Tariki 28 Ugushyingo 2019, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umuhoza Jacqueline, akurikiranyweho ibyaha by’ubutasi n’ubugambanyi.
Amakuru yageze ku itangazamakuru ni uko impamvu z’itabwa muri yombi rye zifitanye isano n’imigambi ya Uganda n’abambari bayo yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Bivugwa ko inzego z’umutekano zabonye amakuru y’ibanze agaragaza uburyo Umuhoza, akora ubutasi mu mugambi wa se wo gushaka guhungabanya u Rwanda.
Umuhoza ni umukobwa wa Pasiteri Deo Nyirigira,akuriye urusengero rwitwa AGAPE ruri mu Mujyi wa Mbarara, rwatunzwe agatoki n’Umunyarwanda, Emmanuel Cyemayire, wari ufite iduka ryitwa Sanyu Electronics muri uyu mujyi nyuma yaho agambaniwe na Deo Nyirigira agafatwa n’inzego z’ubutasi za Uganda [ CMI ], zikamukorera iyicarubozo nyuma zikamujugunya ku mupaka w’u Rwanda na Uganda yarabaye intere.
Uyu mupasiteri aherutse gutorerwa kuyobora “Intara ya Uganda” ya Komite Nyobozi ya RNC, mu matora yabaye tariki 12-13 Ugushyingo 2019.
Cyemayire yageze mu Rwanda aririmba urwo yabonye, atunga agatoki pasiteri Deo Nyirigira kuba inyuma y’itotezwa yakorewe.
INKURU BIFITANYE ISANO:
Uko Cyemayire Emmanuel Yakorewe Iyica Rubozo Na CMI Mbarara- Kampala [ Video ]
Agape ni urusengero rwavuzwe kenshi mu guhuza abashaka kugirira nabi u Rwanda, kuko mu gihe bimenyerewe ko izindi nsengero aba ari ingoro zera zihuza abantu n’Imana, rwo rukorerwamo imirimo yo guhuza ibikorwa by’Umutwe w’Iterabwoba wa RNC.
Uru rusengero ni hamwe mu hantu RNC ikorera ibikorwa byayo ishize amanga muri Uganda byo gushakisha abayoboke bayifasha mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, byose bigakorwa bihagarikiwe na Brig. Gen. Abel Kandiho uyobora Urwego rw’Ubutasi mu Ngabo za Uganda (CMI).
Nyuma y’uko uyu Umuhoza atawe muri yombi, tariki 24 Ukuboza 2019, igitangazamakuru CNN cyasohoye inkuru ifite umutwe w’amagambo ugira uti “u Rwanda rurashinja umukobwa wa Pasiteri ubugambanyi n’ubutasi. Umuryango we uravuga ko ibi byaha ari ibihimbano.’
Cyavuze kandi ko ‘Hari ingero nyinshi mu Rwanda, aho abantu bashimutirwa ku mihanda.’
Muri iyi nkuru, iki kinyamakuru kigaragaza uburyo cyavuganye n’abo mu muryango wa Umuhoza, bakakibwira uburyo uwatawe muri yombi ari umwere, mu gihe ubutabera bwo butarabifataho umwanzuro.
Musaza wa Umuhoza witwa, Tony Ndasingwa, ubana na Se muri Uganda, yabwiye iki kinyamakuru ko atari ubwa mbere bashiki be batabwa muri yombi mu Rwanda.
Yavuze ko kuva Umuhoza yasoza amashuri yisumbuye muri Uganda akagaruka mu Rwanda, ngo yagiye atabwa muri yombi ndetse agasabwa kwitandukanya na Se mu ruhame.
Ndasingwa yavuze ko undi mushiki we witwa, Axelle Umutesi Claudine, nawe ngo yatawe muri yombi umwaka ushize ubwo yajyaga muri Uganda, aza kurekurwa nyuma.
Iki kinyamakuru kandi cyagiye kivugana na bamwe bagiye bakurikiranwaho guhungabanya umutekano n’umudendezo by’u Rwanda. Aba barimo Ingabire Victoire na Diane Rwigara.
U Rwanda rwamaganye CNN
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje uburyo ibyakozwe n’iki kinyamakuru harimo kwirengagiza byinshi, no kwibaza niba urwego nka FBI iyo rufashe umuntu, byitwa ko yashimuswe.
Yagize ati “Jackie Umuhoza ngo yashimutiwe ku muhanda? Ni byo se? Iyo FBI itaye muri yombi umuntu akekwaho ibyaha bikomeye ikabivuga, hari ubwo itangazamakuru rya Amerika ribyita gushimuta? Kugeza ubu sinzi icyatekerezwa kuri CNN.”
Mu bandi bamaganye CNN harimo uwitwa Nkotanyi Francis wagize ati “Ubu nibwo buryo itangazamakuru ryo mu Burengerazuba bw’Isi rikora, bumva ko kuba ari CNN yo muri Amerika bashobora no gukora ubuvugizi ku banyabyaha.”
Uwitwa Pierre Ruhinda we yagize ati “Uburere butangirira mu rugo, CNN yahisemo kwirengagiza amahano abera muri gereza ya Guantanamo, aho abakekwaho kuba muri Al-Qaida bafungiye kandi nta n’icyizere bafite cyo kubona ubutabera bunoze, ahubwo bakaba babona ko byoroshye gukora inkuru ivuga nabi u Rwanda, iyi siyo nshuro ya mbere.”
Kangwagye Justus we yagize ati “CNN ishingira ku nkuru zidafite ibimenyetso? Birababaje. Bashake abakozi cyangwa bagure inkuru kugira ngo barengere isura ya CNN.”
Naho uwitwa Mwene Ruhumuriza we yagize ati “Si ibihuha gusa, ni imikino ubwabo barimo, CNN mukwiye kureba ibyanyu kuko mufite byinshi byo kuvuga mu gihugu cyanyu cyane cyane muri iki gihe.”
CNN ni ikinyamakuru cyashinzwe mu 1980 muri leta ya Georgia, gikunze kunengwa mu buryo bukomeye na Perezida Donald Trump avuga ko gitangaza amakuru y’ibihuha.