Chimpreports cyimwe mu bikoresho bya Kampala muri propaganda, kikaba kiyoborwa na Koloneli CK Asiimwe, ari nawe ukuriye ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba mu rwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda.
Kuri uyu Wagatatu yarahubutse yandika inkuru y’ibinyoma yavugaga ko ngo Kinshasa yari yafashe uwahoze akuriye urwego rw’ubutasi bwa DRC Kalev Mutondo.
Muri iyo nyandiko yasohotse ku Wagatatu; Chimpreports yavugaga ko ngo, “ Nkuko raporo zibigaragaza, Mutondo, wahoze akuriye urwego rw’ubutasi ku ngoma y’uwahoze ari Perezida Kabila yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Kinshasa, akubutse mu rugendo yari yaragiriyemo Addis Ababa azanywe n’indege y’isosiyete ya Ethiopian Airlines.”
Nyamara kandi, umuvuduko Chimpreports yakoresheje yandika iyi nyandiko itera kwibaza byinshi birebana n’impamvu yaba yaratumye kibeshya ku bushake muri iyi nyandiko.
Ese ni kuki igikoresho cya propaganda cya Uganda cyaba cyarihutiye kwandika kuri uyu wahoze ari umuyobozi mukuru w’urwego rw’ubutasi rwa Kinshasa?
Ubucukumbuzi bwacu bugaragaza ko mu byukuri Kalev Mutondo atavaga Ethiopia.
Amakuru ava muri Kongo Kinshasa akaba agaragaza ko Mutondo ahubwo yavaga Kampala.Ibinyamakuru byinshi byo muri DRC bikaba byaratangaje ko Mutondo yavaga Kampala, kandi ibyo binyamakuru byanahishuye ko yari yarabonanye na bamwe mu ba Jenerali bo mu ngabo za Uganda (UPDF).
Ukuntu Chimpreports, yagaragaje iyo nyandiko yacyo bigaragaza ikifuzo cy’uko ukuri kwajya kugorekwa, kugasimbuzwa ibinyoma. Kuba Chimpreports, yarananiwe kwikubita agashyi mu rwego rwo kwisubiraho ni ikindi kimenyetso simusiga gishimangira ibyo bari bamaze igihe bavuga k’u Rwanda, iki ni igikoresho cya Kampala mu gukwirakwiza ibinyoma.
Uganda ikaba ifite amateka arangwa n’imikoranire idahwitse kandi iba idakurikije amategeko, mu rwego rwo gushotora, ndetse no gukorana n’abantu ku giti cyabo, baba bagamije guhungabanya ibihugu by’ibituranyi.
Umwaka ushize muri Werurwe Museveni yahuye na abayoboke ba bakuru ba RNC, umutwe w’iterabwoba ukoreshwa na Uganda muri gahunda yayo igamije guhungabanya URwanda. Abo babiri bakaba bari: Charlotte Mukankusi na Eugene Gasana.
Ubwo rero itangazamakuru ryashyiraga hanze iyi nkuru Museveni yaje kwemera ko bahuye, ariko yongeraho ko baribahuye mu buryo busa nk’impanuka.
Ibikoresho by’ubutegetsi bwa Kampala muri Kongo Kinshasa, bugizwe n’imitwe y’itwaje intwaro itemewe n’amategeko, imaze imyaka n’imyaniko yarayogoje icyo gihugu cya rutura (mu ngano), kandi iyo ikaba ariyo nyirabayazana y’umutekano muke uranga aka Karere,aho abayobozi bakuru b’izo nyeshyamba biciwe abandi bafatwa mpiri.
RNC yavanywe muri Minembwe hagati y’umwaka ushize, umwe mu mu bayobozi bakuru ba RNC Kapieteni Charles Sibo, Habib Mudathi n’abandi beshi bashwe mpiri bakagarurwa Kigali kugira bagezwe imbere y’ubutabera kubera ibyaha bakoze.
Sylivester Mudacumura wari ukuriye FDLR yishwe muri Nzeli. Nandi Magana y’imitwe yitwaje yafashwe mpiri bazanwa Kigali kugira ngo bashyikirizwe ubutabera kubera ibyaha bakoze, abandi bamanika amaboko.