Igisirikare cya Congo, FARDC, kuri uyu wa Mbere, itariki 23 Ukuboza cyemeje ko cyataye muri yombi abayobozi babiri bakuru mu mutwe w’inyeshyamba z’Abanyarwanda wa CNRD, barimo Umunyamabanga Mukuru wawo.
FARDC iravuga ko abo yafashe ari Uiyamu Mutabazi, wari Umunyamabanga Mukuru na Francois Muvunyi, nawe wari umuyobozi mukuru muri CNRD/FLN.
Nk’uko byatangajwe na Gen. Leon Kasonga, Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo, aba ngo bafatiwe mu bitero byatangijwe mu mpera z’Ugushyingo, bigamije kurwanya uyu mutwe mu misozi miremire yo muri Kalehe, muri Kivu y’Amajyepfo.
Ati: “Twafashe Umunyamabanga Mukuru wa CNRD witwa Uiyamu Mutabazi. Ntabwo yari wenyine, hafashwe n’umukada mukuru wa politiki muri CNRD witwa Francois Muvunyi. Bose bari mu maboko yacu kandi bategereje gusubira mu gihugu cyabo.”
Iyi nkuru dukesha Actualite.cd iributsa Igisirikare cya Congo cyatangije ibitero ku mitwe y’abanyamahanga n’abanyagihugu ikorera muri Kivu y’Amajyepfo mu mpera z’Ugushyingo. Mu mitwe yibanzweho cyane harimo CNRD, umutwe w’abarwanyi bitandukanyije na FDLR bagashinga uwabo.
Igisirikare cya Congo cyemeza ko cyafashe abarwanyi bawo bagera mu 2,000. Kugeza kuwa gatandatu ushize, abarwanyi 362 n’abo mu miryango yabo 1600 bari bamaze kohererezwa u Rwanda nk’uko byemezwa na Gen Leon Kasonga.
Ibi bibaye mu gihe Nsabimana Calixte uzwi nka Sankara, ushinjwa ibyaha birimo kurema umutwe witwaje intwaro , gushishikariza abantu gukora ibikorwa by’iterabwoba, gushimuta , ubwicanyi n’ibindi …kuri uyu wa kabiri yitaba urukiko rukuru urugereko rwihariye rwa Nyanza.