nyarwanda muri icyo gihugu bandikiye ABC news igashyirwaho umukono na Emmanuel Karekezi yagize ati
“Abanyarwanda baba muri Australia barasaba ABC news ndetse n’umunyamakuru wanditse iyo nkuru, kwamagana ibyavuzwe na Kalisa Mubarak bishingiye ku kuba nyirubwite Kalisa uwo ariwe aho abarizwa mu bikorwa by’ububandi agashyira ABC news mu bikorwa bya politiki bitandukanye n’amahame agenga itangazamakuru muri Australia. Ibirego bya Kalisa nta shingiro bifite, ahubwo iri tangazamakuru ryari kubanza kumenya mbere ya byose Kalisa Mubarak ni Muntu ki. Twifuje kugaragaraza ukuri ngo abasomye iyo nkuru nabo bamenye uko kuri”
Mu ibaruwa ya Diaspora Nyarwanda, igaruka ku witwa Kalisa Mubarak wavuganye na ABC News, isobanura ko ‘azwi neza cyane nk’umunyabyaha ndetse mbere yo kujya muri Australia aho yabaga muri Afurika y’Epfo, yari umwe mu bagize umutwe w’iterabwoba wa RNC, uyobowe na Kayumba Nyamwasa’.
Mbere yo kujya muri Australia yabaga mu nzu imwe na mwishywa wa Patrick Karegeya, witwa David Batenga, ndetse akaba yari umutangabuhamya mu rubanza rw’abaketsweho kurasa Kayumba Nyamwasa muri Afurika y’Epfo.
Ibaruwa igira iti “Nubwo yiyita umutangabuhamya mu iraswa rya Kayumba, hari amakuru ko Kalisa Mubarak, ahubwo yari mu mugambi w’abagambanye kumwica kubera amakimbirane yari muri RNC, nyuma yo kwizezwa amafaranga menshi. Nyuma yo kubona ko umugambi umupfubanye yirukankiye kuri Polisi ya Afurika y’Epfo yiyita umutangabuhamya.”
Ivuga kandi ko Kalisa ari umunyabyaha ugerageza kwigira umwere abinyujije mu kuvuga ko ahigwa na Guverinoma y’u Rwanda, aho akwirakwiza amajwi n’amashusho hirya no hino ku maradiyo n’abandi henshi ayishinja gukora ibyaha muri Afurika y’Epfo, u Burayi none ubu ageze muri Australia.
Mu nkuru ya ABC News, Kalisa avuga ko yaje kohererezwa ubutumwa bwo kuri telefoni igendanwa na nimero yo mu mahanga itagaragaza umwirondoro.
Diaspora Nyarwanda ivuga ko ibi bigamije gutera impuhwe ngo arebe ko yabona ubufasha bw’amafaranga. Iti “Izina rye iyo urishyize muri Google ubona ko ari uwagize uruhare muri Jenoside wahunze, bikaba biteye ikimwaro kubona itangazamakuru rya Australia, rimwita uwihisha kubera ubwoba bw’ubuzima bwe.’’
Karekezi avuga ko abakoresha ibi bitangazamakuru ari abagerageza gusebya leta n’Abanyarwanda bari muri Australia kuko usanga banababuza kujya mu Rwanda, bavuga ngo barazana uburozi n’ibindi.
Yakomeje avuga ko ikinyoma Mubarak na bagenzi be bacuze kidashinga kuko bitumvikana uko ambasaderi yavuye Singapore atwaye imbunda akayihitisha ku bashinzwe kugenzura imipaka akayinjirana muri Australia maze akayitunga ku ijosi ry’uwabitangaje bikarangirira aho ntiyitabaze polisi ngo iyimwambure.
Australia kandi irasa n’iyabaye indiri y’abafite imigambi mibisha ku Rwanda hari n’abakekwa gukora amahano muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakidegembya.
Buri mwaka batumira abo bita abashyitsi babo barimo Rusesabagina Paul, Condo Gervais, David Himbara, Serge Ndayizeye na Padiri Nahimana Thomas bagakusanya inkunga yo gushyira muri ibyo bikorwa byabo bigamije guhungabanya igihugu.