Inyeshyamba z‘umutwe wa CNRD wiyomoye kuri FDLR zirashinjwa kwiba abaturage bo mu gace ka Kasika, mu gace ka Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo aho zahungiye ikibatsi cy’umuriro zasutsweho n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC.
Umudepite uhagarariye agace ka Mwenga, Innocent Kababili, yabwiye ikinyamakuru Actualite ko kuba izo nyeshyamba ziri mu baturage biteje ikibazo gikomeye cy’umutekano, kuko batabasha kujya guhinga bityo imirima yabo yigaruriwe n’izo nyeshyamba.
Laban Kyalangalilwa, umwe mu bayobozi b’abaturage aho izo nyeshyamba zahungiye yavuze ko umutekano ushobora guhungabana kuko ako gace gasanzwemo indi mitwe y’inyeshyamba irimo FNL.
Yasabye Guverinoma kubafasha izo nyeshyamba zikamburwa intwaro zikoherezwa iwabo.
Nyuma y’imirwano ikaze yabaye hagati y’ingabo za Congo n’inyeshyamba za CNRD guhera mu mpera z’umwaka ushize, abasaga 2000 bamaze kugarurwa mu Rwanda mu gihe abandi bihishe mu mashyamba ari muri gace ka Mwenga.
CNRD yiyomoye kuri FLDR muri Gicurasi 2016 nyuma y’aho Wilson Irategeka uyiyoboye agiranye amakimbirane n’abayobozi ba FDLR.
Uyu mutwe uri mu yihurije mu MRCD ya Paul Rusesabagina, bashinga umutwe w’inyeshyamba wa FLN ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.