Amateka arimo arisubiramo mu gihugu cya Uganda, aho mu gihe Perezida Museveni yitegura kuzaha ubutegetsi umuhungu we, Muhoozi Kainerugaba mu 2026, ingufu zikomeje gushyirwa mu kugaragaza se, Yoweri Museveni nk’umwe mu banyafurika bakunda Afurika babayeho.
Ikinyamakuru The Independent cya Andrew Mwenda, muri iki cyumweru kikaba cyarasohoye inkuru igereranya Museveni na Nyerere, yerekana ibyo bahuriyeho, ibyo batandukaniye, ingengabitekerezo zabo n’ibindi bisa nk’ikinamico ryo gusetsa.
Hari uwakumva ibi ari ibisanzwe. Nyamara umuntu ahita yibuka ko mu cyumweru gishize Muhoozi Kainerugaba nawe yatangaje abinyujije kuri twitter ko se, Museveni ari umwe mu bantu bakunda Afurika babayeho, aho yakomeje agira ati: Muzehe Museveni nta gushidikanya ari mu Banyafurika batanu bambere. Kainerugaba yashyize se mu cyiciro kimwe naba Mandela, Kwame Nkrumah, na Samora Machel.
Abagize icyo bavuga kuri ibi, babajije impamvu Muhoozi yibagiwe kongeraho Idi Amin na Joseph Kony ku rutonde rwe, abandi bibaza impamvu yakuyemo John Garang, uyu Mwenda ubwe yigeze gutangaza mu nkuru ko yishwe na Museveni.
Ibyo Muhoozi na Mwenda batangaje mu ntera y’icyumweru kimwe ngo ni ibigaragaza ko byateguwe ariko nta kintu umuntu utekereza yasanga muri uku kugereranya, usibye kuvuguruzanya hagati ya Museveni na Nyerere.
Inkuru ya The Independent igaragaza ko Nyerere atabaye icyitegererezo muri Tanzania gusa ahubwo ari no mu bice byinshi byo muri Afurika aho avugwa mu ntwari zaharaniye ubwigenge nka ba Nkrumah, Amilcar Cabral na Samora Machel, ariko ikigamijwe ngo ni ukugerageza kwinjiza Museveni mu mwanya adakwiye kubarizwamo.
Inkuru ya mwenda ikaba igamije gukoresha izina rya Nyerere, nk’umuntu w’icyitegererezo muri Afurika, mu buryo budakwiye, nk’ikiraro cyamwinjiza bitamugoye mu ntwari za Afurika.
Ikiruseho nk’uko tubikesha Virungapost, Museveni bagera ho bashaka kumushyira hejuru ya Nyerere bavuga ko hari ibyo Nyerere yagiye atuzuza ariko Museveni yari yiteguye kubikora. Niba Nyerere ari umukandida ku butagatifu ubwo Museveni yaba ateganya no kurenga ubutagatifu mu yandi magambo.
Umwe mu bacurabwenge ba NRM, Prof. Tarsis Kabwegere agerageza gusobanura impamvu Museveni arenze Nyerere avuga ko we yubatse ariko Museveni yarazwe igihugu cyari cyananiranye.
Arongera agasa nk’uwivuguruza agira ati: “Nyerere yarwanyije kandi atsinda ubukoloni sinka Museveni warazwe igihugu cyananiwe birenze no kuba gikolonijwe.”
Museveni akaba agaragazwa nk’aho aruta Nyerere kuko ari we wari ufite ikibazo gikomeye cyo guhangana n’ubukungu bwari bwaraguye.
Bakomeza igereranya berekana ko Museveni kimwe na Nyerere, yizera Leta imwe ya Afurika y’Iburasirazuba ishyize hamwe ikomeye, ariko bakandika bibagiwe ko ari nawe mbogamizi ikomeye yo kwishyira hamwe kw’ibihugu byo mu karere.
Ngo niba Museveni yariyemeje kuzamura akarere n’abagatuye, abanyarwanda benshi bagiye bagaruka mu gihugu barakorewe iyicarubozo, baravunwe imbavu, cyangwa barashyinguye ababo bashobora gutanga ubuhamya bwo kuzamurwa bahawe na Museveni.
Museveni yari muri Tanzania mu 1960 ubwo Nyerere yigishaga Ujaama cyangwa kubana nk’umuryango. Ariko ugereranyije n’inkuru ya The Independent, Museveni ashobora kuba yarumvise kubana nk’umuryango bisobanuye ko leta ibereyeho gukorera umuryango we.
Mu 2015, umunyamakuru wo muri Kenya, Jeff Koinange yabajije Museveni niba ajya abyuka rimwe na rimwe akumva hari ibyo akora (wenda bitari byiza) bikwiye guhinduka, maze nk’uko Obote yigeze kuvuga ko Museveni ari umubeshyi ruharwa uvuga ukuri ari impanuka, yasubije Koinange ati: “Ntacyo bivuze kuko ndikorera. Nta muntu nkorera. Ndi gukorera abuzukuru banjye n’abana banjye.” Hakibazwa niba umuntu uvuga nk’ibi ari wa munyafurika ukunda Afurika bavuga.
Museveni yakagombye kuba mu rwego rumwe na ba Mobutu aho kuba mu rwego rwa Nyerere.