• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Sebarundi yabaye Semuhanuka arota atumaho abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre   |   24 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Umutoza wa Team Rwanda Sempoma Félix yahamagaye abakinnyi 15 bazavamo abazitabira Tour du Rwanda 2021 itegerejwe muri Gicurasi 2021

Umutoza wa Team Rwanda Sempoma Félix yahamagaye abakinnyi 15 bazavamo abazitabira Tour du Rwanda 2021 itegerejwe muri Gicurasi 2021

Ubwanditsi 18 Mar 2021 Amakuru, IMIKINO

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Werurwe 2021,nibwo umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wo gusiganwa ku magare Sempoma Félix yahamagaye abakinnyi 15 ngo bitegure irushanwa mpuzamahanga rya Tour du Rwanda 2021 rizaba muri Gicurasi.

Kugeza ubu ku makipe agomba kuzitabira iri rushanwa riri ku rwego rwa 2.1 hamaze gutangazwa amakipe atatu azagaragara muri iri rushanwa, ayo makipe ni iy’u Rwanda, Eritrea ndetse n’ikipe y’igihugu ya Ethiopia, gusa abashinzwe gutegura iri rushanwa bakaba bakomeza gutangaza andi makipe agomba kwitabira iri siganwa ritegerejwe kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 9 Gicurasi uyu mwaka.

Mu bakinnyi 15 bahamagawe ndetse bakemezwa n’ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare (FERWACY) harimo Nsengimana Jean Bosco watwaye Tour du Rwanda ya 2015 na Mugisha Samuel watwaye iya 2018 ndetse iri rushanwa akaba ari naryo ryabaye iryanyuma ryo ku rwego rwa 2.2 mbere y’uko rizamuka kuri 2.1.

Icyiciro cya mbere cy’imyitozo kizaba hagati ya tariki ya 17 Werurwe n’iya 6 Mata mu Kigo cy’Amagare cya Musanze (ARCC) mu gihe icya kabiri kizaba ari imyitozo ya buri wese ku giti cye hagati ya tariki ya 7 n’iya 14 Mata, icyiciro cya gatatu cy’imyitozo na cyo kizakorerwa i Musanze hagati ya tariki ya 15 n’iya 30 Mata 2021 ubwo hazaba habura iminsi ibiri ngo Tour du Rwanda itangire.

Kugeza ubu umutoza w’ikipe y’u Rwanda Sempoma Félix azaba yungirijwe na Byukusenge Nathan ndetse na Ruhumuriza Abraham mu gihe Ruvogera Obed azaba ari umuganga mur irushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 12 Team Rwanda imaze kwitabira Tour du Rwanda, yaryegukanye inshuro eshanu ndetse abakinnyi bayo 53 begukanamo uduce 19.

Abakinnyi 15 bahamagawe ngo batangire imyitozo:

1. Muhoza Eric (Les Amis Sportifs)
2. Hategekimana Jean Baptiste (Les Amis Sportifs)
3. Ngendahayo Jérémie (Cycling Club for All)
4. Nshimiyimana Patrick (Benediction Club)
5. Iradukunda Emmanuel (Benediction Club)
6. Gahemba Barnabé (Benediction Club)
7. Masengesho Vainqueur (Benediction Club)
8. Manizabayo Jean de Dieu (Twin Lakes Cycling Academy)
9. Hakizimana Félicien (Nyabihu Cycling Team)
10. Ishimwe Claude (Muhazi Cycling Generation)
11. Mugisha Samuel (La Roche Vendée Cyclisme)
12. Tuyishimire Ephrem
13. Kwizera Elie (Cine Elmay)
14. Uwizeye Jean Claude
15. Nsengimana Jean Bosco

2021-03-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu rwego rwo kwitegura igikombe cya Afurika 2022, ikipe y’igihugu ya Senegal na Guinée Conakry bazakorera umwiherero mu Rwanda

Mu rwego rwo kwitegura igikombe cya Afurika 2022, ikipe y’igihugu ya Senegal na Guinée Conakry bazakorera umwiherero mu Rwanda

Ubwanditsi 14 Dec 2021
Umuhanzi w’umunya Afurika y’Epfo, Costa Titch wakunzwe cyane mu njyana y’Amapiano yitabye Imana aguye ku rubyiniro

Umuhanzi w’umunya Afurika y’Epfo, Costa Titch wakunzwe cyane mu njyana y’Amapiano yitabye Imana aguye ku rubyiniro

Ubwanditsi 12 Mar 2023
Manishimwe Djabel akomereje akazi mu ikipe yo mu kiciro cya kabiri avuye mu cya mbere muri Iraq

Manishimwe Djabel akomereje akazi mu ikipe yo mu kiciro cya kabiri avuye mu cya mbere muri Iraq

Ubwanditsi 29 Aug 2024

Zimbabwe: Perezida Emmerson Mnangagwa w’imyaka 80 ahagarariye Ishyaka rya ZANU-PF mu Matora

Ubwanditsi 23 Aug 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko CMI na RNC bajyanye abanyamakuru barimo aba New Vision na NTV gusura ibikorwa bya Rujugiro Arua mu Bugande.
INKURU NYAMUKURU

Uko CMI na RNC bajyanye abanyamakuru barimo aba New Vision na NTV gusura ibikorwa bya Rujugiro Arua mu Bugande.

Ubwanditsi 29 Mar 2019
Nyuma y’iterabwoba rya Perezida Nkurunziza, Agathon Rwasa yatangaje ko guhindura itegeko nshinga ari igitekerezo cy’ umuntu umwe.
INKURU NYAMUKURU

Nyuma y’iterabwoba rya Perezida Nkurunziza, Agathon Rwasa yatangaje ko guhindura itegeko nshinga ari igitekerezo cy’ umuntu umwe.

Ubwanditsi 19 Dec 2017
Rubavu : Ikibazo cy’abimuwe  mu ishyamba rya Gishwati cyongeye gukurura impaka imbere ya  Perezida Kagame
Mu Mahanga

Rubavu : Ikibazo cy’abimuwe mu ishyamba rya Gishwati cyongeye gukurura impaka imbere ya Perezida Kagame

Ubwanditsi 29 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru