Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yagaragaje ko kugira ngo icyerekezo 2050 kigizwe n’imyaka 30 kigerweho gifite ibice bibiri, ni ukuvuga kimwe kigizwe n’imyaka 15 ya mbere kugera mu 2035 n’imyaka 15 izakurikira; bisaba ko ubukungu bw’igihugu buzaba bwiyongera ku kigero kirenze 10% ku mwaka.
Yabigarutseho ku wa Kane ubwo yatangaga ikiganiro cyagarutse ku kwihutisha iterambere ry’ubukungu, cyatangiwe mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano 2019 yahurije hamwe abasaga 2,000 muri Kigali Convention Centre. Ni inama yasojwe tariki 20 Ukuboza uyu mwaka.
Dr Ndagijimana yavuze ko intego igihugu cyihaye ni uko mu myaka 15 u Rwanda rwaba rugeze ku bukungu buri hagati y’ibihugu bigeze ku rwego ruciriritse, ndetse ruri mu nzira zo kugera mu nzira y’ibihugu bikungahaye ku isi.
Yagize ati “Mu 2035 tuzaba dufite nibura umusaruro mbumbe ubariye ku muturage usaga gato ibihumbi bine by’amadorali ni ukuvuga miliyoni enye z’amanyarwanda, mu 2050 ho tukaba tugeze ku rwego rw’ibihugu byateye imbere nk’uko tubizi uyu munsi, nibura ibihumbi 12 by’amadorali ku muturage.”
Dr Ndagijimana avuga ko kugira ngo ibi bigerweho bisaba byinshi. Ati “Ni ukubakira ku bushobozi tumaze kubaka, ni urugendo turi hafi gusoza ariko birasaba ko tugira umuvuduko w’iterambere urenze 10% buri mwaka kandi bigaragara ko bishoboka, 12% mu myaka ishize twagezeho bigaragaza ko twakora n’ibirenze.”
Yavuze ko “Kugira ngo dukomeze uwo muvuduko hari byinshi bidusaba, nubwo uyu muvuduko uri hejuru birasaba ko twongera ubwinshi by’ibyo dukora uyu munsi byaba mu nganda mu buhinzi, muri za serivisi n’ahandi ariko tugahanga n’ibicuruzwa bishya, serivisi zikaguka kugira ngo ubukungu bwacu bube bushingiye ku bicuruzwa bitandukanye, bityo haramutse havutse ikibazo ku gicuruzwa runaka bireke guhungabanya ubukungu muri rusange.”
Yavuze ko ikindi abona bazibandaho ni ukongera imbaraga mu bushobozi bwo gupiganwa ku masoko haba mu karere no ku isi, ibi bikaba bisaba gukomeza kuvugurura ubuhinzi n’umusaruro kuko umusaruro ukiri muke.
Yavuze ko nubwo inganda zivuka cyane muri gahunda ya Made in Rwanda, bisaba ko zikora byinshi kuko iyo zibikoze nibwo igiciro kigabanuka zikaba zahangana n’amasoko yo mu karere, muri Afurika no ku Isi.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, Yusuf Murangwa, we avuga ko mu myaka 18 ishize ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 8% buri mwaka, avuga ko ari byiza kuko u Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri muri Afurika inyuma ya Ethiopia.
Ati “Dukurikije uko ibintu bihagaze uyu munsi, turumva uyu mwaka u Rwanda ruzaba ari urwa mbere muri Afurika.”
Agaragaza ko iyo ubukungu buzamutse haboneka uburyo bityo bigakemura ibibazo mu buhinzi n’ahandi.
Yagize ati “Iyo turebye mu buhinzi umusaruro wariyongereye cyane, wareba mu nganda turazizi mu myaka 10, hari nyinshi tutari dufite ubu zihari, serivisi z’amahoteli turazibona, ubuvuzi, amashuri, ibigo by’imari byariyongere ku buryo n’utazi kubara iyo mibare arabibona.”
Murangwa yavuze ko iyo ubukungu buzamutse buri mwaka haboneka imirimo ibihumbi 160 idashingiye ku buhinzi gusa agaragaza ko hakiri icyuho.
Yagize ati “Buri mwaka hari urubyiruko rugera ku bihumbi 200 bageza imyaka yo gukora bakajya ku isoko, iyo habonetse akazi ibihumbi 160 gusa ni ukuvuga ko ibihumbi 40 nta kazi babona, ni ukuvuga ko igipimo turiho kidahagije, ibi ni nako bimeze mu bindi byose aho dufite ibibazo.”
Ati “Birasaba ko ubukungu buzamuka hejuru 10% kugira ngo ibibazo bikemuke tugere kuri gahunda twifuza mu 2050, turasabwa ko mu buhinzi buzamuka hejuru 8%, mu nganda 15% kuko hari inganda zinshi zigomba gushyirwaho zigafasha mu buhinzi n’ibijya hanze, muri serivizi turifuza 12%.”
Kugeza ubu u Rwanda ni igihugu kiri guteza imbere ikoranabuhanga aho ubu kwandikisha ubucuruzi bitwara amasaha atandatu, naho kwandikisha ubutaka u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu ku Isi mu buryo rwashyizeho bwo kwandikisha no guhindura ibyo byemezo.
Src: IGIHE