Izina Angelina Mukandutiye ryongeye gukanga Abanyarwanda ubwo Televiziyo y’u Rwanda yasuraga abahoze ari abarwanyi ba FLN/MRCD bari bacyuwe n’ingabo za Kongo FARDC mu cyumweru gishize. Nibwo ku mbuga nkoranyambaga hahise hagaragara ubuhamya bw’ibikorwa by’ubunyamaswa byaranze uyu mugore mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Angelina yatahanye hamwe n’abandi barwanyi 200 ba Twagiramungu na Rusesabagina hamwe n’imiryango yabo nyuma yo gukubitwa n’ingabo za Kongo, FARDC.
Imitima yasubiye mu gitereko ubwo Minisitiri w’Ubutabera Johnson Busingye yandikaga ku rukuta rwe rwa Twitter ko Angelina Mukandutiye yakatiwe burundu n’Inkiko Gacaca bityo akaba yoherejwe muri Gereza ya Mageragere kurangiza igihano cye.
Mukandutiye yagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho yakoranaga nuwahoze ari perefe w’umugi wa Kigali Lt Col Renzaho Tharcisse ndetse na Gen Maj Laurent Munyakazi mu bwicanyi bwabereye muri St Paul, Ste Famille na Cela mucyahoze ari Secteur Rugenge ya Komini Nyarugenge. Renzaho yakatiwe n’Urukiko rw’Arusha naho Munyakazi akatirwa n’Inkiko zo mu Rwanda. Mu bidegembya bakoranye na Mukandutiye harimo Wenceslas Munyeshyaka.
Mukandutiye yavukiye mu cyahoze ari muri Komini Giciye mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi akaba yarashakanye na Jean Sahunkuye ukomoka mu muryango wa Perezida Habyarimana.
Mukandutiye avukana na Colonel Gervais Rwendeye umwe mu basirikari bakuru ba Habyarimana waguye ku rugamba barwana na RPF Inkotanyi. Nibwo yahise atangira kwanga Abatutsi bityo yirukanisha uwahoze ari Conseiller wa Secteur Rugenge asimburwa n’interahamwe Odette Nyirabagenzi.
Mukandutiye yayoboye Interahamwe ndetse ashishikariza abandi kwinjira muri uwo mutwe w’inkoramaraso, wakwanga ugafatwa nk’umwanzi kuko bavugaga ko ubwo uba mu mashyaka atavuga rumwe na MRND/CDR.
Mukandutiye hamwe n’abandi bantu bagera kuri 200 bigishijwe imbunda ahahoze Secteur Rugenge ubu hubatse ibiro bya RSSB, Mukandutiye yahise ahabwa inshingano zo gutanga imbunda mu nterahamwe ndetse akaba yarafatwaga nk’umukuru w’Interahamwe muri Secteur Rugenge.
Mu bwicanyi Mukandutiye avugwamo, ni ubwabereye muri CELA kuko Jenoside igitangira abari batuye mu Kiyovu cy’abakene n’ahandi bahise bahungira muri CELA, ikigo cy’abapadiri bera cyigisha indimi, avugwa cyane mu baje gutoranya abasore bagera kuri 70 bashyirwa mu modoka bajya kwicwa. Mukandutiye kandi niwe wakoraga urutonde rw’abatutsi ndetse akamenya aho bahungiye haba muri St Paul, Ste Famille na CELA. Mukandutiye kandi yakoranye ubwicanyi na Lt Seyoboka woherejwe mu Rwanda avuye muri Canada.
Mu bandi bishwe kubera Mukandutiye, harimo, Kameya Andre wari Umunyamabanga Mukuru wa PL akaba yari afite n’ikinyamakuru cyitwaga Rwanda Rushya.
Mukandutiye n’Interahamwe bavumbuye Kameya Kigali iri hafi gufatwa na RPF Inkotanyi, tariki ya 14 Kamena 1994 maze bamushyira mu modoka bamuhambiriye bamujyana kumwica. Nyuma yo kumuzungurutsa Rond point iri rwagati mu mujyi wa Kigali ngo azesere inkotanyi zo muri CND.
Amazina Angelina Mukandutiye, Odette Nyirabagenzi, Col Ephrem Setako, yagarutsweho cyane mu gihe cy’urubanza rwa Col Renzaho Tharcisse, Arusha, nk’abantu bari bayoboye ubwicanyi.