(Rtd) Lt Gen Henry Tumukunde wigeze kuba Minisitiri w’umutekano wa Uganda, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2020, yambuwe abasirikare bamurindaga ku mpamvu zitaratangazwa.
Amakuru aravuga ko uyu mugabo w’imyaka 61, yambuwe abarinzi be 10. Abantu ba hafi y’uyu muryango bavuga ko ‘itegeko ryo gukura abarinzi ku nyubako za Gen Tumukunde i Kololo, ryakiriwe n’umuryango we mu mpera z’icyumweru gishize’.
Ibi byatumye ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuri uyu wa mbere abarinzi ba Gen Tumukunde bafata ibyabo babishyira mu ikamyo basubira ku cyicaro cya gisirikare i Bombo.
Umuvugizi w’igisirikare Brig. Richard Karemire, yavuze ko akirimo gusuzuma ayo makuru.
Kwambura abarinzi Gen Tumukunde bifitanye isano n’ibivugwa ko yaba ashaka kwiyamamariza kuyobora Uganda agahangana na Museveni mu 2021. Umwaka ushize yari yatangaje ko aziyamamariza kuyobora Kampala ariko ngo sizo nzozi ze.
Gen Tumukunde ni uwo mu muryango w’umugore wa Museveni. Mu 2016 yagizwe Minisitiri w’Umutekano, izi nshingano azikurwaho muri Werurwe 2018, ari nabwo Gen Kale Kayihura yakurwaga ku buyobozi bwa Polisi.
Azwiho kuba afatanyije na Brig Gen Abel Kandiho ukuriye Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare (CMI), barakoreye iyicarubozo abanyarwanda by’umwihariko René Rutagungira. Kubufatanye na RNC ya Kayumba Nyamwasa bashimuse undi munyarwanda Fidèle Gatsinzi, uyu mugabo wamaze igihe agenda mu igare kubera iyicarubozo yakorewe n’inzego z’ubutasi za uGanda, ubwo yajyaga muri Uganda gusura umuhungu we wiga yo, yigenzaga nta kibazo afite. Yagiye yitwaye mu imodoka ye bwite, afatwa bukeye bwaho afungwa 12 atazi aho ari, akorerwa iyicarubozo nta n’umuntu n’umwe yemerewe kuvugisha kuko yari apfutse mu maso.
Mu buhamya bwe avuga ko yafashwe ari mu Mujyi rwagati i Kampala avuye muri hoteli yararagamo, umwe mu basirikare amubwira ko hari mwene wabo w’umunyarwanda umushaka witwa Rugema Kayumba.
Uyu Rugema ni mwishywa wa Kayumba Nyamwasa, wahunze igihugu akaba ari umwe mu bayobozi b’umutwe urwanya ubutegetetsi bw’u Rwanda, RNC.
Gatsinzi amaze kubwirwa ko Rugema amushaka, ngo hirya gato haje abandi bantu bambaye imyenda y’abasirikare bamushyira mu modoka, uwo Rugema Kayumba na we ahita aza aramubwira ngo “mwebwe muraza kumara abantu, mwarashe Kayumba isasu rimuhera mu nda, murasa Karegeya ndamutwara, none wowe urashaka na Murengezi. Ndamubwira nti ibyo simbizi.”
Avuga ko bahise bamwambura telefone, bamutwara mu modoka ya Rugema, bamugeza ku biro bya CMI mu gace ka Kireka. Gatsinzi avuga ko yafungiwe aho, amara icyumweru kirenga apfutse ibitambaro mu maso, nta n’amasegonda atanu barakimukuramo.
Iri yicarubozo kandi nk’iri niryo ryakorewe Rutagungira kugira ngo yemere ko yafatanyije n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Gen Kale Kayihura, gushimuta no kunyereza Abanyarwanda baba muri Uganda.
Amakuru avuga ko Gen Henry Tumukunde, afitanye umubano na Kayumba Nyamwasa wahamijwe ibyaha ndetse akamburwa impeta za gisirikare ariko ubu akaba aba muri Afurika y’Epfo mu buhungiro.
Bivugwa ko Brig Gen Abel Kanduho ukuriye iperereza mu Ngabo za Uganda na Tumukunde ari abantu bitambika imikorere ya Guverinoma ya Uganda ku kibazo cy’u Rwanda.
(Rtd) Lt Gen Henry Tumukunde
Gen Tumukunde ni umwe mu bari ku isonga ry’ibinyoma bya Uganda biharabika u Rwanda, ko “Gen Kale Kayihura yakoreraga u Rwanda”, ko ngo “u Rwanda rwavogeraga ubusugire bwa Uganda” nyamara nta bimenyetso na bimwe atanga.
Azwi kandi nk’umuntu w’umwiyemezi kurusha ikindi cyose. Ubwo yari Minisitiri, umunsi umwe mu ntangiriro za 2018 yagiye ku kigo cya gisirikare cya Makindye ajyanywe no gukubita no gutoteza umunyarwanda Rutagungira.