Gen Benon Biraaro Buta wamenyekanye kubera kwamagana ubutegetsi bwa Perezida Museveni yitabye Imana uyu munsi tariki ya 12 Gashyantare 2020. Gen Biraaro yafashije Museveni urugamba rwo kurwanya Milton Obote yinjiye mu ishyamba mu mwaka wa 1982, kubera amashuri ye yagiye ahabwa imyanya ikomeye kugeza naho yabaye umunyamabanga wa hafi (personnel secretary) wa Perezida Museveni.
Gen Biraaro yavuzeko yatanze Col Kizza Besigye kurwanya Museveni nubwo Besigye ariwe wavuzwe cyane. Yari ayoboye ishyaka ry’abahinzi n’aborozi. Gen Benon yumvikanye yamagana kuvugurura Itegeko Nshinga ndetse no guhindura imyaka yo kuyobora igihugu mu rwego rwo gufasha Museveni uri mu zabukuru ariko akaba agikomeje kwizirika ku butegetsi. Yagize ati “Bwa mbere habanje guhindura Itegeko Nshinga rikuraho manda ebyiri, none hageze aho guhindura imyaka kugirango umuntu umwe akomeze ayobore igihugu.
Ese igihugu ni icy’umuntu umwe?” Nubwo bivugwa ko Biraro yazize indwara, urupfu rwe ruhuye nurwabandi benshi bahitanywe na Perezida Museveni, uhereye cyane kubishwe bakorana hafi na Perezida Museveni. Biraro apfuye atamaze icyumweru mu bitaro kuko yabigiyemo tariki ya 6 Gashyantare 2020 kandi akaba nta kindi kibazo yari afite mu buzima. Urupfu rwe rw’amayobera ruje mu gihe Uganda yitegura amatora umwaka utaha, aho Perezida Museveni yanzwe urunuka nawe igisubizo kikaba gukaza amategeko agenga amatora mu rwego rwo kwigizayo Bob Wine ushyigikiwe n’amashyaka atavuga rumwe na NRM.
Ikindi gihangayikishije Museveni ni uko urubyiruko rwiyandikishije mu bazatora kubwinshi, kandi ruri inyuma ya Bobo Wine; ubwo bwitabire bukaba butarigeze bubaho mu mateka ya Uganda kuko urubyiruko, Museveni yita abuzukulu batigeze bitabira amatora ku mugaragaro kuko kuri bo watora utatora Museveni yagombaga gutorwa. Aho hadukiye imbuga nkoranyambaga urubyiruko rwa Uganda rwahagurukiye kugira uruhare mu miyoborerere y’igihugu cyabo cya Uganda. Tugaruke ku bantu batandukanye bishwe vuba aha na Perezida Museveni mu rwego rwo kwikuraho abo akeka ko batumva gahunda ze n’umuhungu we Muhoozi. Twavuga nka Maj Gen Aronda Nyakairima waguye mu ndege mu mwaka wa 2015 avuye muri Korea y’amajyepfo bakavuga ko yazize umutima kandi yaragiye mu butumwa ameze neza niyo ndwara ntayo yigeze agira.
Brig Gen Noble Mayombo yapfuye mu mwaka wa 2007, birasakuza cyane bivugwa ko yishwe, nyuma hashyirwahoi itsinda rigaragaza icyo yazize riha raporo Perezida Museveni nanubu nta kiravugwa mubyavuye muri iyo raporo. AIGP Andrew Felix Kaweesi yarashwe muri Werurwe 2017 ku manywa y’ihangu agiye ku kazi. Mu byagaragaye nuko amasasu yishe Kawesi ari ay’imbunda zifitwe na Special Forces ingabo zishinzwe kurinda Perezida Museveni. Undi warashwe ku manywa y’ihangi ni Capt Kirumira nyuma yo kwamagana ku mugaragaro ubutegetsi buriho aho yavuzeko uvuga ugapfa, waceceka ugapfa bityo ko ari byiza kuvuga ugapfa wavuze.
Ibyo yavuze nibyo Perezida Museveni yamukoreye. Abandi barashwe ku manyway’ihangu ni Maj Kigundu ndetse na Col Abiriga. Urundi rupfu rw’amayobera ni urwa Maj Gen Kazini, rwageretswe ku ihabara rye ariko bigaragara ko yishwe n’abantu bari kubutegetsi ku mpamvu zitarajya hanze. Gusa Kazini yishwe yitegura kujya mu butumwa muri Sudani y’Amajyepfo ahazwi ko Museveni akura agatubutse anyunyuza icyo gihugu yigize umurinzi wacyo. Urutonde rurerure rw’abishwe na Museveni warureba hano