Igisirikare cya Uganda kuri uyu wa Mbere cyatangaje ko kwambara ingofero itukura ikoze nk’iza gisirikare zizwi nka “Red berets” ndetse n’imyenda isa nk’iya gisirikare bishobora kugeza umusivili ubyambaye ku gihano cy’igifungo ariko ahanini hakaba hagamijwe guca intege Bobi Wine n’abamushyigikiye bakunze kwambara izi ngofero.
Uyu muhanzi wahindutse umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, akaba yaratangaje ko azahangana na Museveni mu matora ya perezida yo mu 2021, yagize izi ngofero zitukura (red berets) ikimenyetso cye cyo guhangana n’ubutegetsi.
izi ngofero zinambarwa n’abasirikare bamwe b’igihugu zashyizwe mu igazeti ya mbere ibayeho y’imyambaro yose ya gisirikare, ivuga ko umuturage wese uzafatanwa izi ngofero ashobora guhanishwa igifungo kitarengeje imyaka itanu.
“Imyambaro ya UPDF yashyizwe mu igazei, igikorwa cyashyigikiwe n’inzego zo hejuru z’igisirikare zanashimiye komite ishinzwe imyambarire gusoza ikivi yahawe mu myaka ishize,” uyu ni Brig. Richard Karemire, umuvugizi wa UPDF, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara.
Yongeyeho ko biri mu rwego rwo gutandukanya ingabo z’umwuga n’abandi ndetse no kugendana n’ibiteganywa n’Amasezerano yashyizeho EAC nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ikomeza ivuga.
Bobi Wine ariko we ngo kubuza kwambara izi ngofero biteye isoni. Yavuze ko ibi bigamije kuburizamo ikibazo ku butegetsi bw’igitugu ariko People Power irenze ingofero itukura (red beret) ati: “Turenze ikimenyetso cyacu. Turi muvoma ya politiki irwanira ahazaza ha Uganda kandi tuzakomeza urugamba rwacu ruharanira demokarasi n’imibereho myiza y’Abagande bose.”
Ibi Bobi Wine akaba yabitangaje mu itangazo ryohererejwe AFP.