Abanyarwanda baba muri Diaspora ya US, Leta z’unze ubumwe z’Amerika cyane abatuye San Antonio, babukereye bagiye kunyomoza bikomeye no gushyira ahabona Paul Rusesabagina uyoboye umutwe w’iterabwoba FLN ushaka kwongera gutera icuraburindi mu Rwanda.
Amakuru ahamya ko Rusesabagina yaciye mu ryahumye Uwitwa Shokare Nakpodia ufite foundation yitwa Dream Week, amugira umutumirwa mukuru kuvuga jambo kubyerekeye icyerecyezo gishya aho San Antonio batuye. Ikigaragara n’uko Abanyarwanda baba ku nkengero ya San Antonio batasize niyonka kugirango bamwotse igitutu, ibinyoma bye no kugambanira igihugu bijye ahagaragara.
Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bakomeje kwamagana itumirwa rya Paul Rusesabagina ngo azavuge iryo jambo mu gihe amaze kumenyekana nk’umuntu uhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse utera inkunga imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Kuva none tariki 10-26 Mutarama uyu mwaka nibwo ibyo biganiro biteganyijwe mu cyiswe DreamWeek, aho Rusesabagina yatumiwe nk’umuntu ukora ibikorwa by’ubugiraneza, akaza kuvuga ijambo nk’umuyobozi wa Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation.
DreamWeek iba igizwe n’uruhurirane rw’ibikorwa byiganjemo ibiganiro, bigaruka ku kuzirikana inzozi za Martin Luther King Jr. zo kubana nta muntu n’umwe uhezwa.
Umubeshyi kabuhariwe Paul Rusesabagina
Abamuhaye ubutumire bamushimagiza ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yagize uruhare mu kurokora Abahutu n’Abatutsi 1,268 bahigwaga n’Interahamwe, akabahungishiriza muri Hôtel des Mille Collines i Kigali, ntihagire n’umwe upfa.
Ni ibikorwa nyamara ubuhamya bwinshi ku byabereye muri Hotel des Mille Collines bugaragaza ko atari ukuri, uretse filime yuje amakabyankuru yamugize igitangaza, kuko nta cy’ubuntu bahawe, ibyo yakoze byari ubucuruzi aho kuba ubutabazi.
Ikiganiro yatumiwemo kiritabirwa n’abarimo Mayor w’Umujyi wa San Antonio, Ron Nirenberg, umwanditsi, Laureate Octavio Quintanilla, n’uwashinze DreamWeek, Shokare Nakpodia.
Ubutumire bwa Rusesabagina ntibushinga?
Muri Mutarama 2019 u Rwanda rwatanze impapuro zisaba itabwa muri yombi ry’abanyarwanda batandukanye bari mu mahanga, ngo baryozwe ibyaha bakekwaho byakorewe ku butaka bw’u Rwanda mu myaka ishize.
Paul Rusesabagina ni umwe muri abo, akaba umuyobozi w’ishyaka rya MRCD, ari naryo rifite umutwe witwara gisirikare wa FLN, mu bihe bitandukanye wigambye ibitero byahitanye abantu batandukanye mu bice bikikije ishyamba rya Nyungwe.
Uwo mutwe wa FLN wari ufite Nsabimana Callixte Sankara nk’umuvugizi, ubu afungiwe mu Rwanda nyuma yo gufatirwa muri Comores.
Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Prof John Musiine, avuga ko Rusesabagina afatanyije n’abitwa Claude Gatebuke n’umuryango Friends of The Congo, bamaze iminsi bakora icengezamatrwara mu bigo n’uduce tw’abirabura, bashaka kugaragaza ko mu Rwanda habayeho Jenoside ebyiri.
Gusa ngo aho bageze hose, Abanyarwanda bashyize imbaraga mu kugaragaza ukuri, kuko ababatega amatwi benshi ari uko nta makuru ahagije baba bafite ku Rwanda.
Yavuze ko barimo gutegura uburyo bwo kugaragaza ukuri ku mvugo za Rusesabagina, nk’uko babikoze ubwo Umunya-Canada Judi Rever yatangaga ibiganiro avuga ko habayeho jenoside ebyiri, ndetse akanashinja FPR gukora Jenoside kandi ari yo yayihagaritse.
Prof Musiine yavuze ko baticaye kuko hari abantu benshi batazi Rusesabagina uwo ari we, kugeza ubwo yagiye ajya gusaba inkunga ibigo bitandukanye muri Amerika avuga ko ari iyo gufasha abana, akayijyana mu gufasha imitwe yitwaje intwaro muri RDC.