• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Frank Ruhinda yemeje iyegura rya Lea Karegeya wari ukuriye akanama k’inararibonye muri RNC
Lea Karegeya na Frank Ruhinda

Frank Ruhinda yemeje iyegura rya Lea Karegeya wari ukuriye akanama k’inararibonye muri RNC

Editorial 13 Jan 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Nyuma y’aho Leah karegeya afatanyije na Jean Paul Turayishimye n’umuryango wa Ben Rutabana uba Canada bahungishije Frank Ruhinda mwene wabo na Patrick Karegeya ubu akaba yarageze Canada n’ubwo yari asanzwe yarabonye visa ya Suede.

Frank Ruhinda hamwe n’abandi benshi muri RNC intara ya Uganda nkuko biyita  bamaze iminsi  badacana uwaka na muramu wa Kayumba Nyamwasa ariwe Frank Ntwali, ikibazo nyamukuru cyaturutse ku irigiswa rya Ben Rutabana kuko ariwe  wabiheraga amaramuko.

Ruhinda akaba yarijanditse mu bikorwa byinshi bya RNC bityo kuba atakiri k’ubutaka bwa Uganda biha amahirwe Frank Ntwali n’agatsiko ke kagizwe n’umurundikazi Prossy  Boonabana akaba na maraya w’umusirikare umwe ukomeye muri CMI Col CK Asiimwe ndetse n’umugande Sulah Nuwamanya kugumya kuba kuruhembe rw’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorerwa Abanyarwanda muri Uganda no kwikiza uwo badashaka.

Amakuru aturuka muri RNC, aravuga ko Madame Lea Karegeya wari ukuriye akanama k’impuguke muri RNC yasezeye ku nshingano ze.

Ibi byari bimaze iminsi binugwanugwa ko uyu mugore wa Nyakwigendera Patrick Karegeya yari atameranye neza na Gen.Kayumba Nyamwasa, bapfa ikibazo cy’ibura rya Ben Rutabana no kuba Kayumba akora ibintu wenyine. Mbere y’uko Rutabana abura afatanije na Lea Karegeya, Jean Paul Tuarayishimye na Major Micembero bateguye coup d’etat yo guhirika Kayumba Nyamwasa kubuyobozi bwa RNC, iza gupfuba kumunota wanyuma, bivugwa ko Lea Karegeya ariwe wari uteganijwe kuba umuyobozi mukuru wa RNC asimbuye Kayumba.

Impamvu nyamukuru y’iyi Coup d’Etat n’urupfu rw’abahoze ari inyeshyamba za RNC zari mu misozi ya Minembwe zaje guhura n’uruva gusenya zikahatikirira, abandi barimo Mudathiru bagafatwa mpiri nyuma yo kubura ubufasha bwa Kayumba, kuko habuze amafaranga yo kubafasha kuva muri Congo berekeza kumupaka wa Uganda bakaza kugwa mugico cya FARDC.

Aya makuru yiyegura rya Lea Karegeya yemejwe na Frank Ruhinda mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Uganda, hagati aho abantu bakomeje kwibaza niba Frank Ruhinda azareka umushinga yari afatanyije na Jean Paul Turayishimye na Cassien Ntamuhanga wo gukora Radio izasimbura Itahuka, byari biteganijwe ko izakorera I Kampala muri Uganda aho Ntamuhanga Cassier ari muri iki gihe.

Iyegura ry’umugore wa Patrick Karegeya risobanuye byinshi birimo indunduro y’isenyuka rya RNC, nkuko benshi mubari abakuru ba RNC barimo Rudasingwa Theogene, Gahima Gerald, Musonera Jonathan n’abandi …bagiye bayivamo kubera imiyoborere mibi, amacakubiri  n’ubujura bwa Kayumba Nyamwasa, ku buryo imisanzu myinshi yatangwaga muri RNC yabaye ibiryo bihiye by’umuryango wa Kayumba na muramuwe Frank Ntwali.

Abakurikiranira hafi ibya RNC, bavuga ko aho Ben Rutabana aburiye ikibyimbye cyahise kimeneka umuriro uraka muri RNC ku buryo uyu mutwe w’iterabwoba iminsi yawo ibarirwa ku ntoki.

Amakuru tugicukumbura akaba avuga ko Jean Paul Turayishimiye yaba yashinze Ishyaka rye. Naho ubutaha.

2020-01-13
Editorial

IZINDI NKURU

Uko Besigye abona umubano w’u Rwanda na Uganda muri iki gihe

Uko Besigye abona umubano w’u Rwanda na Uganda muri iki gihe

Editorial 06 Mar 2019
Ntaganda Bernard wokamwe n’amacakubiri nawe ngo nagirwe “Umuziranenge”.

Ntaganda Bernard wokamwe n’amacakubiri nawe ngo nagirwe “Umuziranenge”.

Editorial 27 Feb 2024
Inshoreke Ya Nyamwasa Joseline Muhorakeye, Irashaka Umutwe Wa Lea Karegaya Ku Isahani

Inshoreke Ya Nyamwasa Joseline Muhorakeye, Irashaka Umutwe Wa Lea Karegaya Ku Isahani

Editorial 01 Apr 2020
Icyegereranyo cyiswe ‘Burundi: Ingabo mu bibazo’ cyavuze n’akari imurori muri aba bashinzwe umutekano

Icyegereranyo cyiswe ‘Burundi: Ingabo mu bibazo’ cyavuze n’akari imurori muri aba bashinzwe umutekano

Editorial 12 Apr 2017

Igitekerezo kimwe

  1. byby
    January 17, 20209:35 am -

    By by nyakatsi.!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!. N’ábandi baraza kuyivamo.

    Subiza

Leave a Reply to byby Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Undi mudepite yarokotse impanuka ikomeye nyuma yo kugongana na Fuso
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Uganda: Undi mudepite yarokotse impanuka ikomeye nyuma yo kugongana na Fuso

Editorial 30 May 2018
Burera: Afunzwe nyuma yo gufatanwa amafaranga yibye aho yakoraga I Kigali
ITOHOZA

Burera: Afunzwe nyuma yo gufatanwa amafaranga yibye aho yakoraga I Kigali

Editorial 10 Jul 2017
Général Victor Byiringiro wa FDLR mu mazi abira
INKURU NYAMUKURU

Général Victor Byiringiro wa FDLR mu mazi abira

Editorial 16 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru