Nyuma y’ibitero by’ ingabo za Congo FARDC, zimaze iminsi zigaba ku nyeshyamba z’abanyarwanda zikorera muri Congo FDLR, FLN, RUD-Urunana, n’ingabo za RNC zibumbiye mucyo bise P5, Uganda yashyizeho gahunda yo guha ubuhungiro iyi mitwe n’imiryango yabo.
RNC yatakaje abarwanyi bayo benshi, ibi rero nibyo byatumye Hon. Philomen Mateke ashyiraho gahunda yo guha ubuhungiro ku babashije kurokoka ibitero bya FARDC kugirango abone uko akomeza umugambi wa Perezida Museveni na Kayumba Nyamwasa wo gushaka abarwanyi ba RNC bagambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Igihugu cya Uganda gifite politike yo kugwiza impunzi, mu mugambi wo kugirango imiryango nterankunga ndetse n’ibihugu bikomeye bibahe amafaranga. Kwakira izi mpunzi bikaba byarabaye ubutunzi ku bayobozi ba Uganda.
Ubuyobozi bw’iki Gihugu bwahagarikiwe amafarangwa bahabwaga n’igihugu cy’Ubwongereza yo gufasha impunzi. Ikinyamakuru cyo mu bwongereza Dailmail mu nkuru yacyo yo kuwa 1/12/2018 yagaragaje ko, mu mubyo UNHCR yabonye yasanze Uganda yarakoresheje amafaranga ahwanye na Miliyoni 151 z’amadolali yaragenewe impunzi mu buryo bunyuranije n’amategeko, ibi byatumye igihugu cy’Ubwongereza, Autralia, Japan, Germany bihita bihagarika inkunga yarigenewe Uganda muri Gahunda yo gufasha Impunzi, kuko byagaragaye ko amafaranga atangwa ngo afashe impunzi, umubare mu nini waya mafaranga anyerezwa n’abayobozi bwa Uganda.
Hon.Philomen Mateke kwakira imiryango y’abarwanyi b’imitwe ikorera muri Congo nka FDLR, Rud-Urunana na FLN ndetse na P5 ya RNC, n’ ubundi buryo babonye bwo kugaragaza ko bafite umubare munini w’impunzi kugirango bakomeze babone uko barya amafaranga yazo.
Uganda ikoresha uburyo bwose bushoboka kugirango ireshye abanyarwanda bari muri Congo ngo bajye muri Iki gihugu
Uganda ikomeje kuba indiri y’imitwe yitwaje intwaro igambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Iki gihugu kimaze igihe kinini gitera inkunga imitwe yitwaje intwaro harimo n’imitwe iyobowe nabasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi nka FDLR, Rud-urunana na FLN.
Mu mpera z’umwaka 2018 taliki ya 10/12, ubuyobozi bwa Congo bwafashe abayobozi bakuru ba FDLR- Foca ku mupaka wa Bunaga uhuza Congo n’u Rwanda, harimo Ignas Nkaka alias La Forge Fils Bazeye wari ukuriye ingabo za FDLR (Twabibutsa ko Ignace Nkaka wari warihebeye FDLR Foca ari umuvandimwe wa Col Nkundiye na we warasiwe mu Rwanda mu gihe cy’abacengezi mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda 1997), Lt Col Nsekanabo Jean Pierre warukuriye ibikorwa by’iperereza muri FDLR.
Ignas Nkaka alias La Forge Fils Bazeye na Lt Col Nsekanabo Jean Pierre mu rukiko i Kigali
Aba bayobozi ba FDLR bari bavuye mu nama I Kampala, yari yatumijwe na Prezida Museveni ubwe, yahuje abayobozi bakuru b’igisirikare cya Uganda, ubuyobozi bwa RNC, na FLN, Minisitiri ushinzwe ubutwererane mu karere k’ibiyaga bigari Hon. Philomen Mateke abitegetswe na Perezida Museveni niwe wayoboye iyi nama ndetse akomeza no gukurikirana umunsi ku wundi ibikorwa byiy’ imitwe.
Ku murongo w’ibyigwa hari ukurebera hamwe uburyo iyi mitwe yose yakwihuriza hamwe bityo kuyitera inkuna ndetse no kuyifasha mu bundi buryo bwa Gisirikare bikarushaho koroha kandi bigatanga umusaruro kuko iyi mitwe yose yakuraga ubufasha mu gihugu cya Uganda.
Ubu buryo Uganda iri gukoresha bwo kwakira iyi mitwe y’abarwanyi n’imiryango yabo bagaragaza ko ari impunzi, ni ubundi buryo Uganda ibonye bwo gukomeza Poropaganda yabo yo kuvuga nabi u Rwanda ndetse no kurugambanira, aho bimaze kugaragara ko mu mbuga nkoranyambaga usanga yaba mu binyamakuru byandika ndetse no kuri twitter na facebook, abo bantu bose usanga abenshi baba mu gihugu cya Uganda cyane cyane aba RNC n’imiryango yabarwanyi ba FDLR Rud-Urunana.
Bamwe mu barwanyi ba CNRD/FLN bafatiwe muri Congo bacyuwe mu Rwanda n’imiryango yabo.
Umusomyi wacu Kampala