Ibitego bitatu byo mu gice cya kabiri byafashije Arsenal kubona intsinzi y’ibitego 3-1, itsindiye West Ham iwayo mu mukino w’umunsi wa 16 wa Premier League y’u Bwongereza wabaye kuri uyu wa Mbere.
Yabaye intsinzi ya mbere iyi kipe ibonye, mu mikino itatu, kuva itangiye gutozwa na Freddie Ljungberg nk’umutoza w’agateganyo nyuma yo kwirukanwa kwa Unai Emery. Arsenal yari imaze imikino icyenda yikurikiranya idatsinda.
Muri uyu mukino, Arsenal yagowe n’iminota 45 ibanza ndetse iki gice cya mbere cyarangiye West Ham United yari imbere y’abafana bayo, ifite igitego cyatsinzwe na Angel Ogbona ku munota wa 38.
Arsenal yagaragaje imikinire itandukanye mu gice cya kabiri, ibona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe n’Umunya-Brésil Gabriel Martinelli ku munota wa 60, kikaba icya mbere yari atsinze muri Shampiyona y’u Bwongereza.
Nyuma y’iminota itandatu, Umunya-Côte d’Ivoire Nicolas Pépé utarahiriwe kuva ageze muri iyi kipe aciye agahigo ko kugurwa menshi, yatsinze igitego cya kabiri ku mupira wari uvuye kuri Pierre-Emerick Aubameyang ndetse uyu Munya-Gabon na we ashimangira intsinzi ya 3-1 nyuma y’iminota itatu.
Arsenal yahise ifata umwanya wa cyenda n’amanota 22 mu gihe West Ham iri ku mwanya wa 16 n’amanota 16, aho kugeza ubu umutoza wayo Manuel Pellegrini ashobora gusezererwa.
Arsenal izagaruka mu kibuga ku wa Kane, yakirwa na Standard Liège yo mu Bubiligi, mu mukino w’umunsi wa nyuma w’amatsinda ya Europa League.
Iyi kipe yamamaza Ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze ku magambo ‘’Visit Rwanda ‘’ yanditse ku kuboko kw’ibumoso ku myenda yayo, irasabwa byibuze inota cyangwa kudatsindwa ibitego byinshi kugira ngo yizere gukomeza muri 1/6.
Muri Shampiyona y’u Bwongereza, izongera gukina ku Cyumweru, aho izaba yakiriye Manchester City mu mukino w’umunsi wa 17 uzabera kuri Emirates Stadium.