• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

You are at :Home»IMIKINO»Manishimwe Djabel na Niyonzima Ally mu bakinnyi batajyanye n’Amavubi muri Mozambique

Manishimwe Djabel na Niyonzima Ally mu bakinnyi batajyanye n’Amavubi muri Mozambique

Ubwanditsi 11 Nov 2019 IMIKINO

Umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent, yatangaje abakinnyi 23 ajyana muri Mozambique gukina umukino w’umunsi wa mbere wo mu itsinda F ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun mu 2021, u Rwanda ruzakirwamo n’iki gihugu ku wa Kane tariki ya 14 Ugushyingo 2019.

Muri uru rugendo rugana muri Cameroun, Ikipe y’u Rwanda izaba ihanganye n’iy’ikipe y’iki gihugu kizakira irushanwa, iya Mozambique na Cap-Vert.

Amavubi azakirwa na Mozambique ku wa Kane tariki ya 14 Ugushyingo kuri Zimpeto Stadium i Maputo, ahite agaruka mu Rwanda gukina na Cameroun nyuma y’iminsi itatu tariki ya 17 Ugushyingo i Nyamirambo.

Mu bakinnyi 22 Amavubi ahagurukana i Kigali saa Sita z’ijoro, ntabwo harimo Manishimwe Djabel waherukaga kugira imvune mu mukino wa Shampiyona wahuje APR FC na Kiyovu Sports nubwo yitabiriye imyitozo yakozwe ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.

Ntabwo harimo kandi umunyezamu wa Habarurema Gahungu, rutahizamu Usengimana Danny na Niyonzima Ally ukina hagati, we wasizwe kubera ikibazo cy’ibyangombwa yigeze kugira  mu minsi yashize n’ubwo Mashami yaherukaga kuvuga ko basanze ntacyo gitwaye.

Bizimana Djihad ukinira Waasland-Beveren mu Bubiligi, azahurira na bagenzi be muri Mozambique.

Nyuma y’imyitozo ya nyuma yabaye kuri iki Cyumweru, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Mashami Vincent, yavuze ko abakinnyi bose bameze neza ndetse afite icyizere ko muri Mozambique bazitwara neza.

Ati ”Ni ikipe nziza, twagiye kubahamagara tubizeye kuko turabakurikirana umunsi ku munsi, yaba abakina hano n’abakina hanze. Abo tumaranye iminsi n’abaje nyuma bose bameze neza. Turizera ko aho tugiye bizatugendekera neza.”

Muri iyi mikino y’amatsinda, u Rwanda ruzaba rusabwa kuba urwa mbere cyangwa rukaba urwa kabiri mu gihe Cameroun yaza imbere kuko hazazamuka ikipe imwe muri itsinda F (Cameroun ifite itike).

Abakinnyi 23 Amavubi yajyanye muri Mozambique

Abanyezamu: Ndayishimiye Eric (AS Kigali), Kimenyi Yves (Rayon Sports) na Mvuyekure Emery (Tusker FC, Kenya).

Ba myugariro: Manzi Thierry (APR FC), Fitina Omborenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Rayon Sports), Mutsinzi Ange (APR FC), Bayisenge Emery (Saif Sporting Club, Bangladesh), Rwatubyaye Abdul (Colorado Rapids, USA) na Nirisarike Salomon (Pyunik FC, Armenie).

Abakina hagati: Niyonzima Haruna (AS Kigali), Iranzi Jean Claude (Rayon Sports), Niyonzima Olivier (APR FC), Nsabimana Eric (AS Kigali), Muhire Kevin (Misr El Makkasa, Misiri) na Bizimana Djihad na (Waasland Beveren, Mu Bubligi).

Ba rutahizamu: Mico Justin (Police FC), Kagere Meddie (Simba SC, Tanzania), Tuyisenge Jacques (Pétro Atletico, Angola), Hakizimana Muhadjiri (Emirates Club, EAU), Iyabivuze Osée (Police FC) na Sibomana Patrick (Young Africans, Tanzania).

Src: IGIHE

2019-11-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunsi wa mbere w’imikino yo kwishyura yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi muri Basketball ntiwahiriye ikipe y’u Rwanda

Umunsi wa mbere w’imikino yo kwishyura yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi muri Basketball ntiwahiriye ikipe y’u Rwanda

Ubwanditsi 02 Jul 2022
Mukura VS yasezerewe mu marushanwa ya CAF nubwo yatsindiye Al-Hilal i Huye

Mukura VS yasezerewe mu marushanwa ya CAF nubwo yatsindiye Al-Hilal i Huye

Ubwanditsi 20 Jan 2019
Tunisie ibaye ikipe ya gatatu isezerewe nyuma ya Cameroni n’u Rwanda

Tunisie ibaye ikipe ya gatatu isezerewe nyuma ya Cameroni n’u Rwanda

Ubwanditsi 31 Jan 2016
Amafoto- Amavubi yatangiye umwiherero bitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023

Amafoto- Amavubi yatangiye umwiherero bitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023

Ubwanditsi 25 May 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dore ibintu 5 umusore n’umukobwa bakwiye kwirinda igihe bagiye guhura bwa mbere
HIRYA NO HINO

Dore ibintu 5 umusore n’umukobwa bakwiye kwirinda igihe bagiye guhura bwa mbere

Ubwanditsi 04 Oct 2016
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 02 Mar 2023
Rudasingwa, asubiza ibaruwa ya Museveni mu ruhe rwego ?
INKURU NYAMUKURU

Rudasingwa, asubiza ibaruwa ya Museveni mu ruhe rwego ?

Ubwanditsi 19 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru