Inama yagombaga guhuza abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), kuwa 30 Ugushyingo, yasubitswe yimurirwa muri Mutarama cyangwa Gashyantare umwaka utaha.
Ibaruwa yo kuwa 18 Ugushyingo yasinywe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe EAC, Amb. Olivier Nduhungirehe, yamenyeshaga Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Liberat Mfumukeko, ko gusubika iyi nama byasabwe n’umunyamuryango ariko izi nama zizabaho nk’uko byateguwe.
Nduhungirehe yagize ati “Nabasabaga nabamenyesha ko mubwira ibindi bihugu binyamuryango ko inama yavuzwe haruguru yasubitswe ikimurirwa ku yindi tariki muri Mutarama cyangwa Gashyantare 2020 bitewe n’ubusabe bw’umunyamuryango muri iyo nama”.
Yakomeje avuga ko itariki nshya izatangazwa nyuma abakuru b’ibihugu bamaze kubyemeranyaho. Icyakora izindi nama zirimo iy’abayobozi bakuru, komite mpuzabikorwa, inama ya 39 y’abaminisitiri ndetse n’inama y’ubucuruzi n’ishoramari zo zizaba.
Hari amakuru yari yatangajwe na Chimpreports ko iyi nama yasubitswe kubera umubano mubi uri hagati ya Uganda n’u Rwanda.
Nduhungirehe yanditse kuri Twitter ko ntaho bihuriye kuko ‘gusubika inama byaturutse ku busabe bw’undi mukuru w’igihugu, bityo ntaho bihuriye n’umubano wa Uganda n’u Rwanda’.
Yakomeje agira ati “Ahubwo mbabajwe no kubona ibaruwa yandikiwe ibihugu binyamuryango muri iki gitondo ihita igera mu gitangazamakuru cyo muri Uganda”.
Muri EAC harimo ibibazo ahanini bishingiye ku bwumvikane buke buri hagati y’ibihugu biwugize, aho umubano w’u Rwanda na Uganda urimo agatotsi kimwe n’u Burundi. Kenya na Tanzania nabyo bifitanye amakimbirane mu by’ubucuruzi.
Muri iyi nama byari byitezwe ko abayobozi bazasuzuma raporo ku cyerekezo cy’ubunyamuryango bwa Sudan y’Epfo ndetse banemeze ibyavuye mu isuzuma ku kwemeza Somalia nk’umunyamuryango wa EAC.
Abayobozi kandi byitezwe ko bazashimangira ugushyigikira ko Kenya igira icyicaro kidahoraho mu Kanama k’Umutekano ka Loni.
Kwemerera Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kwinjira muri EAC ni indi ngingo yagombaga kuganirwaho nyuma y’uko iki gihugu gitanze ubusabe muri Kamena uyu mwaka.
RDC yasabye kwinjira muri uyu muryango ku wa 8 Kamena, mu ibaruwa yandikiye umuyobozi wa EAC, Perezida Kagame. Ivuga ko impamvu yasabye kuwinjiramo ari ukwiyongera kw’amasezerano y’ubucuruzi igirana n’ibihugu bigize uyu muryango.