Abakurikiranira hafi politiki ntibasiba kumva uko Twagiramungu Faustin w’imyaka 75, asebya Leta y’u Rwanda ndetse akerura ko afatanya n’umutwe wa FDLR wiganjemo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda abinyujije mu ishyaka rye rya RDI Rwanda Rwiza.
Uyu mugabo yamenyekanye cyane muri politiki y’u Rwanda, cyane cyane mu ishyaka MDR, ni we wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, inshingano yarahiriye kuwa 19 Nyakanga 1994.
Ni muri guverinoma yari iyobowe na Perezida Bizimungu Pasteur, yungirijwe na Paul Kagame nka Visi Perezida, ikaba yaragombaga kumara imyaka itanu hagategurwa amatora rusange, gusa yaje kongerwaho indi ine yo gusana igihugu cyari cyashegeshwe na Jenoside.
Ku ikubitiro Twagiramungu yakuyemo ake karenge arahunga! Uyu musaza wari mu ishyaka rya MDR ku wa 31 Kanama 1995, yeguye ku mwanya we, ahita ahungira mu Bubiligi.
Nyuma y’imyaka isaga umunani yisuganyiriza mu Bubiligi, Twagiramungu yasubiye mu Rwanda mu 2003, agiye kwiyamamariza kuyobora igihugu nk’umukandida wigenga ntiyahirwa kuko yatsinzwe na Perezida Kagame ku majwi 95.0%, we agira 3.62% gusa.
Nyuma Twagiramungu yongeye kwerekereza mu Bubiligi ari naho abarizwa uyu munsi. Umwaka ushize, yiyunze na Paul Rusesabagina n’abandi mu mugambi mubisha wo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Abazi Twagiramungu bavuga ko uyu ari umusaza bigoye ko yahinduka, cyane ko amateka ye ari mabi ndetse akaba afite n’ikibazo cy’uko atajya areba imbere ngo abone ibifitiye igihugu akamaro.
Rutayisire Boniface, ni umwe mu beruye bagoreka amateka y’u Rwanda, ararusebya yemera kuvuga ko aruhunze ngo ahabwe ibyangombwa by’u Bubiligi. Yageze n’aho mu 2015 avugira ku kinyamakuru kimwe ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abahutu.
Gusa mu 2016 Rutayisire yahinduye amayira ahitamo gufatanya n’abanyarwanda kubaka igihugu cye, aho kuganzwa n’amaco y’inda.
Avuga ko azi neza Twagiramungu nk’abantu babanye mu Bubiligi kandi akaba amugenzura buri munsi.
Mu kiganiro yahaye IGIHE, Rutayisire yavuze ko Twagiramungu ari umuntu udafite n’icyo yishoboreye, kuko arangwa no kuvuga imbere harimo ubusa.
Yagize ati “Ku giti cye, Twagiramungu ni umuntu mfite ubuhamya bwihariye, burya n’iyo ari bujye guhura n’abanyamakuru ni wa muntu uba utazi ibyo ari buvuge, arabanza akajya kuvuga ati ndavuga iki? Ku giti cye kwitekerereza cyangwa kureba kure abifitemo ingorane, ni umuntu ukora politike y’uwo munsi y’ibimujemo, icyo ahuye nacyo nicyo avuga, ntabwo wamubaza ngo ejo uzakora iki?.”
“Noneho ku bijyanye no gutukana kwe, burya Twagiramungu ni umuntu wabaye mu mateka mabi, ni umukwe wa Grégoire Kayibanda kandi ubona ibyabaye byose. Ku ngoma ya Kayibanda n’ibibi yakoze mu bihe byashize, Twagiramungu rero ni umuntu utarigeze yitandukanya na byo, ni wa muntu wagumanye ishyaka rya MDR ku mutima mbese avuga ko ari ishyaka rya ba Se na ba Nyina.”
Rutayisire wabanye na Twagiramungu, avuga ko uyu ari umusaza ukomeye ku ngengabitekerezo ya Jenoside, ku buryo kuyireka byamugoye.
Ati “Muri make ni umuntu ubona ko agikomeye kuri iyo ngengabitekerezo y’amoko, biri mu maraso no mu misokoro, ni umuntu udahinduka byakubitiraho ni uko ku giti cye ubushobozi bwe bwo kwitekerereza no kugira ngo abe yahinduka arebe kure na byo bikamubera ingorane, ni imfungwa y’ibitekerezo bishaje bya kera by’amoko.”
Abazi Twagiramungu aho atuye mu Bubiligi, bahamya ko usanga ari umuntu ukunda kuba wenyine.
Ibivugwa na Rutayisire, byanakomojweho n’Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen James Kabarebe, wavuze ko imico mibi ya Twagiramungu ari iya kera.
Mu kiganiro yahaye urubyiruko rwo mu Majyaruguru rwitabiriye gahunda ya “Rubyiruko Menya Amateka Yawe” ku wa 24 Mutarama 2019, Gen. Kabarebe yagarutse ku myitwarire ya Twagiramungu mbere na nyuma ya Jenoside.
Uyu Twagiramungu wabarizwaga muri MDR kimwe n’abo mu yandi mashyaka ya PSD, bahuriraga na FPR mu biganiro byaberaga ku Murindi mu gihe cy’imishyikirano.
Gen. Kabarebe yavuze ko Twagiramungu nubwo yajyaga muri ibi biganiro yari yifitemo ko FPR igomba kurwana urugamba rw’amasasu hanyuma we akazategeka.
Ati “Ni wawundi wari ufite ibitekerezo byo kuvuga ngo FPR irwane, njyewe nzategeke, kuko yo ntizi gutegeka, izi kurasa gusa.’’
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Twagiramungu ari mu bahungiye muri Stade Amahoro, ahari Ingabo za Loni zari mu Butumwa bw’Amahoro mu Rwanda (Minuar).
Izi ngabo zaje kwamburwa intwaro n’Interahamwe n’Ingabo zatsinzwe (Ex-FAR), abahungiye muri stade batangira kwicwa.
Ingabo za RPA zari muri Batayo ya Gatatu zavuye muri CND nizo zahagobotse zirokora abarimo na Twagiramungu.
Gen. Kabarebe yatanze urugero rumwe rugaragaza imyumvire ya Twagiramungu, wamaze gutabarwa akanga kujyana n’abandi aho FPR yagenzuraga kuko ngo “adashaka kuguma mu maboko y’Inyenzi’, izina ryakoreshwaga mu kwambura ubumuntu ingabo zari iza FPR Inkotanyi.
Yaravugaga ngo “Njyewe ndashaka kuguma mu maboko ya Minuar.’’
Gen. Kabarebe yavuze ko “Abamurokoye (Twagiramungu) ntiyashatse kubasanga, igihe yabasangaga ku Murindi hari icyo yabashakagaho, wenda kubakorera. Ibi ntibyabujije Leta y’inzibacyuho yagiyeho kumuha umwanya wa Minisitiri w’Intebe. Kubera iyo myumvire n’ibitekerezo bye, nibyo byatumye avaho, aragenda, ubu akaba ari aho ari. Ni ayo mateka nzi.’’
Muri Kamena 2017, Perezida Kagame na we yabwiye RBA ko Twagiramungu atangiye inshingano ze, ikote yambaye ryaguzwe mu misanzu yari yarakusanyijwe na FPR.
Yagize ati “N’aba bantu baba bari kudusebya, Guverinoma ya mbere, Minisitiri w’Intebe wa mbere uyu mugabo uba mu Bubiligi, utajya utugiraho amagambo meza; yewe n’ikote rya mbere yambaye ryaguzwe muri ya mafaranga.”
Twagiramungu yatorewe kuyobora Ishyaka rya MDR mu 1991. Ryafatwaga nk’irikomeye mu yarwanyaga Habyarimana Juvénal.
Ryaje kuzongwa n’amacakubiri ndetse bizamba cyane ubwo mu 1993 Twagiramungu yasabwaga gutanga uzaba Minisitiri w’Intebe muri Guverinona ihuriza hamwe amashyaka, akagena Uwiringiyimana Agathe, atagishije inama ishyaka.
Muri uwo mwaka hateranye inteko idasanzwe ya MDR, imwirukana mu ishyaka na Uwiringiyimana areguzwa.
Twagiramungu yanze ibyemezo yafatiwe, havuka impande ebyiri zihaganye mu ishyaka; zavutsemo MDR Power ya Karamira na Kambanda Yohani yari ishyigikiye MRND ya Habyarimana na CDR, amashyaka yari ku isonga ry’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ikindi gice cya MDR cyashakaga impinduka mu gihugu, kinashyigikiye urugamba rw’Inkotanyi rwo kwibohora cyakomeje kuyoborwa na Twagiramungu.
Twagiramungu nyuma yo kujya kuba mu Bubiligi ntahwema kurangwa n’amagambo yo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu 2018, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko bwiteguye gukora iperereza ku magambo ye.
Src: Igihe