• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uko uwahoze ayobora ubutasi muri DRC yarabonanye rwihishwa na bamwe mu ba Jenerali bo  mu ngabo za Uganda (UPDF). Ni iki kibyihishe inyuma?

Uko uwahoze ayobora ubutasi muri DRC yarabonanye rwihishwa na bamwe mu ba Jenerali bo  mu ngabo za Uganda (UPDF). Ni iki kibyihishe inyuma?

Editorial 14 Feb 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Chimpreports cyimwe mu bikoresho bya Kampala muri propaganda, kikaba kiyoborwa na Koloneli CK Asiimwe, ari nawe ukuriye ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba mu rwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda.

Kuri uyu Wagatatu yarahubutse yandika inkuru y’ibinyoma yavugaga ko ngo Kinshasa yari yafashe uwahoze akuriye urwego rw’ubutasi bwa DRC Kalev Mutondo.

Muri iyo nyandiko yasohotse ku Wagatatu; Chimpreports yavugaga ko ngo, “ Nkuko raporo zibigaragaza, Mutondo, wahoze akuriye urwego rw’ubutasi  ku ngoma y’uwahoze ari Perezida Kabila yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Kinshasa, akubutse mu rugendo yari yaragiriyemo Addis Ababa azanywe n’indege y’isosiyete ya Ethiopian Airlines.”

Nyamara kandi, umuvuduko Chimpreports yakoresheje yandika iyi nyandiko itera kwibaza byinshi birebana n’impamvu yaba yaratumye kibeshya ku bushake  muri iyi nyandiko.

Ese ni kuki igikoresho cya propaganda cya Uganda cyaba cyarihutiye kwandika kuri uyu wahoze ari umuyobozi mukuru w’urwego rw’ubutasi rwa Kinshasa?

Ubucukumbuzi  bwacu bugaragaza ko mu byukuri Kalev Mutondo atavaga Ethiopia.

Amakuru ava muri Kongo Kinshasa akaba agaragaza ko Mutondo ahubwo yavaga Kampala.Ibinyamakuru byinshi byo muri DRC bikaba byaratangaje ko Mutondo yavaga Kampala, kandi ibyo binyamakuru byanahishuye ko yari yarabonanye na bamwe mu ba Jenerali bo  mu ngabo za Uganda (UPDF).

Ukuntu Chimpreports, yagaragaje iyo nyandiko yacyo bigaragaza  ikifuzo cy’uko ukuri kwajya kugorekwa, kugasimbuzwa ibinyoma. Kuba Chimpreports, yarananiwe kwikubita agashyi mu rwego rwo kwisubiraho ni ikindi kimenyetso simusiga gishimangira ibyo bari bamaze igihe bavuga k’u Rwanda, iki  ni igikoresho cya Kampala mu gukwirakwiza ibinyoma.

Uganda ikaba ifite amateka arangwa  n’imikoranire idahwitse kandi iba idakurikije amategeko,  mu rwego rwo gushotora, ndetse no gukorana n’abantu ku giti cyabo, baba bagamije guhungabanya ibihugu by’ibituranyi.

Umwaka ushize muri Werurwe Museveni yahuye na abayoboke ba bakuru ba RNC, umutwe w’iterabwoba ukoreshwa na Uganda muri gahunda yayo igamije guhungabanya URwanda.  Abo babiri bakaba bari: Charlotte Mukankusi na Eugene Gasana.

Ubwo rero itangazamakuru ryashyiraga hanze iyi nkuru Museveni yaje kwemera ko bahuye, ariko yongeraho ko baribahuye mu buryo busa nk’impanuka.

Ibikoresho by’ubutegetsi bwa Kampala muri Kongo Kinshasa, bugizwe n’imitwe y’itwaje intwaro itemewe n’amategeko, imaze imyaka n’imyaniko yarayogoje icyo gihugu cya rutura (mu ngano), kandi iyo ikaba ariyo nyirabayazana y’umutekano  muke uranga aka Karere,aho abayobozi bakuru b’izo nyeshyamba  biciwe abandi bafatwa mpiri.

RNC yavanywe  muri Minembwe  hagati y’umwaka ushize, umwe mu mu bayobozi bakuru ba RNC Kapieteni Charles Sibo, Habib Mudathi n’abandi beshi bashwe mpiri bakagarurwa Kigali  kugira bagezwe imbere y’ubutabera kubera ibyaha bakoze.

Sylivester Mudacumura wari ukuriye FDLR yishwe muri Nzeli. Nandi Magana y’imitwe yitwaje yafashwe mpiri bazanwa Kigali kugira ngo bashyikirizwe ubutabera kubera ibyaha bakoze, abandi bamanika amaboko.

2020-02-14
Editorial

IZINDI NKURU

Jean Paul Turayishimye yashinze agatsiko ke yise ishyaka mu guhangana na RNC ya Kayumba Nyamwasa

Jean Paul Turayishimye yashinze agatsiko ke yise ishyaka mu guhangana na RNC ya Kayumba Nyamwasa

Editorial 07 Jul 2020
Afrika y’Epfo: Emile Rutagengwa umwe mubagize RNC arahigwa bukware n’agatsiko ka Kayumba gakuriwe na Ntwali ngo kamukurikize Ben Rutabana

Afrika y’Epfo: Emile Rutagengwa umwe mubagize RNC arahigwa bukware n’agatsiko ka Kayumba gakuriwe na Ntwali ngo kamukurikize Ben Rutabana

Editorial 18 Dec 2019
Rangira Adrien yitandukanije na Nsabimana Callixte wiyita Sankara

Rangira Adrien yitandukanije na Nsabimana Callixte wiyita Sankara

Editorial 22 Jul 2018
Nyuma y’uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida w’Afrika y’Epfo yahinduye imyumvire ku kibazo cya Kongo

Nyuma y’uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida w’Afrika y’Epfo yahinduye imyumvire ku kibazo cya Kongo

Editorial 07 Apr 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ku munota wa nyuma, Mafikizolo yasimbujwe Nameless mu gitaramo cy’abitabiriye inama ya Transform Africa Summit 2019
SHOWBIZ

Ku munota wa nyuma, Mafikizolo yasimbujwe Nameless mu gitaramo cy’abitabiriye inama ya Transform Africa Summit 2019

Editorial 16 May 2019
Kayumba ni umuhemu”…”yaguze amapeti”
INKURU NYAMUKURU

Kayumba ni umuhemu”…”yaguze amapeti”

Editorial 05 Sep 2019
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson

Editorial 20 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru