Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) ruratangaza ko kuwa Gatatu tariki ya 27 Ugushyingo rwafashe uwitwa Jackie Umuhoza agafungwa akekwaho ibyaha by’ubutasi n’ubugambanyi.
Uru rwego rubinyujije ku rukuta rwa Twitter rwarwo rwagize ruti “ Jackie Umuhoza yafashwe kuwa Gatatu tariki 27, arakekwaho ubugambanyi n’ubutasi. Kuri ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya Remera kugira ngo hakorwe iperereza ryisumbuye.”RIB ntiyatangaje byinshi kuri iki kibazo.
BBC ivuga ko uyu mukobwa ari umwana w’umuvugabutumwa w’Umunyarwanda Deo Nyirigira bivugwa ko aba mu mujyi wa Mbarara muri Uganda aho afite urusengero.
Ku italiki 13 ugushyingo 2019 , nibwo RNC yashyizeho Komite i Bugande ikuriwe na Pastoro Déo Nyirigira wavuye mu Rwanda atorotse yarateje uruhagarara mu madini. Mbere yo guhunga yabanje no kuvuga mu rusengero ko mu Rwanda hagiye kuba intambara kugirango ateze impagarara bamukurikire.
Deo Nyirigira,akuriye urusengero rwitwa AGAPE ruri mu Mujyi wa Mbarara, rwatunzwe agatoki n’Umunyarwanda, Emmanuel Cyemayire, wari ufite iduka ryitwa Sanyu Electronics muri uyu mujyi nyuma yaho agambaniwe na Deo Nyirigira agafatwa n’inzego z’ubutasi za Uganda [ CMI ], zikamukorera iyicarubozo nyuma zikamujugunya ku mupaka w’u Rwanda na Uganda yarabaye intere.
Cyemayire yageze mu Rwanda aririmba urwo yabonye, atunga agatoki pasiteri Deo Nyirigira kuba inyuma y’itotezwa yakorewe.
Hari amakuru avugwa ko Jackie Umuhoza yafashwe we n’abavandimwe be babiri. Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza yayateye utwatsi.