Urukiko rwategetse ko Lt Gen Henry Tumukunde wahoze ari Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, afungwa by’agateganyo nyuma yo gushinjwa ibyaha birimo ubugambanyi no gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Gen Tumukunde wajyanywe mu bitaro kuva ku Cyumweru nyuma yo kwitura hasi aho yari afungiwe muri kasho ya polisi, kuri uyu wa Gatatu yagejejwe mu rukiko rwa Kampala, yiyegamije abantu babiri kuko atabashaga kugenda neza.
Mu rukiko, Tumukunde uherutse gutangaza ko ashaka kwiyamamariza kuyobora Uganda mu matora ya 2021, yahakanye ibyaha aregwa byo gutunga imbunda n’amasasu mu buryo butemewe n’amategeko.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Tumukunde ubwo yafatwaga yasanganywe imbunda yo mu bwoko bwa Pistol n’iya AK 47 n’amasasu yazo.
Bwavuze kandi ko atari afite uruhushya rumwemerera gutunga imbunda nk’uko amategeko abiteganya. Tumukunde kandi yanashinjwe ubugambanyi.
Gusa Tumukunde ntiyemerewe kwiregura kuko urukiko yajyanywemo nta bubasha rufite bwo kuburanisha ibyaha by’ubugambanyi.
Ubushinjacyaha buvuga kandi ko ubwo yari kuri Televiziyo ya NBS, Gen Tumukunde yaravuze ko ‘iyo aza kuba u Rwanda, yari gufasha abantu bashaka impinduka muri Uganda’.
Ibi ngo byari bigamije guhamagarira u Rwanda gutera Uganda kugira ngo hakurweho ubutegetsi mu nzira zitemewe n’amategeko.
Gen Tumukunde akaba yajyanywe muri gereza ya Luzira gufungwa by’agateganyo kugeza kuwa 30 Werurwe ubwo azasubizwa mu rukiko. Ubucamanza ariko bukaba bwavuze ko afite uburenganzira bwo kubonana n’abaganga be.
Ku rundi ruhande hari abandi bantu 11 bafatiwe mu biro bya Tumukunde, bakaba bashinjwa kubangamira ubutabera.