• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»CNN mu bukangurambaga bwa RNC mugutangaza ibihuha ku itabwa muri yombi ry’umunyarwanda ukekwaho gukorera ubutasi Uganda n’ishimutwa ry’abanyarwanda

CNN mu bukangurambaga bwa RNC mugutangaza ibihuha ku itabwa muri yombi ry’umunyarwanda ukekwaho gukorera ubutasi Uganda n’ishimutwa ry’abanyarwanda

Editorial 27 Dec 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Tariki 28 Ugushyingo 2019, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umuhoza Jacqueline, akurikiranyweho ibyaha by’ubutasi n’ubugambanyi.

Amakuru yageze ku itangazamakuru ni uko impamvu z’itabwa muri yombi rye zifitanye isano n’imigambi ya Uganda n’abambari bayo yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Bivugwa ko inzego z’umutekano zabonye amakuru y’ibanze agaragaza uburyo Umuhoza, akora ubutasi mu mugambi wa se wo gushaka guhungabanya u Rwanda.

Umuhoza Jacky watawe muri yombi akekwaho gukora ubutasi

Umuhoza ni umukobwa wa Pasiteri Deo Nyirigira,akuriye  urusengero rwitwa AGAPE ruri mu Mujyi wa Mbarara, rwatunzwe agatoki n’Umunyarwanda, Emmanuel Cyemayire, wari ufite iduka ryitwa Sanyu Electronics muri uyu mujyi nyuma  yaho agambaniwe na Deo Nyirigira agafatwa n’inzego z’ubutasi za Uganda [ CMI ], zikamukorera iyicarubozo nyuma zikamujugunya ku mupaka w’u Rwanda na Uganda yarabaye intere.

Uyu mupasiteri aherutse gutorerwa kuyobora “Intara ya Uganda” ya Komite Nyobozi ya RNC, mu matora yabaye tariki 12-13 Ugushyingo 2019.

Cyemayire yageze mu Rwanda aririmba urwo yabonye, atunga agatoki pasiteri Deo Nyirigira kuba inyuma y’itotezwa yakorewe.

INKURU BIFITANYE ISANO:

Uko Cyemayire Emmanuel Yakorewe Iyica Rubozo Na CMI Mbarara- Kampala [ Video ]

Jackie Umuhoza Bivugwa Ko Ari Umukobwa Wa Past.Nyirigira Deo Yatawe Muri Yombi Akekwaho Ibyaha By’ubutasi N’ubugambanyi.

Agape ni urusengero rwavuzwe kenshi mu guhuza abashaka kugirira nabi u Rwanda, kuko mu gihe bimenyerewe ko izindi nsengero aba ari ingoro zera zihuza abantu n’Imana, rwo rukorerwamo imirimo yo guhuza ibikorwa by’Umutwe w’Iterabwoba wa RNC.

Uru rusengero ni hamwe mu hantu RNC ikorera ibikorwa byayo ishize amanga muri Uganda byo gushakisha abayoboke bayifasha mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, byose bigakorwa bihagarikiwe na Brig. Gen. Abel Kandiho uyobora Urwego rw’Ubutasi mu Ngabo za Uganda (CMI).

Nyuma y’uko uyu Umuhoza atawe muri yombi, tariki 24 Ukuboza 2019, igitangazamakuru CNN cyasohoye inkuru ifite umutwe w’amagambo ugira uti “u Rwanda rurashinja umukobwa wa Pasiteri ubugambanyi n’ubutasi. Umuryango we uravuga ko ibi byaha ari ibihimbano.’

Cyavuze kandi ko ‘Hari ingero nyinshi mu Rwanda, aho abantu bashimutirwa ku mihanda.’

Muri iyi nkuru, iki kinyamakuru kigaragaza uburyo cyavuganye n’abo mu muryango wa Umuhoza, bakakibwira uburyo uwatawe muri yombi ari umwere, mu gihe ubutabera bwo butarabifataho umwanzuro.

Musaza wa Umuhoza witwa, Tony Ndasingwa, ubana na Se muri Uganda, yabwiye iki kinyamakuru ko atari ubwa mbere bashiki be batabwa muri yombi mu Rwanda.

Yavuze ko kuva Umuhoza yasoza amashuri yisumbuye muri Uganda akagaruka mu Rwanda, ngo yagiye atabwa muri yombi ndetse agasabwa kwitandukanya na Se mu ruhame.

Ndasingwa yavuze ko undi mushiki we witwa, Axelle Umutesi Claudine, nawe ngo yatawe muri yombi umwaka ushize ubwo yajyaga muri Uganda, aza kurekurwa nyuma.

Iki kinyamakuru kandi cyagiye kivugana na bamwe bagiye bakurikiranwaho guhungabanya umutekano n’umudendezo by’u Rwanda. Aba barimo Ingabire Victoire na Diane Rwigara.
U Rwanda rwamaganye CNN

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje uburyo ibyakozwe n’iki kinyamakuru harimo kwirengagiza byinshi, no kwibaza niba urwego nka FBI iyo rufashe umuntu, byitwa ko yashimuswe.

Yagize ati “Jackie Umuhoza ngo yashimutiwe ku muhanda? Ni byo se? Iyo FBI itaye muri yombi umuntu akekwaho ibyaha bikomeye ikabivuga, hari ubwo itangazamakuru rya Amerika ribyita gushimuta? Kugeza ubu sinzi icyatekerezwa kuri CNN.”

Mu bandi bamaganye CNN harimo uwitwa Nkotanyi Francis wagize ati “Ubu nibwo buryo itangazamakuru ryo mu Burengerazuba bw’Isi rikora, bumva ko kuba ari CNN yo muri Amerika bashobora no gukora ubuvugizi ku banyabyaha.”

Uwitwa Pierre Ruhinda we yagize ati “Uburere butangirira mu rugo, CNN yahisemo kwirengagiza amahano abera muri gereza ya Guantanamo, aho abakekwaho kuba muri Al-Qaida bafungiye kandi nta n’icyizere bafite cyo kubona ubutabera bunoze, ahubwo bakaba babona ko byoroshye gukora inkuru ivuga nabi u Rwanda, iyi siyo nshuro ya mbere.”

Kangwagye Justus we yagize ati “CNN ishingira ku nkuru zidafite ibimenyetso? Birababaje. Bashake abakozi cyangwa bagure inkuru kugira ngo barengere isura ya CNN.”

Naho uwitwa Mwene Ruhumuriza we yagize ati “Si ibihuha gusa, ni imikino ubwabo barimo, CNN mukwiye kureba ibyanyu kuko mufite byinshi byo kuvuga mu gihugu cyanyu cyane cyane muri iki gihe.”

CNN ni ikinyamakuru cyashinzwe mu 1980 muri leta ya Georgia, gikunze kunengwa mu buryo bukomeye na Perezida Donald Trump avuga ko gitangaza amakuru y’ibihuha.

2019-12-27
Editorial

IZINDI NKURU

Umwaka urashize Paul Rusesabagina ageze mu butabera bw’u Rwanda: Urubanza rwaranzwe n’udushya no kurashya imigeri!

Umwaka urashize Paul Rusesabagina ageze mu butabera bw’u Rwanda: Urubanza rwaranzwe n’udushya no kurashya imigeri!

Editorial 24 Aug 2021
Uwicishaga Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centre Afrika yaramenyekanye

Uwicishaga Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centre Afrika yaramenyekanye

Editorial 05 Feb 2016
Congo-Kinshasa: FDLR yagabye igitero muri Rutshuru, abayobozi barasaba ingabo za Congo gukaza umutekano

Congo-Kinshasa: FDLR yagabye igitero muri Rutshuru, abayobozi barasaba ingabo za Congo gukaza umutekano

Editorial 01 Sep 2019
Kuki Aimable Karasira adashyikirizwa ubutabera kandi bigaragara ko ari umugizi wa nabi mu bandi?

Kuki Aimable Karasira adashyikirizwa ubutabera kandi bigaragara ko ari umugizi wa nabi mu bandi?

Editorial 25 Nov 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inzigo n’amakimbirane muri FDLR byaba aribyo byagambaniye umugaba mukuru wayo Mudacumura?
INKURU NYAMUKURU

Inzigo n’amakimbirane muri FDLR byaba aribyo byagambaniye umugaba mukuru wayo Mudacumura?

Editorial 15 Nov 2019
Umurambo w’Umunyarwandakazi watowe mu mugezi muri Canada washyinguwe
Mu Rwanda

Umurambo w’Umunyarwandakazi watowe mu mugezi muri Canada washyinguwe

Editorial 06 Nov 2017
Perezida Kagame yongeye kuburira abatekereza guhungabanya umutekano w’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yongeye kuburira abatekereza guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Editorial 20 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru