• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

  • Nyuma y’imyaka irindwi, APR VC yegukanye Igikombe cya Memorial Rutsindura itsinze REG VC ku mukino wa nyuma   |   26 May 2026

You are at :Home»IMIKINO»Natnael Tesfatsion yegukanye Tour du Rwanda 2020

Natnael Tesfatsion yegukanye Tour du Rwanda 2020

Ubwanditsi 01 Mar 2020 IMIKINO

Natnael Tesfatsion ukomoka muri Erythrée yegukanye Tour du Rwanda 2020, Mugisha Moïse (Skol Adrien Cycling Academy) asoza ku mwanya wa kabiri.

Iri rushanwa rizenguruka igihugu ryasojwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 1 Werurwe 2020, aho abakinnyi basiganwe ku ntera y’ibilometero 89.3.

Tour du Rwanda iri ku rwego rwa 2.1 guhera mu mwaka ushize mu gihe hagati ya 2009 na 2018 yari kuri 2.2.

Aka gace ka nyuma kahagurukiye i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha (Expo Ground) saa 10:30, abasiganwa berekeze i Rebero, aho banyuze Norvège no kwa Mutwe.

Natnael Tesfatsion yambaye umwambaro w’umuhondo ubwo yegukanaga agace karekare ka Tour du Rwanda 2020 ka Rusizi-Rubavu aho yakoresheje amasaha atanu, iminota 34 n’amasegonda 46, ahita anafata umwanya wa mbere ku rutonde rusange. Yabaye uwa kabiri wegukanye Tour du Rwanda nyuma yo kuzamurwa ku rwego rwa 2.1

UKO ISIGANWA RYAGENZE:

Natnael Tesfatsion usanzwe ukinira Dimension Data ariko akaba yaritabiriye Tour du Rwanda ari mu Ikipe y’Igihugu ya Erythrée, yavuze ko anezerewe cyane.

Yagize ati “Mwakoze cyane, abakinnyi bagenzi banjye ndabashimira. Abanyarwanda na bo ndabashimira. Murakoze.’

Tesfatsion wegukanye Tour du Rwanda 2020 ni muntu ki ?

Tesfatsion w’imyaka 20, yabonye izuba ku wa 23 Gicurasi 1999. Uyu musore akinira NTT Continental Cycling Team.

Mu mwaka wa 2018 yakinaga mu ikipe y’abatarabigize umwuga ya EriTel, ayivamo ajya muri Dimension Data for Qhubeka mu 2019.

Umwaka wa 2020 yawutangiye neza kuko yabaye uwa kabiri muri La Tropicale Amissa Bongo, isiganwa ry’amagare ribera muri Gabon, yasoje irushanwa ariwe mukinnyi mwiza mu bakiri bato ndetse yanegukanye agace karyo ka kabiri.

Abakinnyi ba mbere mu gace ka munani

  1. José Manuel Diaz (Nippo Delko), 2h33’24’’
  2. Mugisha Moïse (SACA), 2h33’24’’+ 3”
  3. Main Kent (Pro Touch), 2h33’24’’ + 7”
  4. Ravanelli Simone (Androni), 2h33’24’’+11”
  • 9 Tesfazion Natnael (Erythrée), 2h33’24’’+ 39”
  • 11 Restrepo Jhonatan (Androni), 2h33’24’’+ 43”

2020-03-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR FC yasezereye AS Kigali igera muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro aho izahura na Gasogi United

APR FC yasezereye AS Kigali igera muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro aho izahura na Gasogi United

Ubwanditsi 25 Jan 2024
Amakipe 4 y’u Rwanda, 2 mu bagabo n’andi 2 mu bagore yerekeje i Mombasa gukina imikino ya Beach-Volleyball

Amakipe 4 y’u Rwanda, 2 mu bagabo n’andi 2 mu bagore yerekeje i Mombasa gukina imikino ya Beach-Volleyball

Ubwanditsi 19 Dec 2023
CHAN 2018: Turajya mu kibuga tutitaye ko Libya ari Abarabu-Bizimana Djihad

CHAN 2018: Turajya mu kibuga tutitaye ko Libya ari Abarabu-Bizimana Djihad

Ubwanditsi 23 Jan 2018
Umunsi w’abakundana  ‘Valentine’s Day’  wijihijwe gitore

Umunsi w’abakundana ‘Valentine’s Day’ wijihijwe gitore

Ubwanditsi 14 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Angola:  Inama hagati ya Museveni na Perezida Kagame yanzuye ko inama itaha izabera kumupaka wa Gatuna
INKURU NYAMUKURU

Angola: Inama hagati ya Museveni na Perezida Kagame yanzuye ko inama itaha izabera kumupaka wa Gatuna

Ubwanditsi 02 Feb 2020
Nyanza: Abakaraningufu  bashyizeho ihuriro ryo kurwanya ibyaha
Mu Mahanga

Nyanza: Abakaraningufu bashyizeho ihuriro ryo kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 07 Jun 2016
Amakipe azaserukira igihugu mu mikino yose yakuriwe inzira ku murima
IMIKINO

Amakipe azaserukira igihugu mu mikino yose yakuriwe inzira ku murima

Ubwanditsi 09 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru