• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Perezida Kagame yasobanuye  ku mugaragaro ibyo abaminisitiri batatu baheruka kwegura bazize harimo Ruswa no kumubeshya ku myiteguro yo kurwanya Coronavirus

Perezida Kagame yasobanuye  ku mugaragaro ibyo abaminisitiri batatu baheruka kwegura bazize harimo Ruswa no kumubeshya ku myiteguro yo kurwanya Coronavirus

Ubwanditsi 16 Feb 2020 HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Uyu munsi mu kigo cya gisirikari cya Gabiro, Perezida Kagame yatangije Umwiherero w’abayobozi bakuru ku nshuro ya 17 aho yagarutse ku mpamvu nyamukuru zatumye abaminisitiri batatu begura mu cyumweru kimwe aribo Dr Diane Gashumba wari Minisitiri w’Ubuzima, Evode Uwizeyimana wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga ndetse na Dr Isaac Munyakazi wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye.

Perezida Kagame yagarutse ku myitwarire mibi iranga bamwe mu bayobozi ubwo yagarukaga ku myitwarire ya Evode Uwizeyimana aho yagize ati “Evode aragiye mu ruhame, asanze abantu b’umutekano bari mu kazi, aparika imodoka ye ahantu hatemewe, abantu baramubwira ntiyumba, ageze aho bagenzurira abinjira mu nyubako we ahitamo kunyura ku ruhande, barangije baramukurikira bamubwira aho anyura ahitamo gusunika umwana w’umukobwa wari uri ku kazi ke k’umutekano”  Perezida Kagame yashimangiye ko iyo ngeso Evode ayisanganwe.

Kuri Dr Munyakazi Isaac yavuze ko yeguye kubera amakosa ya Ruswa yamuranze aho yagize ati “hariho ibintu by’urutonde ku mashuri uko yatsinze, abayobozi b’ishuri rimwe ngo bagiye kumureba Munyakazi bamusaba ko ishuri ryabo ryari mu mashuri yinyuma bamusaba ko yabafasha akarishyira mu myanya yo hejuru kandi ko bazamuhemba. Yarabikoze arangije bamuha amafaranga ibihumbi Magana atanu (500). Ibyo byose yarabyemeye kuko ibimenyetso byamufataga.

Avuga ku mpamvu  Dr Diane Gashumba yazize, Perezida Kagame yavuzeko yabeshye bikabije. Perezida Kagame yasabyeko abayobozi bose bazajya mu mwiherero bazasuzumwa hakarebwa niba nta n’umwe waba ufite ikibazo cya Virus ya Coronavirus iteye inkeke Isi muri iyi minsi bamuhereyeho we ubwe.

Ati “Sinzi ukuntu byanjemo mbyutse, ntelefona bamwe mu bayobozi ndavuga nti iyi Coronavirus, ndavuga nti twese badupimye tukajya mu mwiherero tumeze neza. Nti mubwire Minisitiri w’Ubuzima ngo twese [badupime] nanjye bampereho.”

“Twari tumaze iminsi bambwira ngo ko twiteguye ko itugezemo [yarwanywa], ko ibintu byose biteguye. Nyuma numva ngo ntabwo ari ngombwa ngo twagenda.”

Perezida Kagame yavuze ko ngo Dr Gashumba hari uwo yabwiye ko bafite ibikoresho 3500 byakwifashishwa mu gusuzuma iyi ndwara, “ko nituvanamo 400 z’abagiye kujya mu mwiherero turaba tugabanyije cyane”.

Yakomeje avuga ko uwo muntu wavuganaga na Gashumba yamubwiye ko “ibyo kuba uvanyeho 400 biraba bigabanutse, utelefone Perezida ubimubwire”.

Ngo abantu bo mu nzego z’umutekano bakomeje gukurikirana, nyuma umwe “yahisemo kohereza abantu muri Minisiteri, bagezeyo, babajije abantu bababwira ko bafite ibintu bishobora gukora ku bantu 95.”

Ati “Maze kubona iyo raporo ivuye muri Minisiteri y’Ubuzima, mbaza niba koko aribyo ko ibintu bishobora gukora ku bantu 95, ngo yego nibyo […] Mbaza Minisitiri, ngo urareba atangira inkuru ndende, ngo mwatwumvise nabi.”

Perezida Kagame yagarutse no ku bindi bibazo bya Uganda  ishinjwa gushyigikira imitwe yitwaje intwaro ndetse n’ubukungu muri rusange aho bwazamutse ku gipimo kiri hejuru kurusha imyaka ibiri ya mbere ndetse nuyu mwaka tukaba twiteguye ibipimo biri hejuru.

2020-02-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umugore yaguye igihumure nyuma yo gutsindira itike yo kuziyamamariza mu ishyaka Uhuru Kenyatta ayobora

Umugore yaguye igihumure nyuma yo gutsindira itike yo kuziyamamariza mu ishyaka Uhuru Kenyatta ayobora

Ubwanditsi 01 May 2017
Abaturage ba RDC baburiye Perezida wabo kutarenza igihe ntarengwa

Abaturage ba RDC baburiye Perezida wabo kutarenza igihe ntarengwa

Ubwanditsi 20 Oct 2016
Ikibazo cy’u Rwanda na Uganda ntaho gihuriye n’imipaka – Perezida Kagame

Ikibazo cy’u Rwanda na Uganda ntaho gihuriye n’imipaka – Perezida Kagame

Ubwanditsi 30 Jan 2020
Ni kuki Museveni akomeje kugaragaza Kayumba nk’inkoramutima z’ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda

Ni kuki Museveni akomeje kugaragaza Kayumba nk’inkoramutima z’ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda

Ubwanditsi 31 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tour du Rwanda: Areruya Joseph yambuye Umusuwisi Maillot Jaune
IMIKINO

Tour du Rwanda: Areruya Joseph yambuye Umusuwisi Maillot Jaune

Ubwanditsi 16 Nov 2017
Brian Kagame wasoje Itorero ry’Indangamirwa yashyigikiwe n’umuryango wose
Mu Mahanga

Brian Kagame wasoje Itorero ry’Indangamirwa yashyigikiwe n’umuryango wose

Ubwanditsi 23 Jul 2016
Twitter yashyizeho uburyo bukumira amagambo abiba urwango rushingiye ku myemerere
IKORANABUHANGA

Twitter yashyizeho uburyo bukumira amagambo abiba urwango rushingiye ku myemerere

Ubwanditsi 12 Jul 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru