Nsabimana Emmanuel w’imyaka 42 y’amavuko wari usanzwe uba muri Uganda yasobanuye iby’urupfu rw’agashinyaguro rwakorewe mugenzi we w’umunyarwanda babana, nyuma akaza gushyingurwa mu muhezo n’inzego z’umutekano zo muri iki gihugu n’abayobozi baho.
Tariki ya 31 Ukuboza nibwo uwitwa Mbonabaheka Célestin, wari utuye Kisoro muri Uganda, yishwe n’abantu batazwi azizwa kuba yari agiye gutabara umuturanyi we w’umunyarwanda wari utewe n’abantu batamenyekanye bashaka kumwica.
Uyu Mbonabaheka yabaga muri Uganda mu buryo bwemewe n’amategeko, akora akazi ko gutaka inzu akoresheje urwondo, mu gihe atabonye ako kazi yakoraga indi mirimo irimo ubuhinzi n’ibindi nk’uko Nsabimana abivuga.
Nsabimana avuga ko akimara kumenya ko mugenzi we yapfuye, yihutiye kujya gushaka umurambo we ngo ushyingurwe ariko aza gusanga Polisi ya Uganda yamaze kuwushyingura.
Ati “Yishwe mu ijoro ribanziriza Ubunani kuri 31 Ukuboza, mu gitondo ku ya Mbere Mutarama nibwo bampamagaye bambwira ko bamwishe, nageze aho yiciwe mpasanga amaraso menshi, nkurikiranye aho umurambo we uri ngo tumushyingure, abapolisi ba Uganda barambwiye ngo ninkomeza kumukurikirana baraduhambiranya banaduce miliyoni nyinshi, nyuma nibo bamwishyinguriye nta muntu n’umwe uhari.”
Akomeza avuga ko uyu nyakwigendera yazize kuba yari agiye gutabara mugenzi we w’umunyarwanda bari bagiye kwica.
Ati “Ubundi abantu bamwishe bari bateye urugo rw’umunyarwanda witwa Bayavuge Denys baturanye, yatatse atabaza ngo baramwishe, ntihagira undi umutabara kuko iyo utewe uri umunyarwanda nta mugande wagutabara, nibwo uyu nyakwigendera yabyutse akivuga ngo komera, bahise bakubita urugi rwe baramusohora bamutema mu mutwe, urutirigongo, bamuca akaboko n’amaguru bamuta aho.”
Akomeza avuga ko imodoka y’abayobozi bo muri Uganda ariyo yamutwaye nyuma aza gushyingurwa na polisi mu irimbi rya Kisoro nta muntu n’umwe wo mu muryango we bamenyesheje cyangwa undi munyarwanda mugenzi we.
Abo mu muryango wa nyakwigendera bavuga ko batewe intimba no kuba umuntu wabo yarishwe urw’agashinyaguro agashyingurwa batabimenyeshejwe.
Mukamazera Béatrice ni umugore wa nyakwigendera, yavuze ko urupfu rw’umugabo we rutazigera rumuvamo.
At “Iyo nibura batwemerera no kumushyingura, batwicire umuntu nabi azizwa gutabara mugenzi we bahoraga ko ari umunyarwanda, banamushyingure tudahari? Ibi bintu Uganda iba ikwiye kubibazwa rwose, ubu nsigaranye ikibazo gikomeye cy’uko nzarera abana bane ansigiye.”
Mbonabaheka yari amaze imyaka umunani aba muri Uganda, asize umugore n’abana bane kuri ubu batuye mu Murenge wa Kinoni mu Karere ka Burera.
Muri abo bana harimo uw’imyaka 12 wabaga muri Uganda, yahise acyurwa na Nsabimana asubizwa mu muryango we.
Nsabimana wavuze ko atazasubira muri Uganda ukundi, yasabye abanyarwanda bafite ibitekerezo byo kugana muri iki gihugu cy’abaturanyi ko babyibagirwa kuko n’abariyo bahigwa ngo bicwe abandi bagafungwa.