• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete   |   21 May 2025

  • I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International   |   20 May 2025

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umunyauganda arahamya ko Inama ya Gatuna ari igipimo nyakuri kuri Museveni

Umunyauganda arahamya ko Inama ya Gatuna ari igipimo nyakuri kuri Museveni

Editorial 02 Mar 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umunyauganda George Kalisa, umaze igihe mu Rwanda, akaba n’umunyamakuru wigenga aravuga ko Perezida wa Uganda Yoweri Museveni amaze igihe ahindura isura ya nyirabayazana w’umubano utameze neza hagati ya Uganda n’URwanda.

Kuva igihe ibihugu byombi byasinyiye amasezerano agamije guhererekanya abanyabyaha ku wa 21 Gashyantare 2020 mu nama yahuje abakuru b’ibihubu bine ku mupaka uhuza ibihugu byombi wa Gatuna.

Perezida Museveni na mugenzi we Perezida Paul Kagame basinye amasezerano y’ihererekanya abanyabyaha, akaba arebana no guherekanya abafungwa baba bafungiye muri ibyo bihugu uko ari bibiri mu gihe cy’ukwezi kumwe.

“ Abakuru b’ibihubu bya Angola na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bishimiye irisinywa rigamije guhererekanya imfungwa, mu nama yahuje ibihubu bine, hagati y’URwanda, na Uganda, ikaba irimo n’ingingo yo kugeza ubutabera ku baba bacyekwaho ibyaha, harimo n’ibifitanye isano n’imyitwarire iba igamije guhungabanya ituze muri buri gihugu”, nkuko itangazo ryabigaragazaga.

Mbere gato y’uko inama iba, Guverinoma ya Uganda yari imaze kwaka urwandiko rw’inzira (pasiporo) rwa Mukankusi Charlotte yari ifite nimero A000199979, inkoramutima ya RNC ikuriwe na Kayumba Nyamwasa. ishinzwe dipolomasi.

Mukankusi akaba ari umwe mu bibazo birindwi  bigize ipfundo ry’ikibazo cyangije umubano w’ibihugu byombi mu gihe gikabakaba imyaka ibiri, mu gihe URwanda rwari rwasabye ko Uganda yagicukumbura.

Umwaka ushize, abategetsi ba Uganda bari barahakanye inshuro nyinshi ko Guverinoma itari yarahaye pasiporo uyu Mukakunsi.

Nyuma gato yo gushyira umukono ku masezerano, byaje kugaragara ko Perezida Museveni yaje gutangaza izindi mpamvu ngo zaba ari nyirabayazana yaba yaratumye umpaka ufungwa ndetse no gutera ubwumvikane buke hagati y’ibihubu by’ibituranyi.

“Imvo n’imvano y’ikibazo nuko aba bantu twafashije bafite ibibazo, bamaze kugera iwabo batangiye gucikamo ibice. Abandi bahungira muri Afurika y’Epfo bityo URwanda rukaba rutekereza ko bari muri Uganda,” aya akaba ari amagambo Museveni yabwiye abaturage begeranye n’umupaka ku ruhande rwa Uganda.

Perezida wa Uganda ubu akaba avuga ko ifungwa ry’umupaka ryatewe no kutishima kw’abahoze ari abayoboke ba Rwanda Patriotic Front (RPF)-Inkotanyi, ubu bari muri Afurika y’Epfo, Canada no mu bindi bice by’Iburayi, bityo ngo bakaba batabarizwa mu gihugu cye.

URwanda rukaba rwaravuze ko amagambo ya Museveni ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Ni gute Liyotona Jenerali Kayumba Nyamwasa, umuntu wahisemo ubuhungiro mu buryo bwo guhunga ubutabera nyuma yo gukora ibyaha birimo na ruswa, no gukoresha nabi umutungo wa Leta n’abandi benewabo bake n’inshuti bahisemo ubuhungiro mu rwego rwo kugirango bashire ipfa rya pizza n’ibisuguti byatuma umupaka ufungwa? Umwanzi aba muri Canada cyangwa Suwede, noneho wowe ukihutira gufunga umupaka wa Gatuna! Ibi ni ibintu bidasaba ubwenge buhambaye.

Amagambo ya Perezida ahabanye n’ukuri kw’imibereho mu rwego rw’ubukungu ku baturage baturiye umupaka, haba ku ruhande rw’URwanda na Uganda. Ikizere cyuko umupaka wari ugiye gufungurwa, bityo iterambere rikongera gusagamba , kikaba kigenda gikomeza kuyoyoka, nyuma yo kumva amagambo ya Perezida Museveni.

Nyamwasa ubu urimo gusoma ku bijyanye n’uburenganzira bw’impunzi ndetse nuko urugomo rukorwa ku rwego ruhanitse yamaze kwemera ko arimo kurwana intambara idafite ishingiro, bityo akaba yaramaze gutsindwa

Ibi bikaba byaratewe no gutakaza abarwanyi umusubirizo kwa RNC mu bihe bishize, byakozwe n’ibitero simusiga byakorwaga n’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri FDLR, ikaba ari imwe mu bagize umutwe wa P5, nawo uyoborwa na Kayumba Nyamwasa.

Ibitero bya FARDC bikaba byarahitanye ba cyizigenza ba FDLR ndetse n’abandi benshi bafatwa mpiri bityo bagarurwa mu Rwanda aho bategereje kugezwa imbere y’ubutabera.

Ikindi kandi nuko RNC imaze gucikamo ibice bishingiye ku myiryane, kandi na Afurika y’Epfo mu kwezi kwa mbere 2020,  yarahagaritse ibikorwa byose bya politike bikorwa n’impunzi ku butaka bwayo.

Ubuyobozi bw’Ikigali bukaba bukomeza kwemeza ko Kayumba Nyamwasa ariwe wari inyuma y’ibitero bya za gerenade byakozwe hagati ya 2010-2013, bityo bigahitana inzirakarengane.

Abasesenguzi bo muri Afurika y’Iburasirazuba bakaba basanga isinya ry’iherekanya imfungwa ari igipimo nyakuri gishobora kuzereka isi by’umwihariko n’ibihugu bigize umuryango w’ubumwe bwa Afurika y’Iburasirazuba, uruhande rwaba ruri mu makosa.  Maze igihe gisaga  imyaka 50 ku mugabane wa Afurika, ndagirango umbwire umupaka wigeze gufungwa kubera umwiryane ushingiye ku mashyaka ya Politike aba ari ku butegetsi  imbere mu gihugu.

Icya kabiri cy’imyaka yanjye cyaranzwe n’icikamo ibice kw’ishyaka NRM, nta numwe mu mipaka ya Uganda wigeze ufungwa, yewe n’igihe cyingana n’isegonda kubera umwiryane n’icikamo ibice kw’amashyaka.

Muri 2001, bamwe muri ba cyizigenza bakomokaga mu ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda NRM bahisemo gukurikira Kiiza Besigye batangiza Ishyaka Forum for Democr atic Change (FDC). Nta mipaka yigeze ifungwa icyo gihe.

Muri 2010, Bidandi Ssali  wahoze ari umwe mu bishyitsi bya NRM waje guca ukubiri na Museveni. Imipaka yari ikinguye.

Jenerali Tinyefuza Sejjusa wari umwe mu nkingi za NRA na UPDF yahunze igihugu muri Mata  2013 ajya mu buhungiro mu Bwongereza ubwo yari akiri yo, yavuze ko Museveni yari yaribye amajwi, igikorwa cyabangamiye instinzi mukeba we mu rwego rwa politike. Imipaka ntiyigeze ifungwa.

Abadepite bakomoka mu ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda banze ko imyaka y’ubukure ya Perezida wa Repubulika yongezwa ikava kuri 75, bityo babangamira ivugururwa ry’itegeko nshinga, imipaka yari ifunguwe, hatitawe ku bumara bakomeza kuvundereza ku ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda NRM.

Perezida Museveni akaba yaravuze ko Abanya- Uganda bafashije Abanyarwanda gutaha iwabo. Nibyo ariko se aragirango Abanyarwanda bamwibutse ko impunzi nyinshi  z’abanyarwanda zafashe intwaro zikajya mu nyeshyamba zari ziyobowe na Museveni zigamije kuvanaho ubutegetsi bw’igitugu bwa Apollo Milton Obote hagati ya 1981-1986.

Muri Gashyantare  1986 NRM/A yafashe Kampala. Izi ngabo harimo n’abanyarwanda nka Gisa Fred Rwigyema, Gen. Paul Kagame n’abandi benshi. Ubwo urugamba rushyushye hagati ya LRA na UPDF icyo gihe yari izwi nka NRA Rwigyema yaritanze asoza intambara yo mu majyaruguru ya Uganda.

None ninde wabanje gufasha undi?  

Abasesenguzi ba politike bo mu  Karere bakaba bakomeje kwibaza niba koko hashobora kuzabaho umuti urambye ku makimburane ari hagati y’URwanda na Uganda Kagame na Museveni, ku byo batumva kimwe ku byaba biteza umwuka mubi hagati y’ibi bihugu byombi.

Ibi bihugu uko ari bibiri byashyize umukono ku masezerano arebana urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu mu bihugu bitandatu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, havanwaho imisoro, n’inzitizi zindi.

Igitangaje ibihugu bitatu Uganda, Rwanda Burundi bigize icyakabiri cy’umuryango wa afurika y’Iburasirazuba ntibibanye neza nubwo hari ingamba zo kunoza umubano hagati y’ibyo bihugu. Sudani y’Amajyepfo, umunyamuryango mushyashya nacyo cyashegeshwe n’intambara imaze imyaka n’indi, uretse ko nacyo nta kuntu cyimereye, nacyo cyazahajwe n’intambara none se Kenya na Tanzania bazararama, kandi nibatararma, bizazahaza uku kwishyirahamwe.

George Kalisa

2020-03-02
Editorial

IZINDI NKURU

Major Protais Mpiranya umujenosideri wanashyiriweho igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari n’America, yahawe  pasiporo ya Uganda

Major Protais Mpiranya umujenosideri wanashyiriweho igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari n’America, yahawe  pasiporo ya Uganda

Editorial 20 Mar 2019
Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Edgar Lungu wa Zambia

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Edgar Lungu wa Zambia

Editorial 14 Jun 2019
Inyandiko zidasinye ‘tract’ zisebya ubutegetsi buriho mu Rwanda zasanzwe mu biro by’Intara y’Amajyepfo

Inyandiko zidasinye ‘tract’ zisebya ubutegetsi buriho mu Rwanda zasanzwe mu biro by’Intara y’Amajyepfo

Editorial 14 May 2018
Ahubwo aho Gusaba Ubutabera Guhanagurwaho Ubusembwa, Ingabire Victoire Asabe Imana Ibumukize

Ahubwo aho Gusaba Ubutabera Guhanagurwaho Ubusembwa, Ingabire Victoire Asabe Imana Ibumukize

Editorial 14 Feb 2024

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru