• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ibitero byo mu Kinigi : mu rwego rwo kujijisha iperereza, PDP-Imanzi yakurikiye ingabire kuva muri P5

Ibitero byo mu Kinigi : mu rwego rwo kujijisha iperereza, PDP-Imanzi yakurikiye ingabire kuva muri P5

Ubwanditsi 16 Nov 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2019, ishyaka ritemewe ryashinzwe na Deo Mushayidi, PDP-Imanzi, ryikuye mu ihuriro ry’umutwe wa Politiki uzwi nka P5 nkuko bigaragara mu itangazo Rushyashya ifitiye Copy. P5 ihuriweho na RNC, , FDU-INkingi, Amahoro PC na PS-Imberakuri igice cya Bernard Ntaganda. Iryo tangazo ryashyizweho umukono na Jean-Damascene Munyampeta, Umunyamabanga Mukuru na Kayumba Jean Marie Vianney Visi Perezida wa mbere.

Iri huriro ryagiye rivugwa kenshi mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda  cyane cyane mu gitero cyabaye mu Kinigi tariki ya 4 Ukwakira 2019 kigahitana abaturage 14 bishwe urwagashinyaguro kuko bicishijwe amabuye. Ibi bitero Polisi y’u Rwanda yahamije ko “bibabaje cyane” kuko hakoreshejwemo intwaro gakondo zirimo amasuka n’amabuye, ndetse ko inzego z’umutekano zizafata uwo ari we wese wabigizemo uruhare “mu buryo buziguye cyangwa butaziguye.”

Ishyaka PDP-Imanzi ritemewe ryanshinzwe na Deo Mushayidi wakatiwe n’inkiko z’u Rwanda igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’ ibyaha byo guhungabanya umutakano w’igihugu. Mushayidi yafatiwe mu gihugu cy’u Burundi aturutse Tanzaniya ubwo yari mu bikorwa bitandukanye byo kuvutsa u Rwanda umutekano afatanyije n’imitwe yitwara gisirikari muri Kongo. Kuva yafatwa, ishyaka rye ryagaragaye ryihuza n’imitwe yitwara gisirikari itandukanye.

P5 ijyaho, RNC ya Kayumba Nyamwasa yari iziko ibonye umwanya wo kwiyegereza abandi Kayumba akabona uruvugiro. Mu myaka ine P5 imaze, yagiye ishinja RNC kubitwaza bagafatwa nk’agakingirizo. Nyuma y’ibitero byo mu Kinigi abarwanyi bafashwe bagaragaje ko bari boherejwe n’ abagize P5 ; ku munsi wakurikiyeho Ingabire Victoire kuko azi ibyo yari yakoze yahise asohora itangazo ryamagana ibyo bitero kuko yari azi neza ko bizajya hanze. Si ukwamagana gusa Ingabire yakoze, ahubwo yaratanguranwe agaragaza ko avuye muri FDU Inkingi yashinze hashize imyaka 13. Ibi yabikoze  nyuma y’uko yahamagajwe n’inzego z’ubugenzacyaha, kugira ngo abazwe ku bitero byo mu Kinigi

Naho Ntaganda Bernard wa PS Imberakuri mu rwego rwo kujijisha ibyakozwe na P5, yatangiye gusakuza asohora amatangazo ajyanye n’ubutaka mu mugi wa Kigali kugirango nawe natumizwa azajijishe ngo azize ibyo yavuze.

Ukuri ni kumwe nk’uko Polisi yabitangaje, ubwicanyi bwakorewe abaturage ba Musanze bwakoranywe ubugome bukabije ku buryo uwabigizemo uruhare ruziguye n’urutaziguye akwiye kubibazwa. Banyiri gutegura umugambi bagomba kumenya ko kuva mu mashyaka ntibihagije. Ubutabera bugomba gukora kazi kabwo.

PDP-IMANZI-quitte la plateforme P5

2019-11-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi: Itsinda ry’Abakaraza 21, batorotse igihugu kubera “umutekano muke”.

Burundi: Itsinda ry’Abakaraza 21, batorotse igihugu kubera “umutekano muke”.

Ubwanditsi 29 Aug 2018
Perezida Kagame ngo ntashaka kumva umuturage wambuka imipaka ashaka serivizi yaburiye mu Rwanda

Perezida Kagame ngo ntashaka kumva umuturage wambuka imipaka ashaka serivizi yaburiye mu Rwanda

Ubwanditsi 04 Jul 2018
Itangazamakuru ryo muri Australia ryatahuye abajenosideri 2 bari muri icyo gihugu

Itangazamakuru ryo muri Australia ryatahuye abajenosideri 2 bari muri icyo gihugu

Ubwanditsi 26 Feb 2024
Uganda: Umukuru wa Polisi wungirije Jenerali de Brig. Sabiti Mzee Mugyenyi ashobora kwicwa na Jeannette Museveni

Uganda: Umukuru wa Polisi wungirije Jenerali de Brig. Sabiti Mzee Mugyenyi ashobora kwicwa na Jeannette Museveni

Ubwanditsi 20 Mar 2018

Igitekerezo kimwe

  1. bazumvaryari
    November 18, 20198:10 am -

    Ubwo ngo maye kwari ugushyira pression kuri Leta ya Kigali ngo yemere imishyikirano!. Baribeshye cyane.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abasirikari b’Afrika y’Epfo bakomeje gusiga ubuzima muri Kongo
Amakuru

Abasirikari b’Afrika y’Epfo bakomeje gusiga ubuzima muri Kongo

Ubwanditsi 02 Mar 2024
Bombori bombori mu ngabo z’u Burundi kubera gukubitwa na M23 muri Congo bakibaza icyo iyi ntambara ibamariye 
Amakuru

Bombori bombori mu ngabo z’u Burundi kubera gukubitwa na M23 muri Congo bakibaza icyo iyi ntambara ibamariye 

Ubwanditsi 31 Jan 2024
Kayonza: Umugabo afunzwe akurikiranyweho gutera abandi ubwoba ko azabica
Mu Mahanga

Kayonza: Umugabo afunzwe akurikiranyweho gutera abandi ubwoba ko azabica

Ubwanditsi 10 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru