• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Frank Ruhinda yemeje iyegura rya Lea Karegeya wari ukuriye akanama k’inararibonye muri RNC
Lea Karegeya na Frank Ruhinda

Frank Ruhinda yemeje iyegura rya Lea Karegeya wari ukuriye akanama k’inararibonye muri RNC

Ubwanditsi 13 Jan 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Nyuma y’aho Leah karegeya afatanyije na Jean Paul Turayishimye n’umuryango wa Ben Rutabana uba Canada bahungishije Frank Ruhinda mwene wabo na Patrick Karegeya ubu akaba yarageze Canada n’ubwo yari asanzwe yarabonye visa ya Suede.

Frank Ruhinda hamwe n’abandi benshi muri RNC intara ya Uganda nkuko biyita  bamaze iminsi  badacana uwaka na muramu wa Kayumba Nyamwasa ariwe Frank Ntwali, ikibazo nyamukuru cyaturutse ku irigiswa rya Ben Rutabana kuko ariwe  wabiheraga amaramuko.

Ruhinda akaba yarijanditse mu bikorwa byinshi bya RNC bityo kuba atakiri k’ubutaka bwa Uganda biha amahirwe Frank Ntwali n’agatsiko ke kagizwe n’umurundikazi Prossy  Boonabana akaba na maraya w’umusirikare umwe ukomeye muri CMI Col CK Asiimwe ndetse n’umugande Sulah Nuwamanya kugumya kuba kuruhembe rw’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorerwa Abanyarwanda muri Uganda no kwikiza uwo badashaka.

Amakuru aturuka muri RNC, aravuga ko Madame Lea Karegeya wari ukuriye akanama k’impuguke muri RNC yasezeye ku nshingano ze.

Ibi byari bimaze iminsi binugwanugwa ko uyu mugore wa Nyakwigendera Patrick Karegeya yari atameranye neza na Gen.Kayumba Nyamwasa, bapfa ikibazo cy’ibura rya Ben Rutabana no kuba Kayumba akora ibintu wenyine. Mbere y’uko Rutabana abura afatanije na Lea Karegeya, Jean Paul Tuarayishimye na Major Micembero bateguye coup d’etat yo guhirika Kayumba Nyamwasa kubuyobozi bwa RNC, iza gupfuba kumunota wanyuma, bivugwa ko Lea Karegeya ariwe wari uteganijwe kuba umuyobozi mukuru wa RNC asimbuye Kayumba.

Impamvu nyamukuru y’iyi Coup d’Etat n’urupfu rw’abahoze ari inyeshyamba za RNC zari mu misozi ya Minembwe zaje guhura n’uruva gusenya zikahatikirira, abandi barimo Mudathiru bagafatwa mpiri nyuma yo kubura ubufasha bwa Kayumba, kuko habuze amafaranga yo kubafasha kuva muri Congo berekeza kumupaka wa Uganda bakaza kugwa mugico cya FARDC.

Aya makuru yiyegura rya Lea Karegeya yemejwe na Frank Ruhinda mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Uganda, hagati aho abantu bakomeje kwibaza niba Frank Ruhinda azareka umushinga yari afatanyije na Jean Paul Turayishimye na Cassien Ntamuhanga wo gukora Radio izasimbura Itahuka, byari biteganijwe ko izakorera I Kampala muri Uganda aho Ntamuhanga Cassier ari muri iki gihe.

Iyegura ry’umugore wa Patrick Karegeya risobanuye byinshi birimo indunduro y’isenyuka rya RNC, nkuko benshi mubari abakuru ba RNC barimo Rudasingwa Theogene, Gahima Gerald, Musonera Jonathan n’abandi …bagiye bayivamo kubera imiyoborere mibi, amacakubiri  n’ubujura bwa Kayumba Nyamwasa, ku buryo imisanzu myinshi yatangwaga muri RNC yabaye ibiryo bihiye by’umuryango wa Kayumba na muramuwe Frank Ntwali.

Abakurikiranira hafi ibya RNC, bavuga ko aho Ben Rutabana aburiye ikibyimbye cyahise kimeneka umuriro uraka muri RNC ku buryo uyu mutwe w’iterabwoba iminsi yawo ibarirwa ku ntoki.

Amakuru tugicukumbura akaba avuga ko Jean Paul Turayishimiye yaba yashinze Ishyaka rye. Naho ubutaha.

2020-01-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

AU yasabye u Burundi kwitondera ibyo gushinja ubwicanyi Buyoya

AU yasabye u Burundi kwitondera ibyo gushinja ubwicanyi Buyoya

Ubwanditsi 04 Dec 2018
Uganda : Perezida Museveni  yasinye Itegeko Nshinga rimwemerera manda ya gatandatu

Uganda : Perezida Museveni yasinye Itegeko Nshinga rimwemerera manda ya gatandatu

Ubwanditsi 03 Jan 2018
Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 08 Kanama 2018

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 08 Kanama 2018

Ubwanditsi 09 Aug 2018
Imyanzuro yafatiwe mu mwiherero wa 15 w’abayobozi bakuru b’igihugu

Imyanzuro yafatiwe mu mwiherero wa 15 w’abayobozi bakuru b’igihugu

Ubwanditsi 06 Mar 2018

Igitekerezo kimwe

  1. byby
    January 17, 20209:35 am -

    By by nyakatsi.!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!. N’ábandi baraza kuyivamo.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amatakirangoyi ya ruharwa Angelina Mukandutiye imbere y’ubutabera; ngo azamenya ko ubutabera bubaho nibamuha imbabazi
Amakuru

Amatakirangoyi ya ruharwa Angelina Mukandutiye imbere y’ubutabera; ngo azamenya ko ubutabera bubaho nibamuha imbabazi

Ubwanditsi 23 Jul 2021
Amavubi yitegura gukina na Mali ndetse na Kenya mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi 2022, akomeje imyitozo atarimo Faustin Usengimana wari wagiye mu mwiherero
Amakuru

Amavubi yitegura gukina na Mali ndetse na Kenya mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi 2022, akomeje imyitozo atarimo Faustin Usengimana wari wagiye mu mwiherero

Ubwanditsi 16 Aug 2021
Icyo Isi ivuga ku nsinzi ya Emmanuel Macron
POLITIKI

Icyo Isi ivuga ku nsinzi ya Emmanuel Macron

Ubwanditsi 08 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru