Ibikorwa bya FARDC byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro birakomeje muri Kivu zombi; nyuma yaho umutwe wa P5 uzimye aho abayobozi baho bakuru bishwe abandi bagafatwa bakoherezwa Kigali, hagakurikiraho FDLR ubwo ubuyobozi bukuru bwagabwagaho ibitero-gitumo bityo bigahitana, Lt Gen Sylvestre Mudacumura wari warayogoje akarere k’uburasirazuba bwa Kongo imyaka 25 yose, ubu hagezweho umutwe wa FLN/CNRD wabarizwaga mu majyepfo ya Kivu.
FLN ni umutwe w’ingabo wa MRCD akaba ari ihuriro ry’amashyaka ya CNRD-Ubwiyunge ya Wilson Irategeka PDR-Ihumure ya Paul Rusesabagina, RRM ya Nsabimana Callixte ufungiye mu Rwanda ndetse na RDI-Rwanda Rwiza ya Faustin Twagiramungu.
Mu gihe Rusesabagina na Twagiramungu bibereye iburayi bavuga ibyo batazi, ingabo zabo ziri muri Kivu y’amajyepfo zahuye nuruva gusenya, izo ngabo ahanini zigizwe n’igice kinini cya Wilson Irategeka cyiyomoye kuri FDLR ndetse n’abinjiye bakurikiye Callixte Nsabimana.
Ubu tuvugana, abarwanyi bahungiye muri Pariki ya Biyenga abandi barafatwa ndetse bishyikiriza FARDC. Biyongereye ku barwanyi 1200 ndetse n’imiryango yabo bari baragize ingwate yashyizwe mu nkambi ebyiri za Kalehe na Mwenga.
Dore urutonde rw’abasirikari bakuru ba FLN/CNRD bafashwe bari mu maboko ya FARDC
1 . Col Joseph Gatabazi uzwi nka Gatos Ave Maria yari chef G3 yafatiwe Chivanga.
2.Col Anthere Ntamuhanga yari umwarimu mu bya gisirikare muri FLN.
3. Lt col Hakizimana Uzziel umujyanama mubya politiki wa Gen Wilson irategeka
4. Lt Col Niyomugabo Simon Pierre yari Umunyamabanga Mukuru wa CNRD
5. Lt col Nshimiyimana Roger uzwi nka Muhumuza Martin ashinzwe amahugurwa ya gisirikate
6. Maj. Antoine Nsengiyumva Ushinzwe gucunga uko umutungo ukoreshwa neza (Auditeur)
7. Maj. Sindikubwabo Cyprien, Ushinzwe ibikorwa bya Gisirikari mu karere ka mbere ka CNRD/FLN.
Tuzakomeza kubagezaho irindimuka rya FDLR, CNRD/FLN naho P5 yarangiye mu kwa gatandatu uyu mwaka.