Nta gushidikanya ko umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda ari ikibazo gikomeye kandi kiri ku isonga muri Politiki y’Akarere k’Ibiyaga Bigari.
Ubusanzwe Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame bari babanye nk’ipata n’urugi ariko imyitwarire ya Uganda igamije kubangamira umuturanyi wayo yihariye iby’ingenzi mu byagarutsweho mu bitangazamakuru kuva mu myaka ibiri ishize.
Mu Karere kasigirije ibikorwa bya Museveni ndetse by’umwihariko imyitwarire ye yo gushoza intambara n’ubushotoranyi kuva mu myaka 35 ishize, gushaka kuza ku isonga, abasesenguzi bavuze ku kibazo cya politiki hagati y’impande zombi.
Ikibazo cyasaga n’icyagabanyije ubukana ubwo inshuti zombi [Kagame na Museveni] zashyiraga umukono ku masezerano y’amahoro y’i Luanda muri Angola muri Kanama 2019, ariko umwaka wa 2020 wageze ntacyo arageraho.
Muri Werurwe 2019, ubwo hatutumbaga umwuka mubi, Perezida Kagame yakomoje kuri Museveni agaragaza ko amaze imyaka 20 ashaka kumusubiza hasi.
Perezida Kagame ku wa 9 Werurwe 2019, yabwiye abitabiriye Umwiherero wa 16 w’abayobozi bakuru i Gabiro mu kigo cy’imyitozo cya Gisirikare uko ntako atagize ashaka ko umubano w’u Rwanda na Uganda usagamba ariko Museveni akigira ntibindeba, ahubwo agaha icumbi n’icyuho abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yavuze ko atasuzugurwa kugeza aho apfukamishwa n’uwasuzuguye, ko aho kubikora yapfa.
Ati “Nta n’umwe wampfukamisha kuko gupfukama biva ku mahitamo yawe. Sinifuza ko igihugu cyacu cyapfukamira uwo ari we wese. Bagabo namwe bagore b’igihugu cyanjye ntimuzemere ibyo. Ntidukwiriye ibyo.”
Muri Mata 2019, Perezida Kagame yongeye kuvuga kuri Museveni. Yagize ati “Abari hano cyangwa hanze batekereza ko igihugu cyacu kitanyuze mu bibi bihagije bagashaka kongera guhangana natwe, mu kurengera bariya bana mwabonye n’igihugu cyacu, ndashaka kubabwira ko tuzakomeza guhangana mu buryo bwagutse. Umutima wo guhangana uracyaturimo, ibyabaye hano ntibizongera kubaho na rimwe.”
Museveni mu kwikomeza asanganywe yasubije ko u Rwanda arirwo rugerageza guhungabanya Uganda.
Ati “Abashaka guhungabanya igihugu cyacu, ntibazi ubushobozi dufite.’’ Yongeyeho ko “Turamutse dukoze ubukangurambaga, ntiwatuva mu nzara.’’
Nk’umuntu ukoresha imbaraga mu kwigarurira imitima y’abaturage, ibyatangajwe mu bitangazamakuru byo mu bihugu byombi byerekezaga ku bihe by’akaga u Rwanda rushobora guhura nako.
Museveni wamaze igihe kirekire yigaragaza nk’umurinzi w’akarere cyangwa imandwa/umubyeyi wako ‘Godfather’ abinyujije mu icengezamatwara yanyujije mu itangazamakuru, byatanze ishusho ko yashakaga gutsinda Perezida Kagame yakunze kugaragaza nk’uwo yatoje akanamugira inama.
Mu kongera ubukana bw’icyagaragaraga nk’ibihe by’akaga ku Rwanda, inkuru ziruvuga nabi zariyongereye hose kugeza no mu itangazamakuru ryagutse.
Ibi byakorwaga ari nako ibyo gushimuta, gukorera iyicarubozo no gufunga binyuranyije n’amategeko Abanyarwanda b’inzirakarengane muri Uganda bikomeje.
Museveni yatekerezaga ko u Rwanda ruzacishwa bugufi, rukamupfukamira akeka ko Kagame yashoboraga kumutakambira akamusaba imbabazi.
Aha hari ibyo Museveni atigeze atekereza mbere. Kagame yatanze igisubizo gikwiye kandi kiboneye. Yagiriye inama Abanyarwanda ko bakwiye guhagarika gukorera ingendo muri Uganda.
Abacuruzi bo muri Uganda batakaje icyashara. Uganda yabuze isoko ryayo rya gatanu yoherezamo ibicuruzwa hanze.
Uganda yizeraga ko kuba u Rwanda ariyo ruhanze amaso, mu by’ubukungu ndetse ikanibwira ko iruri hejuru mu bya politiki, ku buryo kubaho kwarwo bizashingira ku cyerekezo cy’ubukungu bwayo mu gihe kizaza.
Mu ntangiriro z’umwaka mushya wa 2020, ugendeye ku mibare y’ubukungu, usanga ishusho yayo ihabanye n’ibyo Uganda yatekerezaga.
Igihari ni uko Uganda yatsinzwe mu rugamba rwayo yatangije rwo guhangana n’u Rwanda.
By’umwihariko Perezida Kagame yashyize hasi Museveni. Kagame bigaragara ko ari umukinnyi uhamye uri ku rwego ruhambaye.
Intwaro eshanu za Perezida Kagame
Mu rugamba hagati y’impande ebyiri zikomeye, ubusanzwe intsinzi ijyanwa n’uwiteguye neza.
Ibi ni byo abahanga mu by’ubukungu n’abakoresha inyunguramagambo ya gisirikare bita ikiguzi cy’intambara “collateral damage”.
Mu by’ubukungu bisobanurwa nk’icyo umuntu yigomwa ashaka kugera ku ntsinzi.
Mu gihe Kagame yakomeje gushimangira ko uruhande rwe imbere ya Museveni ari ineza n’imibereho myiza y’Abanyarwanda n’umudendezo w’Akarere, hari utuntu duke u Rwanda rwabuze muri urwo rugamba.
Ikibazo cya mbere ni uko ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwasubiye inyuma bitewe n’ifungwa ry’imipaka muri Werurwe 2019.
Imibare igaragaza ko Uganda yatakaje asaga miliyoni $600 ku bicuruzwa yoherezaga mu Rwanda mu gihe u Rwanda rwo rwoherezagayo utuntu duke cyane.
Ibicuruzwa by’ibanze u Rwanda rwakuraga muri Uganda nk’isima n’ibindi bikoresho by’ubwubatsi ndetse n’ibirimo ibiribwa kuri ubu ntibikigera mu Rwanda.
U Rwanda rwahinduye umuvuno. Ubu ibicuruzwa biva ku yandi masoko kandi ubucuruzi bumeze neza.
Icya kabiri, gutanga umuburo ku Banyarwanda bajya muri Uganda, byagaragaje icyo gihugu nk’ikibangamiye ukwihuza k’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu, ariko abaturage bo bagizweho ingaruka.
Ikibazo cya gatatu cyabaye idindira ry’umushinga w’Umuhora wa Ruguru. Uyu ni umuyoboro uhuza ibihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba bidakora ku nyanja ari byo u Rwanda, u Burundi, Uganda na Sudani y’Epfo n’icyambu cya Mombasa muri Kenya. Uhuza kandi Akarere k’Amajyaruguru ya Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Ethiopia.
Igitekerezo cy’iyi mishinga y’ibihugu bihuriye ku Muhora wa Ruguru cyatangiye mu 2013.
Uyu mushinga warazimye bitewe n’uko Uganda yawuteye umugongo. Mu bigaragara u Rwanda ni rwo rwahombye kurusha Uganda na Kenya. Museveni nta jambo na rimwe yigeze avuga.
Abahanga mu by’ubukungu bagaragaza ko ibihugu uko ari bitatu bishobora guhomba agera kuri miliyari $3.
Ikibazo cya kane cyabaye icy’inkuru za hato na hato zivuga ku Banyarwanda batabwa muri yombi, bagafungwa, bagatotezwa n’inzego z’umutekano muri Uganda.
Raporo zigaragaza ko mu mwaka ushize Abanyarwanda basaga 1000 boherejwe bavuye muri Uganda ndetse abarenga 150 bakiri mu mabohero y’icyo gihugu.
Inzirakarengane z’Abanyarwanda batari bake zafashwe nabi, ziratotezwa ndetse bigera aho bamwe bahaburira ubuzima.
Ikibazo cya gatanu, kijyanye n’amakuru yatangiye kuva muri Uganda ko igisirikare cy’icyo gihugu cyatangiye kohereza ingabo zacyo zirimo n’izo mu mitwe idasanzwe ku mupaka n’u Rwanda.
Intambara yari ije ku Rwanda rw’intege nke, ivuye kuri Uganda y’inyamaboko, ni ko babitekerezaga.
Bamwe bavugaga ko Igisirikare cy’u Rwanda muri iki gihe cyari kigiye guhura n’akaga kadasanzwe imbere ya UPDF ya Uganda. Iyi minsi idasanzwe kandi yagereranywaga n’intambara ifunguye impande zombi zahuriyemo muri Kisangani mu Ntambara ya Kabiri ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 2000.
Benshi bibuka neza uko RDF [yari ikiri RPA] yahangamuriye UPDF muri Kisangani. Ntibirava mu bakurikiranye ubucuti bwa Kagame na Museveni ko intsinzi y’u Rwanda kuri Uganda i Kisangani, ari kimwe mu bituma abayobozi bakuru muri UPDF banungunika.
Nyamara, icyo abatekereza ku minsi y’akaga birengagiza ni uko izo ntambara ebyiri zihabanye. Ntibyari kuvamo intambara yeruye ngo ibihugu byombi bihangane binyuze mu ngufu za gisirikare.
Perezida Kagame yarashotowe bikabije ndetse Museveni agakomeza gukongeza uwo muriro.
Museveni yatumiye abanzi b’u Rwanda muri Uganda ndetse akabafasha abaha ibikoresho n’ubundi bujyanama bubategurira gutera u Rwanda.
Binjiye mu Rwanda bica abaturage b’inzirakarengane mu Rwanda. Hari ibyangiritse ndetse imyaka ibiri ishize ntiyoroheye inzego z’umutekano w’u Rwanda.
Imbaraga nyinshi zashyizweho mu bikorwa bigamije kurinda ubusugire bw’igihugu no guharanira ko umutekano wacyo ubungwabungwa.
Perezida Kagame yafashe icyemezo ko nta sasu na rimwe rigomba kuraswa uko byagenda kose ariko Uganda yo yakomeje guha icumbi abagize imitwe y’iterabwoba ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Intsinzi ngari eshanu za Kagame mu by’ubukungu
Igitego cy’umutwe Perezida Kagame yatsinze Museveni ni uko u Rwanda rwakomeje guhagarara rwemye mu bijyanye n’ubukungu nubwo habayeho ibyo bibazo.
Hari ubwoba ko ubukungu bw’u Rwanda bushobora guhungabana bitewe n’ifungwa ry’imipaka. Binyuranye n’ibi ariko imibare igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda bushikamye neza cyane.
Mu ijambo risoza umwaka wa 2019 ryinjiza abanyarwanda mu wa 2020, Perezida Kagame yavuze ko 2019 yabaye nziza kuko u Rwanda rwageze ku iterambere ntagereranywa.
“Nidukomereza aho, dukora uko bikwiye uko buri wese yabigaragaje muri uyu mwaka turangije, 2020 uzaba ndetse mwiza kurusha uwo turangije.”
Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) mu igenzura ryayo ku Rwanda mu 2019 yagaragaje ko ubukungu bwarwo bwazamutse nubwo ibibazo byarwo na Uganda byari hejuru.
Ubukungu bw’u Rwanda byitezwe ko buzazamukaho 7.8% mu 2019 ndetse na 8.0% mu 2020, bigizwemo uruhare no kwiyongera kw’ibyoherezwa mu mahanga binyuze muri gahunda ya “Made in Rwanda”, ishoramari ryagutse ririmo iyubakwa ry’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera n’ubushake bw’igihugu bwo gushyira mu bikorwa amavugurura agamije kugera ku ntego z’iterambere kandi rirambye.
AfDB itangaza ko ifaranga ry’u Rwanda rizata agaciro (Inflation- ubwiyongere bw’ibiciro n’igabanuka ry’ubushobozi bwo guhaha) ku kigero cya 4.0% mu 2019 na 2020, ingano iri hasi mu Karere.
Inagaragaza ko icyuho hagati y’ibyo igihugu cyinjiza n’ibyo gikoresha cyangwa inguzanyo Guverinoma ikeneye (fiscal deficit) yashoboraga kugera kuri 4.4% by’Umusaruro Mbumbe (GDP) mu 2019 ariko byitezwe ko izagabanuka kugera kuri 3.6% mu 2020, kubera ubushishozi bukoreshwa mu nguzanyo na gahunda z’ubukangurambaga bugamije kwishakamo ubushobozi.
Ibi binyuranye n’ibihugu by’ibituranyi by’u Rwanda aho imibare igaragaza ko bizagera ku bipimo bitigeze bibaho.
AfDB ivuga ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamuwe n’imiyoborere myiza yubakiye ku mahame yubashywe ndetse n’icyerekezo kizima.
Gahunda ya Made in Rwanda mu bihe byiza
Intsinzi ya kabiri ikomeye ya Perezida Kagame imbere ya Museveni ni gahunda y’ibikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda.’’
Igabanuka ry’ibicuruzwa biva muri Uganda byinjira mu Rwanda, birimo n’ibicuruzwa by’ibanze byabaye umugisha ku Rwanda aho kurubera umuvumo.
Ubwo u Rwanda rwahitagamo gushaka uko rukorera mu gihugu ibicuruzwa ubusanzwe byavanwaga muri Uganda birimo amafunguro, ibikoresho by’ubwubatsi, hari abavugiraga mu matamatama ko izo mbaraga zo kwishakamo ibisubizo zitazaruhira.
Nyamara uwo muhate watanze igisubizo kirambye ku Rwanda. Miliyoni $180 u Rwanda rwakoreshaga rugura ibicuruzwa muri Uganda ubu zirakoresherezwa imbere mu gihugu.
Ibindi bicuruzwa u Rwanda rutashobora gukora biri kuvanwa muri Tanzania. Iki cyemezo cyagize ingaruka ku ishoramari rya Uganda ryari rimaze imyaka myinshi rihahira ku isoko ry’u Rwanda.
Isomo rikomeye icyemezo cyafashwe gikwiye kwigisha Abanyarwanda ni uko bashobora kubaho kandi neza nubwo Uganda yaba idahari.
Uganda yashenjaguwe na miliyari $3.8 mu muvuno mushya w’u Rwanda
Kimwe mu bibazo bikomeye Uganda yumvise ubukana bwacyo ni uko u Rwanda rwishumbushije Tanzania nk’umufatanyabikorwa warwo mushya kandi w’ingenzi mu by’ubucuruzi.
Ubucuti bw’u Rwanda na Tanzania bwarushijeho gushinga imizi mu 2019 ubwo ibihugu byombi byashyiraga umukono ku masezerano y’iyubakwa ry’umuhanda wa gari ya moshi ufite agaciro ka miliyari $2.5.
Umushinga uhuriweho n’ibihugu byombi uri muri gahunda ya Tanzania yo kubaka umuhanda wa Gari ya Moshi ureshya n’ibilometero 1,475 uzava mu Mujyi wa Dar es Salaam kugera ku nkombe z’Ikiyaga cya Victoria.
Amakuru agaragaza ko igice cya Tanzania kiri mu mishinga ya miliyari $7.5, iki gihugu gishaka kubaka mu myaka itanu.
Ni umushinga usa n’uwasimbuye uwo mu Muhora wa Ruguru wo kubaka Umuhanda wa Gari ya Moshi ureshya n’ibilometero 3,000 uhuza u Rwanda na Uganda binyuze mu mijyi ya Kigali na Kampala.
Mu kugaragaza gihamya y’uburyo u Rwanda rwarenze kuri Uganda mu mishinga ya Gari ya Moshi ni uko kuri ubu hari gahunda ko uwo muhanda wazakomereza mu Karere ka Rubavu.
Iyagurwa ry’uyu muhanda kandi rinahuye n’ubushake bwa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshishekedi, umaze kubaka ubucuti na Perezida Kagame, ikintu na none gishyira Museveni ku ruhande.
U Rwanda kandi rwakomeje kwesa uduhigo hejuru ya Uganda kuko mu Ukuboza 2019, rwasinyanye na Qatar amasezerano afite agaciro ka miliyari $1.3 yo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera.
Iyi ni yo yabaye intsinzi ya nyuma ya Kagame kuri Museveni mu mwaka wa 2019. Amasezerano y’u Rwanda na Qatar agaragarira mu nzira nyinshi nk’igitego cya Kagame kuri Museveni.
Yifitemo intego y’u Rwanda yo kurenga kuri Entebbe nk’ahantu ho kwakirira abantu ku kibuga cy’indege mu Karere.
Icya kabiri, mu rugamba rwo guhanganira kuba ku isonga mu bwikorezi bwo mu kirere, gahunda irambye ya RwandAir isa n’iza imbere y’izindi sosiyete zo mu Karere zirimo Kenya Airways na Ethiopian Airlines zahoze ku isonga ndetse na Ugandan Airlines ikiri gutaguza. Bigaragara ko umukino noneho watangiye.
Nyuma y’ubutumwa bwatanzwe n’Intumwa yihariye ya Museveni kuri Kagame mu mpera z’umwaka ushize, yavuze ko agiye guharanira ko umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi ushakirwa umuti.
Perezida Kagame yavuze ko ari intambwe nziza ariko ikeneye ibikorwa.
Umupira uracyari mu maboko ya Museveni ukeneye gufata izindi ngamba. Icya mbere, kwisuganya no kwemera ibyo yangije akabikosora. Icya kabiri ni ugutana n’abanzi b’u Rwanda acumbikiye mu gihugu cye. Icya gatatu ni ugutanga ubutabera ku nzirakarengane zagizweho ingaruka n’ibikorwa bye bibi.
Aho ni ho ikiganiro ku buryo bwo kuzahura umubano hagati y’impande zombi cyahabwa agaciro. Ibyo bitarakorwa, ntacyo u Rwanda rugomba Uganda.