Burya abagize umutwe w’iterabwoba ni abadahambana koko, ni abantu bahujwe n’urugomo kugirango bakoreshe iterabwoba bagere kucyo bashaka. Biratangaje kubona Maj (rtd) Mudathiru yemera ibyaha ubushinjacyaha bumushinja, akavuga uburyo yageze muri Kongo nuwo yakoreraga ariwe Kayumba Nyamwasa, yarangiza Kayumba binyuze mu ijwi ry’umuvugizi wa RNC/P5 Jean Paul Turayishimye akamwigarika akavuga ko batamuzi. Mbese RNC/P5 ntibazi umusirikari mukuru wayo bari bahaye inshingano zo kuvana ingabo muri Kivu y’Amajyepfo bakajya muri Kivu y’Amajyaruguru hafi n’umupaka wa Uganda ariko bagategwa n’ingabo za FARDC bataragerayo.
Ikigaragara ko RNC/P5 ari umutwe ubereyeho iterabwoba nta mpamvu yawo yo kubaho, nuko no mu rukiko abasirikari batoya bavugaga uburyo bashutswe ngo bajyanwe mu gisirikari, umukuru wabo akabibutsa uburyo bizanye bamwe bavuga ko ari abasirikari bakuru, abandi ngo ni abaganga, kandi Mudathiru akabibutsa ko Kongo itari ifunze ko utari uhishimiye yashoboraga gutoroka. Mbese umusirikari mukuru araterana amagambo nabo yayoboraga ababwira ati ni muhame hamwe; nubwo bitana ba mwana ariko, ushinzwe kuvuganira RNC/P5 akihakana Mudathiru, Kayumba Rugema we aramwemera akanibutsa uburyo Mudathiru yagiye muri Kongo avuye muri Uganda. Yagize ati “ni umuvandimwe wacu ati ahubwo abandi bagakwiye guhaguruka bagakora nk’ibyo yakoze” Rugema uvuga ibyo yibera iburayi ariko akunze kujya muri Uganda; ese yaba ayobewe inzira yerekeza muri Kongo ko ashishikariza abandi kujyayo?
Nibya bindi Kayumba Nyamwasa n’agatsiko ke bishakira imisanzu hirya no hino iva mu bigarasha birwanya Leta y’u Rwanda batitaye ku buzima bw’abasirikari baroha muri Kongo aho nta miti n’ibyo kurya bahabwa. Kayumba n’agatsiko ke kagakomeza business. Ibi byo kwihakana kandi byabaye ubwo Umuryango wa Benjamin Rutabana wamutabarizaga aho bandikiye ibaruwa abayobozi ba RNC n’inzego z’umutekano muri Uganda ibaruwa igashyirwa hanze bakanabasubiza ko RNC itari izi iby’urugendo rwa Rutabana.
Mu gihe ari bombori bombori muri RNC, muri FDLR ntabwo ishyamba ari ryeru. Abayobozi bakuru ba muri FDLR aribo Gen Bgde Gaston Rumuli, Gen Bgde Busogo,Col Nyembo na Col.Ruhinda barashinjwa kugambanira umukuru wabo ariwe Lt Gen. Mudacumura, wahitanwe n’igitero cya FARDC tariki 18 Nzeli 2019.
Mudacumura ubusanzwe yarindwaga n’abasikari bazwi nka CRAP bayobowe na Col Ruhinda baba bazobereye kutinjiranwa ariko Ingabo za FARDC zimusanga mu birindiro bye nta mirwano ikaze yabaye. Twibukiranye ko Gen Gaston Rumuri na Gen Omega batavugaga rumwe na Lt Gen Mudacumura ku mpamvu zitandukanye.
Amakuru anyuranye avugako mu gitondo Lt Gen Mudacumura yapfiriyeho, hari hateganijwe inama yagombaga guhuriramo abagize Komite nyobozi ya FDLR ndetse n’Ubuyobozi bw’ingabo za FOCA n’abafatanyabikorwa bayo harimo Umuyobozi wa Mai Mai Nyatura Gen.Domiko,kandi bose bagombaga kurara mu birindiro bya Mudacumura,icyatangaje n’uko Gen.Rumuri,Gen.Busogo,Col Ruhinda na Col Nyembo na Col Serge wari Komanda KIJE(ushinzwe uburinzi muri Commendement militaire)bose ntawahakandakiye iryo joro. Gen.Byiringiro yohereje Umwanditsi mukuru we w’Umusivili witwa Sixbert, Col Nyembo yari yamuburiye ko haraba ikintu kidasanzwe.
Abazi izi nama zo muri FDLR n’inama yagombaga kuba uburinzindetse n’ amakuru y’ubutasi byose byamaze kugenzurwa. Hakomeje kwibazwa ukuntu Gen.Mudacumura,yagombaga guterwa kuriya cyane ko ari umugabo uzwiho amakenga kandi nta muntu yapfaga kwizera ni muri rwego bivugwa ko Gen.Busogo,Col Ruhinda, Col Nyembo na Col Serge,aribo bamugambaniye ariko na Gen.Byiringiro na Gen Omega bakaba bari babizi.
Si ubwambere abitwa ko barwanya Leta hapa muri Politiki n’igisirikazi bagambanirana cyangwa bakihakana kuko kuva muri 1994 imitwe amagana imaze gushingwa ariko icika integer mu minsi yambere kuko abayigize bashwana kuko akenshi nta ideology baba bafite.