• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Cassien Ntamuhanga wacitse inzego z’ubutabera mu Rwanda niwe ugiye gusimbura Jean Paul Turayishimye ku buvugizi bw’umutwe w’iterabwoba wa RNC

Cassien Ntamuhanga wacitse inzego z’ubutabera mu Rwanda niwe ugiye gusimbura Jean Paul Turayishimye ku buvugizi bw’umutwe w’iterabwoba wa RNC

Ubwanditsi 02 Nov 2019 INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA

Amakuru yizewe aturuka muri RNC, aravuga ko Casssien Ntamuhanga wacitse inzego z’ubutabera aho yatorotse gereza ya Nyanza mu ijoro rishyira ku wa 31 Ukwakira 2017 agahungira mu bihugu bitandukanye abifashijwemo n’inzego z’umutekano za Uganda ariwe ugiye gusimbura Jean Paul Turayishimye weguye kuri izo nshingano kuwa  24 Ukwakira 2019.

Cassien Ntamuhanga asimbuye Turayishimye mu gihe umutwe w’iterabwoba ufite undi mushinga mushyashya wo gushing indi Radiyo izajya ikorera mu gihugu cya Uganda mu gihe Serge Ndayizeye nawe yashyizeho amananiza yo gukubirwa umushahara inshuro eshatu cyangwa akareka kuyobora Radiyo rutwitsi Itahuka ivugira kuri Internet. Ukuriye uwo mushinga ni Frank Ntwali muramu wa Kayumba Nyamwasa.

Cassien Ntamuhanga yamaze kugera Uganda akaba arimo no gushakirwa ibyangombwa bigenewe impunzi bitangwa na HCR.  Cassien Ntamuhanga akaba yarasanzeyo umuryango we harimo Nyina umubyara  ariwe Nyirabahashyi Emilienne na mushikiwe , murumuna we ndetse n’urushako rwe.

Yaba Cassien Ntamuhanga ndetse na Jean Paul Turayishimye asimbuye bombi bakurikiranweho ibyaha by’iterabwoba. By’umwihariko Ntamuhanga wari umunyamakuru wa Radio Amazing Grace yaregwaga hamwe na Jean Paul Dukuzumuremyi, Agnes Niyibizi na Kizito Mihigo.

Yaje guhanishwa igifungo cy’imyaka 25 ku cyaha cyo kugambira kugirira nabi Umukuru w’Igihugu, kuko ari cyo gihano kiruta ibindi urebeye ku byaha yahamijwe, birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gucura umugambi w’ibikorwa by’iterabwoba.

Jean Paul Turayishimye we aregwa kugira uruhare mu bitero by’iterabwoba byabaye hagati ya 2010-2014 mu Rwanda byahitanye abantu 17 abandi benshi bagakomereka. Leta y’u Rwanda yashyikirije impapuro Leta y’Amerika zisaba ku muta muri yombi.

2019-11-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma y’ibikorwa by’urugomo byabereye mu Nteko, umutwe wa Sena, muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, wa Musenateri Carolyn Maloney uherutse gusaba ko umugizi wa nabi Rusesabagina arekurwa, ubu yakongera gutanga amasomo ya demokarasi?

Ubwanditsi 08 Jan 2021
Umugezi w’Isuri urisiba  RNC  mu marembera

Umugezi w’Isuri urisiba RNC mu marembera

Ubwanditsi 07 Sep 2016
Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

Ubwanditsi 25 Jul 2017
Umukozi wa NPD afunzwe akekwaho konona umutungo wayo awugurisha no guhemberwa umuntu udakora

Umukozi wa NPD afunzwe akekwaho konona umutungo wayo awugurisha no guhemberwa umuntu udakora

Ubwanditsi 11 Sep 2017

Igitekerezo kimwe

  1. bazumvaryari
    November 5, 201911:22 am -

    Igikeri bakiroshye mu ruzi batazi ko ari ho gisanzwe gituye!. Bamushinje gukorana n’abanzi b’igihugu maze bamwe bakagirango ni ukubeshya naho iby’ikigali byari ugushaka impamba yo gusanga imburabwenge nkawe n’ubundi bari basanganywe.Umukobwa baramubajije bati ninde waguteye inda, ati ni kanaka ati kandi n’ubundi twari dusanganywe. Abaye nka wawundi wo muri PS-imberakuri wagiye muri FDRL ngo asanze Mudacumura maze agezeyo asanga ni ibiryabarezi bitereye aho, byikingiriza indushyi bigasahura bijyana muri business zabyo, bikabeshya ngo ”tuzakora Politiki”. Uwo azabaho gute? urwishigishiye ararusoma. Tekereza kuba umuvugizi w’ikintu kiri mu marembera????????????????????/. Ameze nk a wawundi wagurishije inka ze maze yajya kugura ikintu agasanga ni amiganano yo ari fake money.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikipe ya PSG yo mu Bufaransa ndetse na Arsenal yo mu Bwongereza bifatanyije n’u Rwanda Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994
Amakuru

Ikipe ya PSG yo mu Bufaransa ndetse na Arsenal yo mu Bwongereza bifatanyije n’u Rwanda Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

Ubwanditsi 07 Apr 2021
Rulindo:Umugabo yiturikirijeho Gerenade ahita apfa
Mu Mahanga

Rulindo:Umugabo yiturikirijeho Gerenade ahita apfa

Ubwanditsi 17 Oct 2016
RDF yabonye Umuvugizi mushya
Mu Rwanda

RDF yabonye Umuvugizi mushya

Ubwanditsi 10 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru