Tariki ya 19 Ukuboza 2019 , itsinda ry’u Rwanda ryerekeje muri Uganda kuganira n’abayobozi ba Uganda mu rwego rwo kugarura umubano hagati y’u Rwanda na Uganda nyuma yuko icyo gihugu gifashije imitwe irwanya u Rwanda ndetse no gufata no gufunga Abanyarwanda baba muri icyo gihugu. Itsinda ry’u Rwanda ryari riyobowe na Amb Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba.
Ambassador Nduhungirehe yavuze ko ubwo bari ku ngingo zijyanye n’uko Uganda ifasha imitwe yitwaje intwaro, yatanze urugero rw’igitero cyabaye ku itariki ya Gatatu n’iya Kane Ukwakira 2019 aho abarwanyi b’umutwe wa RUD Urunana bateye mu Kinigi kigahitana Abanyarwanda 19.
Mu iperereza ryakozwe, hari ibikoresho byafashwe birimo na telefoni zigendanwa n’ubuhamya bwatanzwe n’abafashwe, byagaragaje uruhare rwa Uganda muri iki gitero.
Amb. Nduhungirehe ati “Ibyo byose bigaragaza ko uwari uyoboye icyo gitero ari uwitwa Philemon Mateke akaba Umunyamabanga wa leta ya Uganda ushinzwe ubutwererane bw’akarere. Byagaragajwe na za telefoni n’ubuhamya bwatanzwe n’abafashwe.”
Yakomeje avuga ko “hari n’uwitwa Nshimiye wiyita Governor ushinzwe ibikorwa byihariye muri RUD Urunana, atuye mu Karere ka Kisoro n’umuryango we, byagaragaye ko akunda kujya muri Kivu y’Amajyaruguru ahitwa Benza gutegura ibitero kandi ko ariwe wakoranaga bya hafi na Philemon Mateke. Urwo ni urugero rumwe natanze ariko hari n’izindi nyinshi twatanze zigaragaza ko bagikomeza guha urubuga abaturwanya.”
Nyuma y’inama ya Kampala hamaze kuba izindi nama enye zihuza impande zombi harimo nizihuza abakuru b’ibihugu. Kuri uyu munsi tariki ya 18 Gashyantare 2020, Uganda yohereje mu Rwanda abarwanyi babiri ba RUD Urunana aribo Seleman Kabayija na Fidel Nzabonimpa hamwe n’abandi Banyarwanda 11. Ibi bikozwe nyuma y’inama yabereye Kigali itegura izahuza Perezida Kagame na Perezida Museveni ku mupaka wa Gatuna hamwe n’abahuza aribo Perezida w’Angola na Perezida wa Kongo Kinshasa aribo João Lourenço na Felix Tshisekedi.
Nubwo Uganda yagiye inangira kwemera gufasha imitwe yitwaje intwaro u Rwanda, yagiye ihura n’ibimenyetso bikomeye byatangwaga na Leta y’u Rwanda ku buryo kubihakana byayigoraga. Philemon Mateke niwe uhagararira Leta ya Uganda mu gufasha imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda.
Mu Ukuboza 2018 yakoranyaga inama yahuje FDLR na RNC i Kampala, ngo bategure igikorwa gihuriweho cya gisirikare ku Rwanda – nk’uko La Forge Bazeye na Theophile Abega bari bahagarariye FDLR muri iyo nama babivuze nyuma yo gufatirwa ku mupaka wa Bunagana basubiye mu birindiro muri RDC.