Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko kuba hari ibyaha ingabo z’Abafaransa zakoze muri Operation Zone Turquoise birimo gufata abagore ku ngufu, biterwa n’uko zari zirimo abantu bari basanzwe ari ibirara mu ngabo z’u Bufaransa.
Mu 1994 ubwo Jenoside yari irimbanyije nibwo ingabo z’u Bufaransa zoherejwe mu cyiswe ‘Opération Turquoise’ yari igamije gushyiraho agace katarimo intambara ko gufashirizamo abahuye n’ingaruka z’intambara na Jenoside ariko yaje kuba urwaho rwo gufasha Leta yakoze Jenoside ihabwa intwaro yanahunganye kugeza mu nkambi zo muri Zaire (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo y’ubu), aho yisuganyirizaga ngo igaruke gutera igihugu.
Ibyo bice byarimo Opération Turquoise’ harimo Perefegitura nka Cyangugu, Gikongoro na Kibuye.
Izo ngabo zageze muri utu duce kuva kuwa 22 Kamena kugeza kuwa 22 Kanama 1994.
Abasirikare b’Abafaransa mu bikorwa byo gufata ku ngufu
Mu nkuru yasohotse mu biro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, tariki 20 Mutarama 2007, yagaragaje bamwe mu batangabuhamya bagiye bagaragaza uko bafashwe ku ngufu n’Ingabo z’Abafansa zari mu Rwanda mu 1994.
Umwe muri aba batangabuhamya yagize ati “Ingabo z’Abafaransa zakundaga kuza aho twabaga twihishe zigafatamo abana b’abakobwa harimo nanjye ubwanjye, baduhaga inzoga ndetse n’itabi. Ubwo twari tumaze gusinda badutegetse gukorana nabo imibonano mpuzabitsina, badufataga ku ngufu basimburana.”
Umutangabuhamya wa kabiri yavuze ko ubwo yageragezaga gushaka ubuhungiro aho ingabo z’Abafaransa zari ziri, umusirikare w’Umufaransa yarebereye umwe mu bagabo w’umunyarwanda wahamufatiye ku ngufu.
Yagize ati “Umwe mu bagabo w’umunyarwanda yaraje atangira kumbaza impamvu ndi aho, ubwo natangiraga kumusobanurira umusirikare w’Umufaransa nawe yaraje arankubita ngwa hasi, ako kanya wa munyarwanda yantegetse ko turyamana, umusirikare w’Umufaransa akomeza kundebera ndimo gukorerwa ibya mfura mbi.”
Undi mutangabuhamya yavuze ko ubwe yiboneye ingabo z’u Bufaransa zifata ku ngufu abagore b’Abatutsi aho bari bihishe mu bihuru.”
Dr Bizimana avuga ko izi ngabo z’u Bufaransa zari mu Rwanda, zari zigizwe n’abasirikare babaga baravanwe ku mihanda bafite imico y’ibirara.
Yabigarutseho mu Kigo cy’Urubyiruko cya Kimisagara kuri uyu wa 30 Mutarama 2020, mu butumwa yahaye urubyiruko 400 ruhagarariye urundi mu Ntara y’i Burasirazuba n’Umujyi wa Kigali.
Byari mu kiganiro cyagarutse ku kumenya amateka y’igihugu no kuyubakiraho ahazaza hacyo muri gahunda ya “Rubyiruko Menya Amateka Yawe”.
Dr Bizimana yavuze ko Jenoside imaze guhagarikwa, u Bufaransa bwari inshuti y’akadasohokaya Leta ya Habyarimana bwabonye nta bundi buryo bwo kugaruka mu Rwanda, bashaka andi maayeri.
Yagize ati “Jenoside imaze guhagarikwa n’ingabo za FPR-Inkotanyi, nibwo u Bufaransa bwongeye gushaka amayeri yo kongera kubafasha ariko basanga nta yindi nzira bafite uretse guca mu muryango w’Abibumbye, bateguye inyandiko bayijyana muri Loni basaba ko bakwemererwa kuza mu Rwanda mu gihe cy’amezi abiri, bavugaga ko ari ukuza gukora ibikorwa by’ubutabazi ariko bazana ibikoresho bya gisirikare n’amasasu menshi baje kurwana.”
Avuga ko aba basirikare bageze mu bice bya Cyangungu, Kibuye na Gikongoro, aho kurengera abicwaga batangiye gufasha ya guverinoma yari imaze gukora Jenoside babafasha kwisuganya no guhungira muri Congo, Interahamwe zikomeza kwica muri ako gace, harimo ahitwa Nyarushishi, Murambi n’ahandi.
Dr Bizimana avuga ako abasirikare b’Abafaransa baje muri uyu mutwe, bari abantu bitaga abarejiyoneri, aba mu ngabo z’Abafaransa bakaba ngo ari abantu baba baragiye bavana mu bana b’ibirara, abatoraguwe ari inzererezi bakabashyira mu gisirikare n’abandi.
Ati “Abo akenshi usanga bafite imico itari myiza kuko n’ubundi ni abantu baba baragiye mu gisirikare barananiranye. Bakunda kuboherereza mu butumwa bwo mu mahanga gusa, ni nayo mpamvu ahantu henshi babaye, bagiye bakora ibikorwa byo gufata ku ngufu abakobwa n’abagore, icyo ni ikintu gikomeye ingabo z’u Bufaransa zakoze aho muri ako gace.”
Dr Bizimana avuga ko kuba ingabo z’u Bufaransa zaraje muri Zone Turquoise ntacyo byafashije mu guhagarika Jenoside cyangwa gutanga umutekano, ahubwo ko intego yari ugufasha Leta yari yakoze Jenoside ngo ibone uko ihunga.