Abahuza mu gushyira mu bikorwa amasezerano hagati y’u Rwanda na Uganda baturuka mu bihugu bya Kongo-Kinshasa na Angola baburiye igihugu cya Uganda ko gucumbikira no gushyigikira RNC iyobowe na Kayumba Nyamwasa bishobora kubatera ingaruka zikomeye kurusha uko babitekerezaga. Ubwo yafataga ijambo rye uwari uhagarariye Angola, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Manuel Domingos Augusto , yabwiye Uganda kwirukana burundu ku butaka bwayo RNC mu rwego rwo kubaka icyizere cyo gushyira mubikorwa amasezerano ya Luanda.
Umuhuza uturuka muri Angola yatanze urugero rwa Jonas Savimbi wateje umutekano muke igihe kirerkire muri Angola abifashijwe n’igihugu cy’abaturanyi cya Zaire ya Mobutu, ariko ko yaba Mobutu yaba Savimbi ntawe byahiriye none Angola ikaba imaze imyaka 17 mu mahoro itigeze igira kuva yabona ubwigenge kugeza mu mwaka wa 2020.
Ku mugaragaro, Sam Kutesa wari uhagarariye Uganda yarabyanze ahubwo asaba ko hashyirwaho itsinda ryareba ibirego byatanzwe n’impande zombi, dore ko na Uganda yari yazanye ibirego bishya harimo ko Itorero ryitabirwa n’urubyiruko mu Rwanda rigamije gutera Uganda maze intumwa z’u Rwanda zibibutsa ko nta rindi tsinda rikenewe ahubwo hakenewe gushyira mu bikorwa ibyaganiriweho. Ibirego bishya by’itorero bije mu gihe ibyo Uganda yitwazaga byo gufunga umupaka wa Gatuna bumvise ntawe ukibyumva.
Abahuza banzuyeko hari ibigaragarira amaso nubwo nta mwanzuro wagiye hanze. Leta ya Kongo-Kinshasa nayo ifte uruhare rw’umuhuza niyo yashyikirije u Rwanda abayobozi bakuru ba FDLR bari bavuye muri Uganda kubonana na RNC ku busabe bwa Uganda mu rwego rwo guhuza imbaraga. Leta ya Kongo yabahase ibibazo mu gihe cy’amezi abiri, byose barabivuze. babibwiye n’itsinda ry’impuguke za Loni uruhare rwa Uganda mu gushyigikira imitwe yitwara gisirikari.
Nyuma y’inama hagati y’u Rwanda na Uganda itarafashe umwanzuro usibye kubiha abakuru b’ibihugu, Leta ya Uganda yongeye imbaraga mu gushyigikira RNC. Amakuru agera kuri Rushyashya aravugako Col Asiimwe wo muri CMI yabonanye n’abayobozi ba RNC kubabwira ibyavuye mu nama. Col Asiimwe yigambye ko nta cyavuyemo kandi ngo ntanigiteze kuzavamo gusa aburira RNC ngo birinde kugumya gukorera mu kajagari no gukora ibintu bataherewe uruhushya.
Yababwiye ngo ibyo bakora nibyo bategura u Rwanda ruba rubizi kandi vuba ngo baraza gukora iperereza ry’abantu baha Kigali amakuru ngo kuko bisa nibyananiye RNC kubyikorera .
Col Asimwe yagize ati “ntabwo twahora dufata abantu kandi arimwe mubaturangira ngo tubafate mu kananirwa no gufata abanyu babarimo kandi mubyukuri aribo batanga amakuru afatika, ibyo dupanga hamwe byose birangira Kigali ibizi ntituzakomeza gukorana gutya”
Ikindi nuko yavuze ko igihe cyose nta bihugu bikomeye ku isi biri mu itsinda ry’abahuza ngo nta kintu kizagerwaho kuko Angola na Kongo nta gitsure babashyiraho. Hagati aho RNC ikomeje gukora inama zitandukanye muri Uganda ku mugaragaro ari nako ikomeje gushaka kwiyegereza abanyarwanda bafite imitungo muri Uganda bakababwira ko nibatabayoboka bazabateza Uganda.
Biragaragara ko Uganda itigeze yubaha ibyavugiwe mu masezerano ya Luanda ahubwo ko Perezida Museveni yayashyizeho umukono yiyererutsa ngo agaragaze ko ashyigikiye amahoro kandi ashyigikiye iterabwoba mu karere.