Perezida Paul Kagame Perezida, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yasoje amasomo y’Abofisiye 320 mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako, yongera kubabwira ko bafite inshingano zo kurinda no gusigasira ibyo igihugu cyagezeho.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 16 Ugushyingo 2019, nibwo Umukuru w’Igihugu yatanze ipeti rya Sous-Lieutenant ku bofisiye 320 barimo abakobwa 29.
Bamwe mu basoje amasomo binjiye muri iri shuri nyuma yo kurangiza Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu masomo atandukanye, aba bakaba aribo bahamaze umwaka umwe bahugurwa; abandi bo bari bahamaze imyaka ine bahabwa amasomo ya gisirikare akomatanyije n’asanzwe ndetse bahavanye Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimiye abasoje amasomo avuga ko byabasabye ubuhanga, kwitanga, gushyiraho umwete no gushyira imbere indangagaciro.
Yagize ati “Ibi bikwiye kububakamo imbaraga kugira ngo murusheho gukora cyane ndetse mu bihe biri imbere uko imirimo yiyongera ni nako namwe muzagenda mutera imbere mu nzego zitandukanye.”
Yakomeje agira ati “Ingabo z’u Rwanda nkuko twese tubizi zifite amateka yihariye, ingabo zacu zifatanyije kandi zafatinyije n’abaturage kugirango igihugu cyacu kigere aho kiri uyu munsi, ni nako bizakomeza kugira ngo kigere aho gishaka ejo.”
Yavuze ko izo ngabo zirinda ibyubakwa n’Abanyarwanda kandi ariwo murimo wa mbere, aho zubaka kandi zikarinda n’amahoro n’umutekano.
Perezida Kagame yavuze u Rwanda rwifuza amahoro gusa agaragaza ko adapfa kuboneka gutyo kuko aharanirwa.
Yagize ati “Turifuza igihugu cy’amahoro kandi ntapfa kuboneka, abantu barayaharanira, hari uburyo mwateguwemo kandi ntibizabagora. Tugomba kubahana hagati yacu, hagati y’ibihugu duturanye n’amahanga tukubahana. Nanone iteka ntabwo ibintu bihora byera, hari ubwo abantu babusanya cyangwa bakanduranya ariko twateguriwe gukemura ibibazo nk’ibyo bitewe nuko biba byaje.”
Abofisiye binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda beretswe ko kubigeraho bihera ku myitwarire mu buzima busanzwe no mu mwuga wabo.
Ishuri rya Gisirikare rya Gako riri mu Karere ka Bugesera ritanga amahugurwa y’ibyiciro bitatu. Icya mbere ni ababa bararangije Kaminuza bahabwa amahugurwa y’umwaka umwe, abarangije Kaminuza bafite ubumenyi bwihariye bukenewe mu ngabo biga amezi atandatu n’abahabwa amasomo y’igihe kirekire mu mashami y’Ubuvuzi, Ikoranabuhanga n’Ubumenyi bw’Imibanire y’abantu hongewemo n’ubwa Gisirikare bo biga imyaka ine.
Inyubako z’Ishuri rya Gisirikare rya Gako zubatswe mu 1960. Mu mwaka wa 1974 nibwo hatangiye gutangirwa amahugurwa ku binjira mu gisirikare bato.
Iri shuri rifite umwihariko w’uko mu 1994 ariho hahurijwe ingabo za Ex-FAR zije kwinjizwa mu gisirikare cya RPA. Mu mwaka wa 1999 nibwo hatangiye gutangirwa amahugurwa ku bofisiye bakuru.