Umugambi wa Kampala ugezweho wo gushaka gukoresha urupfu rw’intwari y’u Rwanda, Maj Gen Fred Gisa Rwigema nk’intwaro yo kurwanya ubuyobozi bw’u Rwanda, wamaze gufata ikindi gipimo mu buryo budasubirwaho.
Ibi byagaragaye mu nkuru ya paji ebyiri yasohotse kuri iki cyumweru mu kinyamakuru Sunday Vision, ushyize mu Kinyarwanda yari ifite umutwe ugira uti “Nari mpari ubwo Gen Rwigema yapfaga-Uwari umuyobozi mu gisirikare cya RPF”.
Iyi nkuru igoreka amateka igaragara muri iki gitangazamakuru cya leta ku rupapuro rwa Kane n’urwa Gatanu, iragurishwa cyane nk’inkuru mpamo y’ibyo bihe irimo kuvugwa na Maj Michael Mupende wahoze mu gisirikare cy’u Rwanda.
Ipfundo ry’ibivugwa mu nkuru ni uko Perezida Kagame yari inyuma y’urupfu rw’umuyobozi wa mbere wa RPA.
Ukurikiranira hafi ibi bikorwa, avuga ko bikurikira ugushimagiza Rwigema kwakozwe mu ntangiriro z’uku kwezi n’abakomeye muri Uganda ndetse n’ibitangazamakuru byabo, bamushimira cyane uko yari umuntu mwiza, naho Kagame akaba umuntu mubi.
Akomeza avuga ko “Bakomeje gukoresha urupfu rwa Rwigema mu kwangisha abantu ubuyobozi bw’u Rwanda, ni umugambi w’igihe kirekire ukomeje n’uyu munsi”.
Uyu ukurikiranira hafi iki kibazo avuga ko ‘uku niko New Vision iha ijambo umuntu bigoye kwemera ibyo avuga nka Mupende, ibimenyetso bifatika byerekana ko atari ahari ubwo Gen Rwigema yapfaga, hanyuma akavuga ko Perezida w’u Rwanda yishe intwari. Mupende avuga ibinyoma byinshi byoroshye no kunyomoza’.
Iki gitangazamakuru kivuga ko Mupende yavuze ati “Ubwanjye sinabonye umuntu warashe ariko ibyo abamurindaga [Fred] bambwiye nyuma ni uko abakekwa bari muri bo. Bavuze ko ari ofisiye wari wizewe ngo atware imbunda ya mudahusha, idasakuza Rwigema yari afite ku bw’umutekano we”.
Mupende akomeza avuga ko “Ikigaragara Rwigema yari yaremejwe n’umuntu yizeraga ko hari ba ofisiye bato bashya bashobora kumubera imbaraga mu gihe cy’urugamba. Abo bantu bashya bari baroherejwe ku mpamvu z’umutekano we”.
Umwe mu basomyi yasetse iyi nyandiko avuga ko ‘Ikigaragaza umugambi w’umwanditsi w’iyi nyandiko yo kwangisha Perezida w’u Rwanda, Mupende nta mazina agaragaza, kandi avuga ko yari hafi y’iki gikorwa. Nyuma kandi anavuga ko atigeze abona umuntu wabikoze’.
Mupende ntagaragaza n’izina na rimwe ry’abo ashinja ko boherejwe hafi ya Rwigema. Nta nubwo agaragaza uko umuntu runaka ashobora kohereza abasirikare bato batazwi ku muntu wo ku rwego rwa Majoro Jenerali, byongeye wari ufite ubunararibonye bwinshi akarere kose akazi.
Ikirenze ibindi, iyo New Vision iza gushishikazwa no kugenzura ibyavuzwe, yari bubone ko Mupende nta kidasanzwe yari afite ku buryo cyari butume ajya imbere muri icyo gihe Rwigema yapfaga.
Gusa New Vision yishimiye no gutangaza ko umusirikare wakoze icyo gikorwa nawe yishwe mu kwirinda ko yazahishura amakuru mu gihe runaka.
Umwe mu basesenguzi uri i Kigali nyuma yo gusoma iyi nyandiko yagize ati “Urwego ibinyoma bigezeho, iki ni gito cyane ku bitagira ingano biri ku mbuga z’abarwanya u Rwanda. Gusa ariko ntibigitangaje; New Vision yahindutse nk’izo mbuga zose zirajwe ishinga no gusiga icyasha u Rwanda ubutitsa”.
Buri wese ufite aho ahuriye n’urugamba rwa RPF azi uko Maj Paul Kagame [muri icyo gihe], yari hanze yiga amasomo ya gisirikare mu ishuri rya Fort Leavenworth, muri Amerika. Ushishikajwe n’amakuru mpamo afite ibimenyetso atari ibihuha, ibyo abantu bitekerereje cyangwa ibigamije ubugambanyi, bazi uko Fred Rwigema, yarashwe n’umwanzi aratabaruka.
Abarindaga Rwigema bataguye ku rugamba bazi uko yapfuye, bagenzi be barabizi. Rwigema yari ahagaze ku gasozi areba ingabo za Habyarimana zigenda akoresheje indebakure, nibwo isasu ry’umwanzi ryamwicaga arashwe rimwe”. Ibi bihamywa na ba Jenerali Sam Kaka, Caesar Kayizari n’abandi babizi neza.
Ibi ni ibimenyetso bitangwa n’abari bahari ubwo ibyo byago byabaga. Guhindukira ukanenga Perezida Kagame cyangwa undi muntu muri RPA hashize imyaka 29 bibaye, birakomeza kugaragaza umugambi w’ubutegetsi bwa Uganda wo kurwanya u Rwanda ndetse n’icengezamatwara cyo kubiba ikinyoma.
Kugira ngo ubone neza aho ubutegetsi bwa Uganda bugeze, birahagije kureba umutangabuhamya wayo Maj Mupende uwo ari we.
Uyu mugabo yabaye ofisiye mu ngabo z’u Rwanda mu ntambara yo kurwanya Interahamwe na Ex-FAR muri RDC, aho yoherejwe i Kabinda mu Ntara ya Kasai. Byari mu 2000 na 2001. Hano Mupende yigaragaje nk’umubeshyi mu tuntu duto ndetse n’ibinini.
Yavuze ati “Muri Werurwe 2000 noherejwe muri RDC nka ofisiye uyoboye ingabo muri Batayo ya gatatu”. Amakuru yose yerekana ko yari umuyobozi w’ingabo wungirije.
Muri icyo gihe imyitwarire ye mibi yatangiye kwigaragaza ubwayo. Mu nama z’ubuyobozi, abamuri munsi bamubajije ku micungire y’amafaranga n’ibindi byemerewe abasirikare. Bagenzi be bavuga ko Mupende yaburiye ibisobanuro amafaranga agera ku 18 000 by’amadolari.
Byaje kugaragara ko amafaranga yayahaye umugore we ngo bakore ubucuruzi bwabo. Iki kibazo cyagejejwe ku cyicaro gikuru cy’ingabo. Ubwo abasirikare bagarukaga mu Rwanda, Mupende yari yamenye ko akigera i Kigali agomba kubazwa amafaranga yabuze.
Uwatanze amakuru avuga ko icyo gihe ari bwo Mupende yahise ahungira muri Uganda, aho yasanze abamutegerereje ku mupaka.
Uwo babanye mu gisirikare aseka yagize ati “Arabeshya ikinyamakuru ngo yari ofisiye uyoboye ingabo kandi yari umwungiriza ndetse akavuga ko hari umugambi wo kumwirukana akaba ari yo mpamvu yahunze, ariko yahunze kubera gutinya kubazwa ibyo kunyereza umutungo yakoze”.
Abari bahari ubwo Rwigema yapfaga nabo bavuga ko Mupende ntaho yahuriraga n’umurongo w’imbere aho Rwigema yaguye ndetse nta buryo yashoboraga kumenya icyo yita amakuru ya nyayo ku rupfu rwe.
Mu by’ukuri uyu ni umugabo ufite impamvu nyinshi zo gutuka, gusebya no gusiga icyasha u Rwanda.
Ni umwe mu bantu kandi inzego z’ubutasi za Uganda by’umwihariko CMI zikoresha mu guhindanya isura y’u Rwanda. Umwe mu baduhaye amakuru avuga ko atari ibintu bikomeye kuba abo mu butegetsi bwa Kampala baha utudolari duke Mupende, ubayeho nabi muri Amerika ndetse akaba yaranifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa RNC ya Kayumba Nyamwasa, kugira ngo atangaze ibihimbano.
Umwanditsi uri i Kigali utarashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati “Mu kumva neza uko abantu ba Museveni mu buryo buteye isoni bakoresha urupfu rwa Fred Rwigema, ndetse mu buryo bw’uburyarya bakavuga ko bamukunda, ni ngombwa kumenya ko ntacyo batakora ngo bakomeze umugambi wabo wo guharurira inzira ‘guverinoma y’icyuka’ i Kigali”.
Kugeza ubu ni ibanga ryamaze gusandara ko abayobozi ba Uganda bifuza guverinoma y’icyuka i Kigali ikaba ari iya Kayumba Nyamwasa na RNC ye, gusebya Kagame ko yishe Rwigema bikaba ari umwe mu migambi yabo yo kubiba urwango, ndetse no kwangisha ubutegetsi bw’u Rwanda.
Icyizere cya Museveni cyatakaye ubwo nk’uwayoboye intambara ya NRA yikizaga inshuti ze za hafi. Abantu nka Hannington Mugabi, (yarashwe ubwo we n’itsinda ry’abandi bantu bakinaga amakarita n’umuntu mu buryo butangaje utarigeze aburanishwa, kuko ibyo yakoze ari byo Museveni yamutegetse).
Hari Sam Magara, Kazahura, Bwende, na Andrew Kayiira wakundwaga n’abaturage akamwicira imbere y’umuryango we.
Aho guhimba inkuru z’ibinyoma ku rupfu rwa Rwigema, Museveni yarushaho kugira icyizere aramutse abwiye abaturage ku rupfu rwa Gen James Kazini, Brig Noble Mayombo, AIGP Felix Kaweesi, SSP Muhamad Kirumira na Aronda Nyakairima.
Museveni azwi neza nk’umuntu wumva ko abantu bakora ibyo ashaka; umugambanyi, umuntu kuri we kwica biba ari akamenyero. Igihe kinini abakurikiranira hafi ibintu bakunze kubyandika ku muyobozi wa Uganda.
Undi musesenguzi yasanze ‘[Museveni] ikibazo cye ni uko arimo kugerageza kubyitirira na Perezida w’u Rwanda, ikintu bigaragara ko ntawe cyayobya’.
Src : The new times