Uganda ikomeje kwica nkana amasezerano y’Angola aho kuri uyu wa Gatandatu ikinyamakuru cya Guverinoma ya Uganda The New Vision, cyatangaje inkuru y’ikinyoma yari ifite umutwe ugira uti “Besigye, Kagame bahuriye muri USA.”
Uwo wari umwe mu myanzuro y’inama ya mbere yahuje intumwa z’u Rwanda na Uganda hari n’abahuza bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Angola, yabereye muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda ku wa 16 Nzeri 2019.
Haganirwaga ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinywe hagati ya Uganda n’u Rwanda, i Luanda muri Angola ku wa 21 Kanama.
Umwanzuro wavugaga ko ibihugu byombi “byemeranyije guhagarika icengezamatwara iryo ari ryo ryose ribangamiye kimwe muri ibi bihugu, ryaba irinyuzwa mu bitangazamakuru byemewe cyangwa imbuga nkoranyambaga.”
Wakurikiranaga n’ugira uti “U Rwanda rwatanze urutonde rw’Abanyarwanda bafungiwe muri Uganda, maze Repubulika ya Uganda yemera kugenzura ayo makuru hagamijwe ko abari kuri urwo rutonde banyuzwa mu nzira zigenwa z’ubutabera, no kurekura abo bizagaragara ko nta bimenyetso bihari cyangwa ibyaha bakurikiranwaho.”
Ambasade y’u Rwanda muri Uganda, yavuze ko gukwiza amakuru nk’aya “bigomba guhagarara”, kuko “amasezerano ya Luanda adashobora gushyirwa mu bikorwa hakiri icengezamatwara nk’iri.”
Nyuma y’ibyatangajwe n’ikinyamakuru cya Leta ya Uganda, hakomeje kwibazwa ikigambiriwe bijyanye n’ibyemeranyijweho, cyane ko u Rwanda rwashinje Uganda kenshi kugirana inama cyangwa guha icyuho imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano irimo RNC na FDLR, ku buryo bishobora gusa no kuyobya uburari.
Ibirego by’u Rwanda byabaye nk’ibibona gihamya ubwo Perezida Museveni ubwe, mu ibaruwa yo ku wa 10 Werurwe yandikiye Perezida Kagame, aterura ati “Nyakubahwa Perezida Kagame, nguhaye indamukanyo ziturutse ku baturage ba Uganda nanjye ubwanjye. Nkwandikiye kugira ngo nkumenyeshe ko, mu buryo bw’impanuka bnagiranye inama n’umunyarwanda uri muri wa mutwe wambwiyeho – RNC.”
Mu byaganirwagaho, Museveni yakomeje ati “Yambwiye ko yifuza ko menya ibintu bibi birimo kubera mu Rwanda. Yanambwiye ko yinjiye muri RNC kugira ngo arwanye Guverinoma yanyu nyakubahwa, ndetse ko bifuza ko tubafasha.”
Uwo wavugwaga ni Charlotte Mukankusi ushinzwe dipolomasi muri RNC, hakiyongeraho umwe mu banyamuryango bashya bayo, Eugene-Richard Gasana wabaye ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye kuva mu 2012 kugeza mu 2016.
Abandi barwanya Guverinoma y’u Rwanda kandi barimo Ben Rutabana, Frank Ntwali, Sande Charles n’abandi ni abashyitsi bisanga i Kampala, hamwe n’umunyemali Tribert Ayabatwa Rujugiro ushinjwa gutera inkunga ibikorwa birwanya Leta y’u Rwanda.
U Rwanda rushinja Uganda gukorera iyicarubozo Abanyarwanda baba muri icyo gihugu ndetse bagafungwa ntibagezwe imbere y’ubutabera, ingingo iri mu zigomba gushakirwa umuti mu biganiro birimo kugeragezwa hagati y’ibihugu byombi. Nyuma y’inama yabereye i Kigali ku wa 16 Nzeri, hitezwe indi nyuma y’iminsi 30, yo izabera i Kampala
Abasesenguzi bati nyamara Col (Rtd) Dr Kizza Besigye, we akunze guhangana na Museveni mu buryo bweruye ariko akoresheje ishyaka rya politiki ryemewe, mu gihe Museveni, ashinjwa gushyigikira imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda irimo RNC na FDLR.