• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Arsenal yabonye intsinzi ya mbere itozwa na Freddie Ljungberg

Arsenal yabonye intsinzi ya mbere itozwa na Freddie Ljungberg

Editorial 10 Dec 2019 IMIKINO

Ibitego bitatu byo mu gice cya kabiri byafashije Arsenal kubona intsinzi y’ibitego 3-1, itsindiye West Ham iwayo mu mukino w’umunsi wa 16 wa Premier League y’u Bwongereza wabaye kuri uyu wa Mbere.

Yabaye intsinzi ya mbere iyi kipe ibonye, mu mikino itatu, kuva itangiye gutozwa na Freddie Ljungberg nk’umutoza w’agateganyo nyuma yo kwirukanwa kwa Unai Emery. Arsenal yari imaze imikino icyenda yikurikiranya idatsinda.

Muri uyu mukino, Arsenal yagowe n’iminota 45 ibanza ndetse iki gice cya mbere cyarangiye West Ham United yari imbere y’abafana bayo, ifite igitego cyatsinzwe na Angel Ogbona ku munota wa 38.

Arsenal yagaragaje imikinire itandukanye mu gice cya kabiri, ibona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe n’Umunya-Brésil Gabriel Martinelli ku munota wa 60, kikaba icya mbere yari atsinze muri Shampiyona y’u Bwongereza.

Nyuma y’iminota itandatu, Umunya-Côte d’Ivoire Nicolas Pépé utarahiriwe kuva ageze muri iyi kipe aciye agahigo ko kugurwa menshi, yatsinze igitego cya kabiri ku mupira wari uvuye kuri Pierre-Emerick Aubameyang ndetse uyu Munya-Gabon na we ashimangira intsinzi ya 3-1 nyuma y’iminota itatu.

Arsenal yahise ifata umwanya wa cyenda n’amanota 22 mu gihe West Ham iri ku mwanya wa 16 n’amanota 16, aho kugeza ubu umutoza wayo Manuel Pellegrini ashobora gusezererwa.

Arsenal izagaruka mu kibuga ku wa Kane, yakirwa na Standard Liège yo mu Bubiligi, mu mukino w’umunsi wa nyuma w’amatsinda ya Europa League.

Iyi kipe yamamaza Ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze ku magambo ‘’Visit Rwanda ‘’ yanditse ku kuboko kw’ibumoso ku myenda yayo, irasabwa byibuze inota cyangwa kudatsindwa ibitego byinshi kugira ngo yizere gukomeza muri 1/6.

Muri Shampiyona y’u Bwongereza, izongera gukina ku Cyumweru, aho izaba yakiriye Manchester City mu mukino w’umunsi wa 17 uzabera kuri Emirates Stadium.

Kieran Tierney yavuye mu kibuga nyuma yo kuvunika ku munota wa 29

 

Arsenal yabanje guhusha uburyo bwabonywe na Mesut Ozil

 

Abakinnyi ba West Ham bishimira igitego babonye muri uyu mukino

 

Angel Ogbona yatsindiye West Ham mu gice cya mbere

 

Gabriel Martinelli yishyurira Arsenal

 

Martinelli yishimira igitego cye cya mbere muri Premier League

 

Nicolas Pepe yitegereza uko umupira we umanukira mu izamu

 

Nicolas Pepe yishimira igitego cyahaye Arsenal kuyobora umukino

 

Aubameyang yatsindiye Arsenal igitego cyashimangiye intsinzi

 

Uko amakipe akurikirana muri Premier League nyuma y’umunsi wa 16
Src: IGIHE

 

2019-12-10
Editorial

IZINDI NKURU

FIBA Africa U-16 Zone V:  U Rwanda ruratangirira kuri Tanzania

FIBA Africa U-16 Zone V: U Rwanda ruratangirira kuri Tanzania

Editorial 10 Jun 2019
Umutoza wari uwa Rayon Sport yerekeje muri Kenya

Umutoza wari uwa Rayon Sport yerekeje muri Kenya

Editorial 25 Feb 2016
Mugisha Samuel wegukanye Tour du Rwanda yerekeje muri Tour de France U-23

Mugisha Samuel wegukanye Tour du Rwanda yerekeje muri Tour de France U-23

Editorial 15 Aug 2018
AS Kigali yasezeye mu gikombe cy’Amahoro 2023,yasinyishije myugariro Manzi Thierry amasezerano y’imyaka ibiri

AS Kigali yasezeye mu gikombe cy’Amahoro 2023,yasinyishije myugariro Manzi Thierry amasezerano y’imyaka ibiri

Editorial 06 Feb 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gasogi United yasinyishije Steve Kayo wo muri Cameroon, Espoir isinyisha Abagande 2 barimo Isaaka Sherif wakinnye muri Vietnam
Amakuru

Gasogi United yasinyishije Steve Kayo wo muri Cameroon, Espoir isinyisha Abagande 2 barimo Isaaka Sherif wakinnye muri Vietnam

Editorial 19 Jan 2023
Uko Gen Kabarebe wangaga abasirikari urunuka yarwanye n’intare, akinjira mu gisirikari
ITOHOZA

Uko Gen Kabarebe wangaga abasirikari urunuka yarwanye n’intare, akinjira mu gisirikari

Editorial 02 Nov 2016
Icyo Abantu hirya no hino ku Isi bavuga ku kibazo cy’ibura rya Rushyashya.net kurubuga rwa Internet
Mu Rwanda

Icyo Abantu hirya no hino ku Isi bavuga ku kibazo cy’ibura rya Rushyashya.net kurubuga rwa Internet

Editorial 23 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru