• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umunyauganda arahamya ko Inama ya Gatuna ari igipimo nyakuri kuri Museveni

Umunyauganda arahamya ko Inama ya Gatuna ari igipimo nyakuri kuri Museveni

Ubwanditsi 02 Mar 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umunyauganda George Kalisa, umaze igihe mu Rwanda, akaba n’umunyamakuru wigenga aravuga ko Perezida wa Uganda Yoweri Museveni amaze igihe ahindura isura ya nyirabayazana w’umubano utameze neza hagati ya Uganda n’URwanda.

Kuva igihe ibihugu byombi byasinyiye amasezerano agamije guhererekanya abanyabyaha ku wa 21 Gashyantare 2020 mu nama yahuje abakuru b’ibihubu bine ku mupaka uhuza ibihugu byombi wa Gatuna.

Perezida Museveni na mugenzi we Perezida Paul Kagame basinye amasezerano y’ihererekanya abanyabyaha, akaba arebana no guherekanya abafungwa baba bafungiye muri ibyo bihugu uko ari bibiri mu gihe cy’ukwezi kumwe.

“ Abakuru b’ibihubu bya Angola na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bishimiye irisinywa rigamije guhererekanya imfungwa, mu nama yahuje ibihubu bine, hagati y’URwanda, na Uganda, ikaba irimo n’ingingo yo kugeza ubutabera ku baba bacyekwaho ibyaha, harimo n’ibifitanye isano n’imyitwarire iba igamije guhungabanya ituze muri buri gihugu”, nkuko itangazo ryabigaragazaga.

Mbere gato y’uko inama iba, Guverinoma ya Uganda yari imaze kwaka urwandiko rw’inzira (pasiporo) rwa Mukankusi Charlotte yari ifite nimero A000199979, inkoramutima ya RNC ikuriwe na Kayumba Nyamwasa. ishinzwe dipolomasi.

Mukankusi akaba ari umwe mu bibazo birindwi  bigize ipfundo ry’ikibazo cyangije umubano w’ibihugu byombi mu gihe gikabakaba imyaka ibiri, mu gihe URwanda rwari rwasabye ko Uganda yagicukumbura.

Umwaka ushize, abategetsi ba Uganda bari barahakanye inshuro nyinshi ko Guverinoma itari yarahaye pasiporo uyu Mukakunsi.

Nyuma gato yo gushyira umukono ku masezerano, byaje kugaragara ko Perezida Museveni yaje gutangaza izindi mpamvu ngo zaba ari nyirabayazana yaba yaratumye umpaka ufungwa ndetse no gutera ubwumvikane buke hagati y’ibihubu by’ibituranyi.

“Imvo n’imvano y’ikibazo nuko aba bantu twafashije bafite ibibazo, bamaze kugera iwabo batangiye gucikamo ibice. Abandi bahungira muri Afurika y’Epfo bityo URwanda rukaba rutekereza ko bari muri Uganda,” aya akaba ari amagambo Museveni yabwiye abaturage begeranye n’umupaka ku ruhande rwa Uganda.

Perezida wa Uganda ubu akaba avuga ko ifungwa ry’umupaka ryatewe no kutishima kw’abahoze ari abayoboke ba Rwanda Patriotic Front (RPF)-Inkotanyi, ubu bari muri Afurika y’Epfo, Canada no mu bindi bice by’Iburayi, bityo ngo bakaba batabarizwa mu gihugu cye.

URwanda rukaba rwaravuze ko amagambo ya Museveni ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Ni gute Liyotona Jenerali Kayumba Nyamwasa, umuntu wahisemo ubuhungiro mu buryo bwo guhunga ubutabera nyuma yo gukora ibyaha birimo na ruswa, no gukoresha nabi umutungo wa Leta n’abandi benewabo bake n’inshuti bahisemo ubuhungiro mu rwego rwo kugirango bashire ipfa rya pizza n’ibisuguti byatuma umupaka ufungwa? Umwanzi aba muri Canada cyangwa Suwede, noneho wowe ukihutira gufunga umupaka wa Gatuna! Ibi ni ibintu bidasaba ubwenge buhambaye.

Amagambo ya Perezida ahabanye n’ukuri kw’imibereho mu rwego rw’ubukungu ku baturage baturiye umupaka, haba ku ruhande rw’URwanda na Uganda. Ikizere cyuko umupaka wari ugiye gufungurwa, bityo iterambere rikongera gusagamba , kikaba kigenda gikomeza kuyoyoka, nyuma yo kumva amagambo ya Perezida Museveni.

Nyamwasa ubu urimo gusoma ku bijyanye n’uburenganzira bw’impunzi ndetse nuko urugomo rukorwa ku rwego ruhanitse yamaze kwemera ko arimo kurwana intambara idafite ishingiro, bityo akaba yaramaze gutsindwa

Ibi bikaba byaratewe no gutakaza abarwanyi umusubirizo kwa RNC mu bihe bishize, byakozwe n’ibitero simusiga byakorwaga n’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri FDLR, ikaba ari imwe mu bagize umutwe wa P5, nawo uyoborwa na Kayumba Nyamwasa.

Ibitero bya FARDC bikaba byarahitanye ba cyizigenza ba FDLR ndetse n’abandi benshi bafatwa mpiri bityo bagarurwa mu Rwanda aho bategereje kugezwa imbere y’ubutabera.

Ikindi kandi nuko RNC imaze gucikamo ibice bishingiye ku myiryane, kandi na Afurika y’Epfo mu kwezi kwa mbere 2020,  yarahagaritse ibikorwa byose bya politike bikorwa n’impunzi ku butaka bwayo.

Ubuyobozi bw’Ikigali bukaba bukomeza kwemeza ko Kayumba Nyamwasa ariwe wari inyuma y’ibitero bya za gerenade byakozwe hagati ya 2010-2013, bityo bigahitana inzirakarengane.

Abasesenguzi bo muri Afurika y’Iburasirazuba bakaba basanga isinya ry’iherekanya imfungwa ari igipimo nyakuri gishobora kuzereka isi by’umwihariko n’ibihugu bigize umuryango w’ubumwe bwa Afurika y’Iburasirazuba, uruhande rwaba ruri mu makosa.  Maze igihe gisaga  imyaka 50 ku mugabane wa Afurika, ndagirango umbwire umupaka wigeze gufungwa kubera umwiryane ushingiye ku mashyaka ya Politike aba ari ku butegetsi  imbere mu gihugu.

Icya kabiri cy’imyaka yanjye cyaranzwe n’icikamo ibice kw’ishyaka NRM, nta numwe mu mipaka ya Uganda wigeze ufungwa, yewe n’igihe cyingana n’isegonda kubera umwiryane n’icikamo ibice kw’amashyaka.

Muri 2001, bamwe muri ba cyizigenza bakomokaga mu ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda NRM bahisemo gukurikira Kiiza Besigye batangiza Ishyaka Forum for Democr atic Change (FDC). Nta mipaka yigeze ifungwa icyo gihe.

Muri 2010, Bidandi Ssali  wahoze ari umwe mu bishyitsi bya NRM waje guca ukubiri na Museveni. Imipaka yari ikinguye.

Jenerali Tinyefuza Sejjusa wari umwe mu nkingi za NRA na UPDF yahunze igihugu muri Mata  2013 ajya mu buhungiro mu Bwongereza ubwo yari akiri yo, yavuze ko Museveni yari yaribye amajwi, igikorwa cyabangamiye instinzi mukeba we mu rwego rwa politike. Imipaka ntiyigeze ifungwa.

Abadepite bakomoka mu ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda banze ko imyaka y’ubukure ya Perezida wa Repubulika yongezwa ikava kuri 75, bityo babangamira ivugururwa ry’itegeko nshinga, imipaka yari ifunguwe, hatitawe ku bumara bakomeza kuvundereza ku ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda NRM.

Perezida Museveni akaba yaravuze ko Abanya- Uganda bafashije Abanyarwanda gutaha iwabo. Nibyo ariko se aragirango Abanyarwanda bamwibutse ko impunzi nyinshi  z’abanyarwanda zafashe intwaro zikajya mu nyeshyamba zari ziyobowe na Museveni zigamije kuvanaho ubutegetsi bw’igitugu bwa Apollo Milton Obote hagati ya 1981-1986.

Muri Gashyantare  1986 NRM/A yafashe Kampala. Izi ngabo harimo n’abanyarwanda nka Gisa Fred Rwigyema, Gen. Paul Kagame n’abandi benshi. Ubwo urugamba rushyushye hagati ya LRA na UPDF icyo gihe yari izwi nka NRA Rwigyema yaritanze asoza intambara yo mu majyaruguru ya Uganda.

None ninde wabanje gufasha undi?  

Abasesenguzi ba politike bo mu  Karere bakaba bakomeje kwibaza niba koko hashobora kuzabaho umuti urambye ku makimburane ari hagati y’URwanda na Uganda Kagame na Museveni, ku byo batumva kimwe ku byaba biteza umwuka mubi hagati y’ibi bihugu byombi.

Ibi bihugu uko ari bibiri byashyize umukono ku masezerano arebana urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu mu bihugu bitandatu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, havanwaho imisoro, n’inzitizi zindi.

Igitangaje ibihugu bitatu Uganda, Rwanda Burundi bigize icyakabiri cy’umuryango wa afurika y’Iburasirazuba ntibibanye neza nubwo hari ingamba zo kunoza umubano hagati y’ibyo bihugu. Sudani y’Amajyepfo, umunyamuryango mushyashya nacyo cyashegeshwe n’intambara imaze imyaka n’indi, uretse ko nacyo nta kuntu cyimereye, nacyo cyazahajwe n’intambara none se Kenya na Tanzania bazararama, kandi nibatararma, bizazahaza uku kwishyirahamwe.

George Kalisa

2020-03-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Guverinoma y’u Rwanda yibukije madamu Carolyn Maloney ko uRwanda atari insina ngufi, kandi ko ubutabera bwarwo bwigenga.

Guverinoma y’u Rwanda yibukije madamu Carolyn Maloney ko uRwanda atari insina ngufi, kandi ko ubutabera bwarwo bwigenga.

Ubwanditsi 18 Dec 2020
Perezida Kagame  yatangije  Inama y’Igihugu y’Umushyikirano avuga aho ubuzima bw’Igihugu buhagaze

Perezida Kagame  yatangije  Inama y’Igihugu y’Umushyikirano avuga aho ubuzima bw’Igihugu buhagaze

Ubwanditsi 18 Dec 2017
Guverinoma y’u Rwanda irashimira abakinnyi n’abafana b’amasiganwa y’Isi y’Amagare 2025 ari kubera i Kigali bwambere ku mugabane wa Afurika

Guverinoma y’u Rwanda irashimira abakinnyi n’abafana b’amasiganwa y’Isi y’Amagare 2025 ari kubera i Kigali bwambere ku mugabane wa Afurika

Ubwanditsi 24 Sep 2025
Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere [ RDB ]

Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere [ RDB ]

Ubwanditsi 05 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDF yungutse  aba Ofisiye barangije kwiga  muri École Royale Militaire Belge
Mu Mahanga

RDF yungutse aba Ofisiye barangije kwiga muri École Royale Militaire Belge

Ubwanditsi 02 Sep 2016
Kagame yakoze ibyiza ariko ntashinzwe kuyobora Isi yose – Igisubizo ku munyamakuru wa Al Jazeera
POLITIKI

Kagame yakoze ibyiza ariko ntashinzwe kuyobora Isi yose – Igisubizo ku munyamakuru wa Al Jazeera

Ubwanditsi 10 Oct 2019
Mugisha arashinjwa kwica umugore we wari Pasiteri
Mu Rwanda

Mugisha arashinjwa kwica umugore we wari Pasiteri

Ubwanditsi 05 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru